00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Hari aborozi banga kujyana amata ku makusanyirizo kubera igiciro gito

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 August 2022 saa 10:08
Yasuwe :

Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza baravuga ko baretse kujyana amata yabo ku makusanyirizo kubera amafaranga make bishyurwa, bagasaba Leta kuyongera ngo kuko ibigenda ku nka kugira ngo ibone umukamo nabyo byiyongereye.

Ibi biravugwa n’aborozi bo mu Murenge wa Mwiri aho baherutse gufungurirwa ikusanyirizo ry’amata kugira ngo ryongere ryakire amata yabo.

Nubwo ryatangiye gukora ariko mu cyumweru cya mbere ryakiriye litiro zitagera kuri 300 ku munsi kandi ari mu gace kabarizwamo aborozi benshi bafite n’umukamo mwinshi.

Bamwe mu borozi baganiriye na IGIHE, bavuze ko impamvu batajyanayo amata ari ukubera igiciro gito bahererwaho ugereranyije n’abayagurisha hanze.

Ubusanzwe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igena ko litiro y’amata igurwa 228 Frw ariko aborozi bavuga ko aya mafaranga ari make cyane.

Umwe mu borozi yavuze ko nibura litiro igejejwe kuri 300 Frw byabafasha cyane ngo kuko kuri ubu kugira ngo inka itange umusaruro isigaye igendaho amafaranga menshi arimo ay’umushumba, imiti, ubwatsi n’ibindi byinshi.

Ati “Icyifuzo cyacu ni uko batwongerera igiciro bitewe n’uko ibihe bihagaze muri iki gihe, igituma dusaba ko amafaranga yongerwa imiti y’inka yarahenze, ubwatsi burahenze, amazi tuvomesha imodoka wajya kubara agaciro k’amata ugasanga ntibihuye n’ibyayigenzeho.”

Renzaho James yavuze ko kuva ku mushumba kugera ku miti n’ubwatsi byose byazamuye igiciro ariko ngo byagera ku mata igiciro kikaguma ahantu hamwe.

Ati “Impamvu aborozi benshi batajyana amata ku makusanyirizo muri iki gihe biraterwa n’igiciro babaheraho cya 250 Frw, iyo rero ayahaye umucunda akayajyana Kayonza mu Mujyi bamuhera 350 Frw ugasanga 100 Frw ni ryinshi. Leta ihinduye igiciro cy’amata byadufasha kuko imiti y’inka yarahenze, abashumba basigaye barahenze noneho wazana amata ugasanga nta nyungu irimo.”

Mu dusantere babahera menshi…

Rwamucyo Faustin we yavuze ko abacuruza amata mu dusantere usanga bayafatira 300 Frw kuzamura, akibaza uburyo umworozi yarenga ku bantu bamuha igiciro kiri hejuru akayajyana ku ikusanyirizo riri bumugurire ku mafaranga make.

Ati “ Njye amata nyajyana ku ikusanyirizo ariko iyo mbajije bariya bayacuruza mu dusantere usanga bayafatira 300 Frw na 350 Frw noneho ukibaza uti aborozi bazayabarenza bayatuzanire basize inyungu 100 Frw?.”

Perezida wa Koperative ikusanya amata muri Kageyo, KAFACO, Gumisiriza Charles, yavuze ko ubusanzwe igiciro cya Leta ari amafaranga 228 Frw bakaba barabonye rwiyemezamirimo ubahera kuri 250 Frw.

Yavuze ko ahubwo bishimira kuba barabonye umuntu ubahera ku giciro cyiza, asaba imbaraga mu kurwanya abamamyi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ikibazo cy’igiciro cy’amata gihari kizwi kandi kiri gukurikiranwa n’inzego z’ibishinzwe.

Yasabye aborozi kwemera igiciro cyashyizweho mu gihe inzego bireba ziri kwiga ku kibazo cy’igiciro.

Bigeze aho aborozi bagurisha amata yabo ku bamamyi basize amakusanyirizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .