00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere ku ishoramari, ab’i Rubavu bishimiye Ironman 70.3 Rwanda basaba kwagura ibikorwaremezo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 August 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Abatuye mu Karere ka Rubavu basabye abashoramari batandukanye guharanira gushora imari mu bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwaremezo bubaka amahoteli agezweho.

Ubusanzwe Umujyi wa Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba uri mu ikomeye yunganira Kigali cyane ko uri ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akarusho ukanakora ku Kiyaga cya Kivu ibintu biwugira umujyi ubereye ubukerarugendo.

Mu mpera z’iki cyumweru habereye irushanwa rikomeye riri ku rwego Mpuzamahanga rya Ironman 70.3 Rwanda; abaturage, abakora mu nzego z’amahoteli ndetse n’ubuyobozi bw’akarere bagaragaje ko byongeye gushimangira icyizere cy’ishoramari rishingiye ku mikino.

Muri ibi bihe bidasanzwe Rubavu yanyuzemo harimo Covid-19 yabaye rusange mu gihugu hose ndetse n’umutingito watewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ay Congo washegeshe byinshi.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko kuba Akarere ka Rubavu kakira irushanwa nk’iri riri ku rwego mpuzamahanga bishimangira ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu birebana no kwakira abantu n’ibikorwa mpuzamahanga.

Sibomana Bosco yabwiye IGIHE ko kuba akarere karabashije kwakira irushanwa nk’iri bishimangira ubukaka n’iterambere akarere kamaze kugeramo.

Ati “Kwakira igikorwa nk’iki twebwe abaturage tubona ko hari imbaraga ubuyobozi bw’igihugu bwakoresheje zidasanzwe mu kwakira abashyitsi kandi bikagenda neza. Twabonye Umujyi wa Rubavu wakiriye abantu benshi bivuze ko natwe tuzabyungukiramo.”

Rubavu nk’Umujyi wunganira Kigali ni akarere kamaze kubaka ubushobozi mu by’ubukerarugendo, gafite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi 350 buri munsi mu mahoteli 20. Nibura ku mwaka kakira abashyitsi 127.000.

Ni akarere gafite ubuso bwa 388,3 km², ndetse mu 2021 kari gatuwe n’abaturage 469.379, igice kinini ari abagore (50.1%).

Abanyamahoteli basaruye ku mbuto z’irushanwa

Abakoze ishoramari mu bikorwa birebana n’amahoteli n’amacumbi mu Karere ka Rubavu, bagaragaza ko muri iyi minsi igera muri ine bagize abakiliya benshi ugareranyije n’abari basanzwe barara muri aka karere.

Nko ku wa Gatandatu byari bigoye kugira ngo umuntu utarashatse icyumba cyo kuraramo mbere abe yakibona bigendanye ahanini n’umubare munini w’abantu bitabiriye iri siganwa.

Meya w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabwiye IGIHE ko muri iyi minsi akarere kakiriye abantu basaga 600 mu gihe nyamara gafite hoteli n’amacumbi meza afite ubushobozi bwo kwakira abantu 500.

Ibi bishimangira ko abakiriwe muri aka karere bari benshi ugereranyije n’ubushobozi bw’amahoteli ahari kandi ntiwakibagirwa ko hari n’andi macumbi aciriritse, ataba yatanze urutonde rw’abo yacumbikiye ku rwego rw’akarere.

Yakomeje ati “Ironman kuba yabaye ubwa mbere ikabera i Rubavu byongeye kugaragaza ko ari akarere k’ibirori nk’uko kahoze ndetse n’abaturage babigizemo inyungu. Ni ukuvuga ngo niba tubara abantu barenze 600 baraye mu Karere kandi banahamaze iminsi bakenera ibyo kurya bityo na bwa buhinzi bukabona icyashara.”

Ubusanzwe Akarere ka Rubavu mu mpera z’icyumweru kacyira abantu baturutse hirya no hino mu gihugu bifuza kuruhuka no gutemberera ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu.

Umwe mu bakozi bo muri Hotel Lake Kivu Serena Hotel ushinzwe Iyamamazabikorwa, Munyeshuri Léon, yabwiye IGIHE ko abantu bakiriye muri iyi mpera y’icyumweru ari benshi bityo ko bungutsemo kubona akazi.

Ati “Twebwe akazi kabaye kenshi ku buryo bugaragara, ubushobozi dufite bwo kwakira abantu usanga ari abarenga 100. Abo twabujuje kera nubwo wabonaga hari abandi bifuza kurara aha.”

Yakomeje ati “Birumvikana ko amahoteli uretse no kuharara twabnye abakiliya kuko n’ibyo kubakira babikura hano iwacu, harimo abakinnyi n’abandi bayobozi bacumbitse hano ibyo rero bivuze ko tugomba kubitaho kuko twunguka byinshi mu rwego rw’amahoteli.”

Munyeshuri yerekena ko isiganwa nk’iri ryagaragaje ko Akarere ka Rubavu gakeneye guteza imbere amahoteli akomeye ku buryo nibura haboneka hoteli zirenze imwe zo ku rwego rw’inyenyeri enye kuzamura.

Ati “Urebye n’ubwo twakiriye abo twari dufitiye ubushobozi hari abandi bari bitabiriye iri rushanwa ariko batabashije kurara ahantu nk’aha birasaba ko inzego zitandukanye zitangira gutekereza ku bikorwa by’ishoramari mu mahoteli kugira ngo hoteli zikomeye zitezwe imbere.”

Uretse amahoteli n’amacumbi ariko n’abakora muri za resitora bagagaje ko babonye abakiliya ku bwinshi bitandukanye n’uko byabaga bimeze mu mibyizi bagasaba ko aka karere kakomeza gutekerezwaho mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga.

