Igihembwe cya Gatatu gisa n’igitanga icyizere ko ubukungu buri kuzahuka ugereranyije n’uko icya Kabiri cyari gihagaze kuko bwari bwagabanutseho 12,4% ugereranyije n’uko bwari bwifashe mu 2019 mu gihe nk’icyo.
Igabanuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu ahanini rishingiye ku bihe u Rwanda n’Isi biri gucamo bijyanye n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19.
NISR yatangaje ko ‘uretse ingaruka ku buzima bw’abantu, iki cyorezo cyahungabanyije ubukungu muri rusange bitewe n’ingamba zafashwe mu rwego rwo kugikumira.’
Mu byiciro by’ubukungu byazahajwe cyane n’iki cyorezo harimo ubwikorezi, ubucuruzi, uburezi, ubwubatsi, kohereza ibicuruzwa mu mahanga, hoteli na za resitora ndetse n’ubuhinzi.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa NISR, Murangwa Yusuf, kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020, rivuga ko hari icyizere ko ingaruka za COVID-19 ku bukungu zigenda zoroha ugereranyije n’uko bwari bwashegeshwe mu gihembwe cya kabiri.
Riti “Ingamba zo kwirinda zarorohejwe kuva muri Gicurasi ariko ibikorwa byose ntibirabasha gukora uko byari bisanzwe mbere ya Coronavirus.’’
Mu Gihembwe cya Gatatu cya 2020, umusaruro mbumbe wagabanutseho 3.6% mu gihe wari wagabanutseho 12.4% mu gihembwe cya kabiri. Umusaruro wa serivisi wari 48% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwo bwatanze 26% naho inganda zitanga 19%.
Umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyeho 2%, mu gihe wari wagabanutseho 2% mu Gihembwe cya Kabiri. Umusaruro w’inganda wagabanutseho 1% mu gihe wari wagabanutseho 19% mu Gihembwe cya Kabiri cy’umwaka.
Mu bijyanye na serivisi, umusaruro wagabanutseho 7% mu gihe wari wagabanutseho 16% mu Gihembwe cya Kabiri.
Imirimo iy’uburezi iri mu ikomeje kuba hejuru mu yahungabanyijwe na COVID-19 kuko yagabanutseho 57%, amahoteli na restaurants buri kuri 55% mu gihe ubwikorezi bwagabanutseho 33%.
Umusaruro w’imirimo y’ubucuruzi wasubiye uko wari mbere yo kwaduka kwa COVID-19 kuri 0% mu gihe wari waragabanutseho 22% mu gihembwe cya kabiri mu gihe imirimo y’ubwubatsi yagabanutseho 6%.
NISR itangaza ko hari icyizere ko mu Gihembwe cya Kane, ubukungu buzarushaho kuzahuka.
Mu mirimo ikomeje gukora neza harimo n’iy’urwego rw’itumanaho yazamutseho 43% mu gihe urwego rw’ubuvuzi rwazamutseho 6%.
Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuye mu gipimo ikusanya iboneka vuba igaragaza ko ubukungu bugenda buzamuka, uhereye ku gihe cya nyuma ya Guma mu Rugo, n’ubwo hakiri urugendo rurerure.
Minisitiri Ndagijimana aheruka kubwira Inteko Ishinga Amategeko ati “Biraduha icyerekezo ko kuva muri Guma mu rugo ukagera aho tugeze ubu, urabona ko tugenda tuzamuka, turazamuka ariko turacyari munsi ya zeru, ariko nibura biragaragara ko icyerekezo rusange tugenda tuvayo, ni ikimenyetso cyiza cyo kuzahuka.”
Imibare y’igenzura rikorwa buri mezi atatu igaragaza uko imirimo ihagaze, yerekana ko mu kwezi kwa Kabiri mbere y’uko Coronavirus igera mu Rwanda hari imirimo 3,568,934 hanyuma muri Gicurasi ubwo icyorezo cyari kirimbanyije yaragabanutse igera kuri 31, 9914, ni ukuvuga ko yagabanutseho 10%.
Imibare yo muri Kanama igaragaza ko imirimo yiyongereye ikagera kuri 3,667,611, ikaruta iyari ihari mbere y’uko icyorezo kigera mu Rwanda. Muri rusange kuva muri Gashyantare kugera muri Kanama imimo yazamutseho 3%. Iyo ikaba ari imibare ya rusange utarebeye kuri buri rwego rw’umurimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!