00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikinyabupfura no kunga ubumwe: Isomo rikomeye abato bakwiye kwigira ku Nkotanyi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 August 2022 saa 09:35
Yasuwe :

Amateka y’u Rwanda asobanura neza ubutwari Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zagize mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora u Rwanda.

Abato batari bakavutse icyo gihe bashobora kumenya ayo mateka mu buryo butagoye kuko agaragara mu Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Ni ingoro yubatse ahitwaga CND [Conseil National pour le Développement] ubu ni mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’abasenateri ukorera. Yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 13 Ukuboza 2017.

Ikubiyemo amateka y’urugendo rw’Inkotanyi rwagejeje ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva yakubakwa, benshi biganjemo urubyiruko n’abandi bifuza kumenya amateka barayisura kandi birumvikana ko hari isomo rikomeye bahakura kuko bataba baje kwitemberera gusa.

Ubwo bayisuraga kuri uyu wa Kane, bamwe mu rubyiruko biga mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Huye, bagaragarijwe ibice biyigize basobanurirwa n’uko urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse no kubohora igihugu rwagenze.

Nyuma yaho bamwe muri bo bavuze ko bahakuye isomo ryo kurangwa n’ikinyabupfura no kunga ubumwe.

Uwangabe Claire ati “Isomo nkuye hano ni uko ngomba kugira ikinyabupfura kuko ni cyo cyaranze Inkotanyi kandi barubahanaga kuko iyo hatabamo ikinyabupfura, kumvikana no kubahana ntabwo baba barageze ku ntego yo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu.”

Kayigema Gad na we yavuze ko gusura iyo ngoro yahakuye isomo ryo kunga ubumwe.

Ati “Ikintu cya mbere nkuye aha ngaha gikomeye ni ukugira ubumwe, gukorera hamwe ndetse no kumenya inshingano zawe ukanazibazwa. Ikindi ni urukundo rw’igihugu, gukunda igihugu. Kimwe mu bintu mpakuye ni uko urukundo nakundaga igihugu hari ikintu cyiyongereyeho.”

Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Dr Twabagira Barnabé, ni umwe mu barwanye urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda. Yashimangiye ko ibyo wakora byose udafite ikinyabupfura ntacyo wageraho.

Yagize ati “Mu by’ukuri iyo tuvuga ikinyabupfura tuba tuvuga imibereho ya muntu n’uburyo abasha kwitwara muri iyo mibereho ye. Iyo utayitayeho ngo uyishyira ku murongo bigaragara ko udashobora kubaho neza.”

“Ni ukuvuga ngo niba baje kwiga bagomba kwirinda ibintu bibi bitajyanye no kwiga kuko tuzi ko hari bamwe mu rubyiruko baza kwiga bameze nk’aho baje kwitemberera kandi tuba dushaka ko biga bashyizeho umwete kugira ngo bizabagirire akamaro mu kubaka igihugu.”

Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ifungurwa saa Mbiri z’Igitondo kugeza saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, buri munsi kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru. Ntifungwa na rimwe mu mwaka uretse ku itariki ya 7 Mata iyo hatangiye gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo banyeshuri bahagarariye abandi n’abarimu babo bose bagera kuri 60 basuye n’Inteko Ishinga Amategeko basobanurirwa imikorere yayo.

Nyuma yo gusura iyo ngoro bavuze ko bungutse byinshi cyane cyane kugira ikinyabupfura no kunga ubumwe
Abo banyeshuri bahagarariye abandi n’abarimu babo bose bagera kuri 60 basuye n’Inteko Ishinga Amategeko basobanurirwa imikorere yayo
Abo banyeshuri bari baherekejwe n'abarimu babo bakiriwe mu Nteko Ishinga Amategeko basobanurirwa imikorere yayo
Urubyiruko rwo muri IPRC Huye rwasobanuriwe amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenosie no kubohora igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .