Yabitangaje mu kiganiro “The Kardashians” ahuriramo n’abo mu muryango we, agaragaza ko ariko atiteguye kumwerekana kubera impamvu zitandukanye, zirimo kuba kumushyira ku karubanda byababangamira nk’uko byagiye bigenda ku bandi bakundanye.
Yavuze ko uyu musore bari guteretana wahawe akazina ka “Fred” bwa mbere bahuriye ahantu hihereye muri New York. Arangije ati “Yujuje ibyo nifuza.”
Mu Ugushyingo umwaka ushize Kanye West (Ye) yahawe gatanya na Kim Kardashian mu buryo bwemewe n’amategeko, asabwa kwishyura indezo uyu mugore ingana n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 200 Frw.
Ibi byabaye nyuma ya gatanya yasabwe na Kim Kardashian w’imyaka 42 muri Gashyantare 2021 nyuma y’imyaka irindwi bakoze ubukwe.
Indezo Kanye West yasabwe izajya yishyura ½ cy’ikiguzi cy’ubuvuzi, amashuri n’umutekano w’abana be yabyaranye na Kim Kardashian.
Muri Gashyantare 2021 mbere y’uko Kim Kardashian asaba gatanya yavuze ko yari yasabye Kanye West ko batandukana mu ibanga, ariko Kanye West agakomeza gushyira hanze amabanga y’urugo rwabo bituma yaka gatanya kugira ngo abe ingaragu mu buryo bwemewe n’amategeko abone uko akira ibikomere yatewe n’uyu mugabo.
Mu Ukuboza umwaka ushize Kim Kardashian yasutse amarira ubwo yari abajijwe uko arera abana bane babyaranye, nyuma yo gutandukana.
Aheruka kugaragaza ko atorohewe no kurera abana yabyaranye na Kanye West mu gihe batandukanye, avuga ko ari kimwe mu bintu bimukomereye yahuye na byo mu buzima bwe.
Kim Kardashian nyuma yo gutandukana na Ye yahise akundana na Pete Davidson batarambanye. Ye we aheruka kurushinga na Bianca Censori.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!