00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntimugatinye ibitumbaraye: Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 January 2024 saa 01:59
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda baterwa impungenge n’abakangisha u Rwanda kurushozaho intambara, abasobanurira ko abo ari ibitumbaraye nk’ibipurizo birimo ubusa bidashobora kugira icyo bibahungabanyaho.

Ibi yabitangarije mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa 23 Mutarama 2024 ubwo yavugaga ku bamaze iminsi barukangisha guhungabanya umutekano warwo.

Ubutegetsi bwa RDC bumaze iminsi bushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, ariko Perezida Kagame yagaragaje ko ibi ari ibinyoma birimo kwirengagiza ukuri kw’amateka y’ivanguramoko yatumye Abanye-Congo bo mu burasirazuba bahunga.

Yagize ati “Abantu bagasubira mu by’amoko twarenze, twasize inyuma, byaduhekuye, bakabisubiramo. Ubu noneho bisigaye bifite mu karere ababishyigikiye. Hano muzi ko dufite hafi ibihumbi 100 by’Abanye-Congo nk’impunzi. Muri izi ntambara z’ejo bundi hamaze kwambuka nk’ibihumbi 16 bisanga 80 byari bisanzwe hano.”

“Bazi n’ukuri kubera ko muri ibyo bihumbi 100 hari ubwo bigera bitya mu mwaka umwe. Ibihugu biteye imbere, bimwe bifite indangagaciro z’igitangaza, bakaza bagakuramo nk’imiryango itanu cyangwa abantu batanu, bakayitwara. Ubwo ngo bakemuye ikibazo. Mu bihumbi 100, ubwo wakemuye ikibazo?”

Perezida Kagame yasobanuye ko kwirengagiza abari mu bibazo bisanzwe ku Isi kuko n’igihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, bamwe bumvaga ntacyo bitwaye.

Ati “Mu karere rero murabizi, imvugo z’urwango zigamije iki se? Muri iyi si, biri kumara iki? Kurema impunzi ibihumbi 100 hano mu Rwanda, muri Uganda ni hafi ibihumbi 300 cyangwa 400. Ubwo ku Isi ibi birasanzwe. Mu 1994 hano abantu barishwe, bamwe baravuga bati ‘Oya oya oya! Ni abantu babi bo muri Afurika bicana’.”

Perezida Kagame yatangaje ko iyo u Rwanda rwakira impunzi z’Abanye-Congo, hari abatangira kuvuga ko ari Abanyarwanda ruba rwakira, aho kuba abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze kandi ko nta ruhare na ruto u Rwanda rwagize mu ntambara ibera muri iki gihugu cy’abaturanyi, asaba abatabyemera kubishakaho amakuru ahagije.

Yabwiye abitabiriye iyi nama ati “Mugerageze mukore ubushakashatsi, mubaze, mukore ubutasi. Ntabwo u Rwanda mu buryo ubwo ari bwo bwose rwateje iyi ntambara. Ndi kubabwira ukuri, mukore ubucukumbuzi maze munyomoze. Ntirwigeze rugira uruhare mu gutangiza iyi ntambara. Urebye uruhurirane rw’imvugo z’urwango no guhunga kw’aba bantu, wumva mu by’ukuri ikibyihishe inyuma.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko hari umuntu watekereje ko kugereka ibibazo bya M23 ku Rwanda ari byo byamufasha kwikiza Abatutsi, bakava mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Birashoboka ko hari uwiyumva ko ari umunyabwenge watekereje ko ari bwo buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cya M23 cyari gihari mu 2012 kubera ko hari itsemba rikorerwa Abatutsi, ribasunikira mu Rwanda kugira ngo bahabe, ngo ‘kandi Kagame ni Umututsi, ni Perezida w’u Rwanda, mubareke basange Perezida wabo’. Ni cyo kibyihishe inyuma.”

Perezida Kagame yasobanuye ko we n’abakuru b’ibihugu byo mu karere, bagiye impaka, abwira Perezida wa RDC ko ikibazo kitari bukemuke atagaragaje ukuri. Yavuze ko yamubajije ati “M23 ni Abanye-Congo cyangwa si bo?”

Muri uwo mwanya, Tshisekedi yasubije Perezida Kagame ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo badashidikanywaho.

Perezida Kagame ati “Byaje bite ngo babe ikibazo cyacu? Baje kuba ikibazo cy’u Rwanda bate?”

Ikibazo cya kabiri Perezida Kagame yabajije Tshisekedi cyari ukumwny niba azi aho abarwanyi ba M23 baturutse. Perezida wa RDC yamusubije ko bambutse umupaka bavuye aho bari barahungiye nyuma yo kunanirwa ikibazo cyabo. Yongeye kumubaza ati “None kubera iki ukomeza gushyira u Rwanda muri iki kibazo?”

Perezida Kagame yasobanuye ko ubwo M23 yasenyukaga mu 2013, abarwanyi bayo 500 bahungiye mu Rwanda, rubambura intwaro, ruzishyikiriza ubuyobozi bwa RDC, maze rubashyira mu nkambi.

Yasobanuye ko ubutegetsi bwa RDC bwatumyeho abayobozi ba M23 kugira ngo bakemure ikibazo binyuze mu nzira ya politiki, bajya i Kinshasa ariko ko bagezeyo babura ababakira.

Ati “Batumiye bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe, babajyana i Kinshasa. Bashakaga kuvugana na bo kugira ngo bakemure ikibazo. Babashyize muri hoteli, bahamara amezi atanu batarabona ubavugisha kugeza ubwo bagiye.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko atiyumvisha uburyo abantu bashinja u Rwanda gufasha M23 kandi ukuri kose kwatumye yegura intwaro kugaragara. Anabaza icyo aba bantu bavuga ku mutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Yagaragaje uko hari aho byageze ubutegetsi bwa RDC busobanura ko FDLR itari muri iki gihugu, bikaba ngombwa ko u Rwanda rubaha amazina y’abayobozi b’uyu mutwe, aho baherereye n’uko basoresha abaturage, kugeza ubwo bwemeye ko koko ubayo.

Perezida Kagame yatangaje ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda kandi ko mu gihe yo n’abandi bazagerageza kuwuhungabanya, nta we azasaba uruhushya rwo kugira icyo akora.

Ati “Iyo bibaye ngombwa ko turinda iki gihugu cyababaye igihe kinini, ntihagire ugifasha, ntabwo nkenera uruhushya rw’uwo ari we wese rwo gukora icyo tugomba gukora kugira ngo twirinde. Ibi nabivuga ku manywa y’ihangu. Nabibwira abo bireba.”

Yasabye Abanyarwanda kuryama, bagasinzira kuko ibibakanga bitumbaraye, nyamara birimo ubusa.

Ati “Mugende mu rugo, musinzire, nta kizaba cyambuka imipaka y’igihugu cyacu gito. Hari ubigerageje…Ntimugatinye ibitumbaraye, hari ubwo haba harimo umwuka. Muzi igipurizo? Ukenera urushinge, ibyari birimo ukayoberwa aho bigiye.”

Perezida Kagame yatangaje ko nyuma y’imyaka 30 ishize, nta gishobora guhungabanya u Rwanda kuko icyabigerageza, cyaba giturutse mu majyepfo cyangwa mu burengerazuba, Abanyarwanda barurwanira nk’aho ntacyo bafite cyo gutakaza.

Ati “Twarwana nk’abadafite icyo gutakaza. Kandi hari uwakwishyura ikiguzi, aho kuba twebwe.”

Perezida Kagame yatangaje ko abakangisha u Rwanda intambara ari ibitumbaraye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .