Iyi nyubako yubatswe muri ibyo Bitaro, igizwe n’ibyumba bine binini byo kwakiriramo abarwayi n’ikindi cyo kwakiriramo indembe ziba zabazwe, hakiyongeraho icyumba cyo gusuzumiramo ababa bakeneye serivisi zo kubagwa, icyumba bategererezamo ndetse n’icyumba cyo kwigiramo no gukoreramo inama.
Ibi bizatuma ababa bagomba kubagwa mu burwayi butandukanye bava kuri batandatu babagwagwa buri munsi, bagere kuri 15.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko kuba babonye inyubako ijyanye n’igihe kandi ifite ibikoresho bihagije, bagiye kurushaho gutanga serivisi nziza.
Yagize ati “ Ahantu twakoreraga mu minsi ishize hari hashaje, hadafite ibikoresho bihagije ndetse ari hato cyane. Kugeza ubu aho tugiye gukorera ni hashya, harisanzuye kandi harimo n’ibikoresho bihagije byo gufasha abahakora n’ababagana.”
"Ubu turimo gukorana na Minisiteri kugira ngo n’umubare w’abaganga wiyongere: Baba ababaga, abatera ikinya n’abaforomo. Icyo dusaba abaturage ni ukutugana tukabafasha kuko ubushobozi burahari."
Umuyobozi Mukuru wungirijwe ushinzwe Akarere ka Afurika mu muryago Operation Smile watanze inkunga, Karen Jacques, yishimiye ubufatanye bwaranze Leta y’u Rwanda, avuga ko ibikorwa nk’ibi bitazagirira akamaro abaturiye ibi Bitaro gusa ahubwo bizakagirira n’abandi batuye mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu.
Yagize ati "Ni igikorwa twishimiye gukorana kandi turizera ko bizakomeza. Iki ni igikorwa twizera ko kizagirira akamaro abaturage benshi batari abaturiye ibi Bitaro gusa ahubwo n’abandi bo mu bindi bice by’Igihugu."
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye aba bafatanyabikorwa, abizeza ko nk’ubuyobozi bazakomeza kubaba hafi no guharanira ko uru rwego rw’ubuzima rukomeza gutera imbere.
Yagize ati “ Icyo dusaba abaturage ni ukumenya ko iki gikorwa ari icyabo. Ku baganga ho haracyari ikibazo cy’ubuke ariko turabizeza ko tugiye kubakorera ubuvugizi kuri Minisiteri ibifite mu nshingano turebe ko bakwiyongera."
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri izakomeza muri uyu mwaka kuko ibisabwa byose byamaze kuboneka dore ko Guverinoma iherutse guhabwa inguzanyo ya miliyoni 75 z’Amayero yo kuvugurura ibyo bitaro, yatanzwe n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere, AFD.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!