00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo ababyeyi badakwiye kubwira abana igihe bakiri bato

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 19 April 2023 saa 08:50
Yasuwe :

Buri mubyeyi aba yifuriza umwana we kubaho yishimye no kuzagera ku bintu bikomeye, ariko imwe mu nkingi yo kugera kuri ibyo, ni ukumwigisha kuba umuntu ukomeye mu ntekerezo, ushobora gufata imyanzuro y’ingenzi kandi byose akabibona akiri muto kuko iyo utabimutamitse kare adapfa kubifata akuze.

Amy Morin ni inzobere mu buvuzi bwifashisha ibiganiro. Ahamya ko gutoza ubwonko bw’umwana gukomera hakiri kare, bimufasha gukura azi kwihangana, akiremamo ubudaheranwa n’ubudatezuka mu gihe ahuye n’icyamuca intege, akamenya kwigira ku makosa ndetse akanahora yiyumvamo ko ibintu bigishoboka.

Mu gihe umubyeyi yigisha umwana we amuha ubwo burere, asabwa kubikorana ubwitonzi n’ubushishozi, by’umwihariko mu buryo ahitamo amagambo amubwira nk’igihe yakoze ikosa bigatera umubyeyi uburakari ku buryo bititondewe byagira ingaruka ku mwana bikangiza ahazaza he.

Mu kiganiro yagiranye na CNBC, Amy Morin yakomoje ku magambo ababyeyi bakwiye kwitwararika ntibayakoreshe mu gihe bifuza kwigisha abana uko bakwigira ku makosa yabo no kubigisha uko bakora ikintu mu buryo butandukanye n’ubwo bari bagikozemo.

Ceceka, tuza!

Morin avuga ko atari igitekerezo cyiza gucecekesha umwana no kumubwira gutuza cyangwa se gushaka kumubwira uko agenza amarangamutima n’ibyiyumvo bye.

Agaragaza ko uburyo bwiza bwo kubikoramo, ari ukumuha ubutumwa ugira uti “bibaho ko umuntu yiyumva muri ubwo buryo uri kwiyumvamo, ariko ni ingenzi kwita ku cyo ayo marangamutima ashobora kugukoresha.”

Akomeza avuga ko ushobora no guterura mu yandi magambo ugira uti “birasa n’aho warakaye cyane muri aka kanya.” Wumvisha umwana ko atari icyaha kuba umuntu yakumva ataguwe neza, hanyuma ukamufasha kugira icyo akora uzi ko cyamugusha neza agatuza, aho kumukankamira no kumwuka inabi, ukaba wamusaba nko kumva umuziki igihe runaka.

Wibyitaho, byiguhangayikisha!

Nta kintu gifatika bifasha abana, iyo ushatse kubahitiramo icyo batekerezaho kabone n’iyo waba ugamije kumugabanyiriza umuhangayiko cyangwa ubwoba.

Aho kumubwira ngo wibyitaho cyangwa ngo byiguhangayikisha, ushobora ahubwo kumubwira icyo yakora kikamufasha mu gihe ahangayitse. Muri uyu mwanya, ushobora nko kumubaza uti “ese iyo inshuti yawe yahangayitse cyangwa iyo ifite ubwoba, uyibwira gute?”

Ibyo biba bishobora kumufasha gutahura ko na we ubwe hari icyo ashobora kwikorera kigatuma amererwa neza, akanamenya uko yita ku mitekerereze ye.

Uramera neza

Aha ushobora kwibwira ko umubwiye amagambo meza, ariko bishobora kuviramo umwana ikibazo igihe cyose wamubwira ngo aramera neza mu gihe runaka, ariko cyagera akisanga akimerewe uko byari biri mu gihe wabimubwiraga.

Ntukwiye gusezeranya umwana wawe ko ari bumere neza ugamije ko yishima by’igihe gito, ahubwo umusaba kureba uko yakwikura muri ibyo bihe kandi ukamumenyesha ko mu gihe bitagenda uko abyifuza, ubutaha bwo bishobora kuzamushobokera.

Ntuzatume nongera kugufatira muri ibyo

Ibi akenshi ababyeyi babikoresha babwira abana igihe bazabiranyijwe n’uburakari, bagahita basa n’abataye umutwe bakabwira umwana bakoresheje imvugo ikarishye cyane.

Aha abahanga bagaragaza ko iyo umweretse ko kuzongera kumufatira mu ikosa ari cyo gihambaye, akora uko ashoboye akajya aguhisha amakosa ye, ariko ntibimubuze kuyakora. Ni byiza ko umutoza kuvugisha ukuri no kwemera kuko bigufasha kumwigisha akarushaho gukura mu bwenge.

Uri indakemwa, uri igitangaza!

Kumubwira ko ari indakemwa kandi ari igitangaza kurusha abandi bose, na byo bishobora kumuviramo kwibwira ko nta kindi cyiza kiri imbere agomba guhatanira kugeraho cyangwa se ku rundi ruhande bikaba byanamutera kujya ahora ahangayitse ku buryo nk’igihe atabaye uwa mbere mu ishuri bimugwa nabi bikaba byanamuviramo agahinda gakabije.

Ushaka kuzansaza

Ibi na byo bishobora gukomeretsa umwana bikanamutera gukura yishinja ko atuma abandi bantu biyumva nabi cyangwa se akanakura yishyiramo ko kutiyumva neza kwe abiterwa n’abandi. Ababyeyi bagirwa inama yo gutoza abana gukura bazi ko ari bo bifitemo ubushobozi bwo kugenga no kugenzura intekerezo hamwe n’amarangamutima yabo.

Inzobere mu buvuzi bwifashisha ibiganiro, Amy Morin, agaragaza ko hari amagambo ababyeyi badakwiye kubwira abana igihe bakiri bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .