Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2020 ryerekana ko abitabye Imana ari abagore babiri barimo uw’imyaka 55 w’i Huye n’ufite imyaka 69 wo muri Kigali ndetse n’umugabo w’imyaka 46 w’i Kigali.
Kuri uyu wa Kane habonetse abarwayi 72 basanganywe Coronavirus mu bipimo 6436 mu gihe nta murwayi wayikize mu masaha 24 yashize.
Abarwayi bashya barimo abakuwe muri Kigali: 35, Rubavu: 25, Nyamasheke: 5, Huye: 2, Muhanga: 2, Rusizi: 2, Nyamagabe: 1.
Muri iyi minsi hakomeje kuboneka izamuka mu bwandu bushya ndetse n’ingano y’ibipimo bifatwa yiyongereye.
U Rwanda rwashyizeho laboratoire izajya ipima abagenzi bakigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali I Kanombe, mbere yo kujyana gucumbikirwa muri hoteli aho bategerereza ibisubizo byabo mbere yo gukomeza ibikorwa byabo cyangwa bagashyirwa mu kato mu gihe banduye.
Mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 707 401, hasanzwemo abantu 7670 banduye. Muri bo 6203 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 1398 bakiri kwitabwaho.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ku wa 23 Ukuboza 2020, yatangaje ko umubare w’abantu barwaye COVID-19 barembye bari kongererwa umwuka mu bitaro byo mu Rwanda ukomeje kwiyongera mu gihugu binajyanye n’uko n’abandura nabo bari kuba benshi kurusha uko byari bisanzwe.
Yatangaje ko kubera ibihe igihugu kirimo by’ubukonje n’imvura, ubwandu buri gukomeza kwiyongera cyane, kandi uko biba ni nako n’abarwaye nabo biyongera aho by’umwihariko ubu mu bitaro harimo abantu 26 bari kongererwa umwuka.
Dr Nsanzimana yavuze ko bitandukanye n’izindi nshuro, nibura muri iki gihe umuntu umwe muri babiri bari gupimwa asigaye aba agaragaza ibimenyetso.
Yagize ati “Iyo yakwirakwiye ukumva mu turere aha n’aha irahari bisobanuye ko na wa muntu ufite ubundi burwayi, nawe iraza kumugeraho”.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
24.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 35, Rubavu: 25, Nyamasheke: 5, Huye: 2, Muhanga: 2, Rusizi: 2, Nyamagabe: 1 pic.twitter.com/weaNF3bsRi
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 24, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!