00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kazeneza Merci witabiriye Miss Rwanda 2022 agiye kurushinga

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 May 2023 saa 07:55
Yasuwe :

Sebihogo Kazeneza Merci wari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 akaba n’Igisonga cya Mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB mu 2016 agiye kurushinga na Rukundo Nkota Elysée umaze amezi ane amwambitse impeta y’urukundo.

Ibi birori byo gusaba no gukwa biteganyijwe ku wa 16 Nyakanga 2023 ku Kigo cya Les Poussines de Gisenyi ahahoze hitwa St Fidelle.

Ku wa 27 Ukuboza 2022 ni bwo Miss Kazeneza Merci yatunguwe na Rukundo Nkota Elysée amwambika impeta amusaba ko yamubera umugore undi na we arabimwemerera.

Ni impeta uyu mukobwa yambitswe ubwo yari yagiye gusangira n’umukunzi we wizihizaga isabukuru y’amavuko.

Kazeneza w’imyaka 26 ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 wari watsindiye guhagararira Intara y’Iburengerazuba ndetse abasha no kwinjira mu mwiherero.

Uyu mukobwa wari ushyigikiwe na benshi mu byamamare muri Miss Rwanda 2022 ntiyari mushya mu marushanwa y’ubwiza dore ko mu 2016 yegukanye amakamba abiri arimo irya ‘Miss Photogenic’ n’iry’Igisonga cya Mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB yahoze yitwa RTUC.

Kazeneza Mari Merci wanakoze muri RwandAir imyaka ibiri nka "Flight Attendant", ubwo yari muri Miss Rwanda 2022 yaserukanye umushinga wo gukora urubuga rwo kuri murandasi rufasha abantu kwiga no kwihugura ariko bakanarukoresha bidagadura bigatuma bakomeza kugira ubushake no gushishikarira inyigisho barukuraho.

Hashize amezi ane Miss Kazeneza Merci yambitswe impeta y'urukundo na Rukundo Nkota Elysée
Kazeneza Merci na Rukundo Nkota Elysée usibye gukundana bafitanye umushinga wa Uzi Smart Hub
Sebihogo Kazeneza Merci yari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022
Sebihogo Kazeneza Merci afite ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB yahoze yitwa RTUC
Ku wa 27 Ukuboza 2022 ni bwo Rukundo Nkota Elysée yambitse impeta y'urukundo Kazeneza Merci amusaba ko yamubera, undi na we arabimwemerera
Kazeneza Merci yakoze muri RwandAir by'igihe gito
Kazeneza Merci ni umwe mu bakobwa babashije kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022
Kazeneza Merci yari umwe mu bakozi ba Ishusho TV igitangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .