Hari ubwo uzahura n’umuntu wiyanze, wumva ko ubuzima ntacyo bukimaze, utabona agaciro k’ibyo akora ndetse n’ako kubaho. Ibi byose ni ibibazo bikomeye ariko bidakunda guhabwa agaciro.
Mu nama mpuzamahanga ku buryo bw’isanamitima rikoreshejwe kubara inkuru iri kubera mu Rwanda, hagaragajwe ko bushobora kuba igisubizo kuri biriya bibazo.
Iyi nama ifite intego yo kwigira hamwe uburyo abantu bakimakaza umuco wo gukira ibikomere bakoresheje isanamitima mbarankuru. Yitabiriwe n’inzobere mu isanamitima mbarankuru zaturutse mu bihugu 30 bitandukanye ku Isi yose, ndetse na bamwe mu bamaze gufashwa n’ubu buryo bw’isanamitima.
Gukiza ibikomere hakoreshejwe kubara inkuru bukaba ni uburyo bwifashishwa mu isanamitima abantu bavuga inkuru zabo, bakaganira ibibazo bahura na byo cyangwa se ibyababayeho mu bihe byashize ariko ntibibande kubibazo gusa ahubwo bakavuga no kubibafasha kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi bityo ntibaheranwe n’agahinda.
Ubu buryo bukaba butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa mu isanamitima kuko bwo butibanda ku bibazo umuntu afite gusa ahubwo hanitabwa ku mbaraga ze ari zo zishingirwaho mu kwita k’ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Prof Sezibera Vincent, asobanura ko isanamitima mbarankuru ari uburyo umuntu aganira ubuzima bwe, uko abona ikibazo cye akaba ari ho umufasha yubakira.
Prof Sezibera yakomeje kandi avuga ko muri ubu buryo hifashishwa ibyo uri gufashwa amenyereye mu buryo bwo kumubaza uko amerewe.
Ati “Aha rero hagakoreshwa n’ ibyo umuntu amenyereye, aho kubaza umuntu ngo mbwira uko umerewe”.
Yatanze urugero rw’umutaka, aho wabaza ufite ikibazo imitaka imurinda yaba ku zuba, mu mvura y’amahindu. Ibi bituma yumva ko mu buzima hari ibimufasha bimeze nk’umutaka.
Ati “Ni uburyo rero turi kwifashisha tugira ngo tunabwigishe abakora umurimo w’ isanamitima”
Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bwagaragaje ko 20% by’Abanyarwanda bafite ibibazo by’ ubuzima bwo mu mutwe.
Umubare munini muri aba bafite indwara y’agahinda gakabije benshi muri bo biterwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Martha Mukagihana umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye mu mudugudu w’Imena, yavuze uburyo gahunda ya Leta yo kubatuza mu mudugudu yatumye bomorana ibikomere babinyujije mu kuganira
Ati: Kera twirirwaga mu nzu ukirirwa wibaza ibyabaye kera ariko ubu dufite icyumba tujyamo tukaganira tukibagirwa ibibazo byacu, duhura buri gihe ku wa kabiri ni yo wahajya warembye utaha umeze neza kuko tuganira ibyacu tukanabyina tugakora n’ibikorwa byo kwiteza imbere nko guhinga ibihumyo no gukora imitako mu masaro”.
Kugeza ubu mu Rwanda abagera kuri 60 bamaze gusoza amahugurwa mu gukora isanamitima mbarankuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!