Mugisha Amani yagize ati “Urebye natwe twabonye abakiliya benshi kandi ibi birashimangira ko aka Karere gashobora kwakira ibikorwa nk’ibi byinshi. Biratubabaza iyo ibikorwa mpuzamahanga bijyanywe i Kigali gusa ariko twishimiye ko naha batangiye kudutekereza. Turasaba ubuyobozi ko n’imijyi iri hirya no hino yatekerezwaho mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga nk’ibi.”

Umujyi wa Rubavu, izingiro ry’ubukerarugendo bwo hanze ya Pariki

Impamvu ituma wa Rubavu ukwiye kugira amahoteli agezweho arenze imwe ni uko uri kugera mu iyaguka ry’ubukerarugendo bwo hanze ya pariki bigendanye n’imiterere y’akarere.

Kuri ubu hari Umusozi wa Rubavu abantu bashobora gutembereraho bagenda n’amaguru kandi bakahagirira ibihe byiza ku buryo uwawuzamutse bimufasha kuruhuka neza.

Hari kandi umucanga ukunze kuba izingiro ry’ubukerarugendo bw’aka karere aho abakundana cyangwa n’undi wifuza kuhatemberera usanga bahagannye mu mpera z’icyumweru bagamije kuruhuka no guhuza urugwiro kurushaho.

Ibi ariko bizajyanirana n’umushinga wa gaz methan uri mu kiyaga cya Kivu ugomba gukurura amahanga n’abanyarwanda batandukanye gutemberera muri aka karere.

Meya Kambogo yavuze ko kuba aka karere kari kamaze igihe mu bwigunge bigendanye n’ibihe bidasanzwe kanyuzemo, kongeye gukangukira kwagura ibikorwa remezo by’umwihariko imishinga y’amahoteli ikihutishwa.

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo hari n’intambwe bamwe mu banyamahoteri bagaragaje ikwiye guterwa ahanini ishingiye ku kuba batanga serivisi zinoze ku babagana.

Umujyi wa Rubavu ni umwe mu mijyi ihenze kuyibamo mu Rwanda bigendanye n’uko abakunze kuwugendamo ari abaturutse imahanda yose bifuza gutembera u Rwanda no kurya ubuzima.

Ikindi gituma ubuzima bwaho busa n’ubuhenzi ni ukuba uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko usanga umwero wabonetse werekeza muri iki gihugu mu rwego rwo guhiga ifaranga.

Imishinga ihanzwe amaso mu kuzamura ubukerarugendo i Rubavu

Kuri ubu bumwe imwe mu mishinga ikomeye ihanzwe amaso mu guteza imbere ubukerarugendo no kuzamura isura y’Akarere ka Rubavu.

Muri iyi mishinga harimo irebana n’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo bizasiga ishusho nziza ya Rubavu ivuguruye mu gihe cya Vuba.

Imwe muri iyo mishinga ni Wilderness eco-resort i Nyamyumba hotel izubakwa mu Murenge wa Nyamyumba izaba ifite inyenyeri eshanu ikazagira umwihariko wo kwifashisha amashyuza mu byumba.

Hari kandi umushinga wa Nengo Hill waterfront ugiye gukorwa n’Ikigo Zipline, umenyerewe mu bihugu bifite imisozi miremire nk’u Busuwisi.

Biteganywa ko niwuzura, abantu bazaba bashobora kurira umusozi wa Nengo, bakajya ku migozi, bakayimanukiraho ikabageza hasi mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.

Undi mushinga ushobora guteza imbere ubukerarugendo bw’i Rubavu, bijyanye n’uburyo Rubavu ikora ku Kiyaga cya Kivu, ubworozi bw’amafi ni umushinga ugiye kongerwamo ubushobozi.

Hari kandi n’umushinga wa Rubavu Shopping Mall wo kubaka inzu igezweho y’ubucuruzi, yaba ishobora kwakira ubucuruzi butandukanye burimo n’amaduka akomeye.

Uretse iyi mishinga ikomeye yitezweho mu guteza imbere ubukerarugendo ariko hari n’indi inyuranye igamije guteza imbere Akarere ka Rubavu, nko kubaka ibitaro bigezweho, gare nshya, gutegura icyanya cy’inganda isoko ryiza ndetse n’umushinga wo gutanga inzu zigezweho zo guturamo mu Murenge wa Rugerero n’indi inyuranye.

Umukino wo koga wanyuze benshi
Ubukerarugendo bushingiye kuri siporo bukurura benshi
Ubukerarugendo bushingiye kuri siporo bukomeje gutezwa imbere mu gihugu
Ku mihanda, abakiri bato bari baje kwirebera uko abakinnyi banyonga igare
Kwakira irushanwa rya Ironman i Rubavu byerekanye ko aka karere gahagaze neza mu kwakira ibikorwa bishingiye kuri siporo
Ironman yongeye kugaragaza amahirwe y'ubukerarugendo
Ironman yahuje imbaga i Rubavu bishimangira ubushobozi bw'akarere mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga
Abaturage b'i Rubavu bari babukereye bashaka kureba imikino itandukanye
Imikino inyuranye isigaye ifatwa nk'izingiro ry'ubukerarugendo bwo hanze ya pariki
Rubavu Shopping Mall yitezweho guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bucuruzi
Nengo Hill Waterfront ishobora kuzaba izingiro ry'ubukerarugendo
Umushinga wo korora amafi ushobora kwagura ubukerarugendo bushingiye ku bworozi

Amafoto ya IGIHE: Yuhi Augustin

Video: Amahoro Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .