00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu batatu bishwe na Coronavirus mu Rwanda, abayanduye biyongereyeho 72

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 24 December 2020 saa 09:49
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batatu bishwe na Coronavirus, bituma umubare w’abo imaze guhitana mu Rwanda ugera kuri 69 mu gihe abayanduye biyongereyeho 72 baba 7670.

Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2020 ryerekana ko abitabye Imana ari abagore babiri barimo uw’imyaka 55 w’i Huye n’ufite imyaka 69 wo muri Kigali ndetse n’umugabo w’imyaka 46 w’i Kigali.

Kuri uyu wa Kane habonetse abarwayi 72 basanganywe Coronavirus mu bipimo 6436 mu gihe nta murwayi wayikize mu masaha 24 yashize.

Abarwayi bashya barimo abakuwe muri Kigali: 35, Rubavu: 25, Nyamasheke: 5, Huye: 2, Muhanga: 2, Rusizi: 2, Nyamagabe: 1.

Muri iyi minsi hakomeje kuboneka izamuka mu bwandu bushya ndetse n’ingano y’ibipimo bifatwa yiyongereye.

U Rwanda rwashyizeho laboratoire izajya ipima abagenzi bakigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali I Kanombe, mbere yo kujyana gucumbikirwa muri hoteli aho bategerereza ibisubizo byabo mbere yo gukomeza ibikorwa byabo cyangwa bagashyirwa mu kato mu gihe banduye.

Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 707 401, hasanzwemo abantu 7670 banduye. Muri bo 6203 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1398 bakiri kwitabwaho.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ku wa 23 Ukuboza 2020, yatangaje ko umubare w’abantu barwaye COVID-19 barembye bari kongererwa umwuka mu bitaro byo mu Rwanda ukomeje kwiyongera mu gihugu binajyanye n’uko n’abandura nabo bari kuba benshi kurusha uko byari bisanzwe.

Yatangaje ko kubera ibihe igihugu kirimo by’ubukonje n’imvura, ubwandu buri gukomeza kwiyongera cyane, kandi uko biba ni nako n’abarwaye nabo biyongera aho by’umwihariko ubu mu bitaro harimo abantu 26 bari kongererwa umwuka.

Dr Nsanzimana yavuze ko bitandukanye n’izindi nshuro, nibura muri iki gihe umuntu umwe muri babiri bari gupimwa asigaye aba agaragaza ibimenyetso.

Yagize ati “Iyo yakwirakwiye ukumva mu turere aha n’aha irahari bisobanuye ko na wa muntu ufite ubundi burwayi, nawe iraza kumugeraho”.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .