00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian yasubiye mu rukundo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 June 2023 saa 07:32
Yasuwe :

Kimberly Noel Kardashian wamamaye nka Kim Kardashian yatangaje ko yabonye umukunzi mushya, nyuma yo gutandukana na Pete Davidson yari yasimbuje Ye wari umugabo we.

Yabitangaje mu kiganiro “The Kardashians” ahuriramo n’abo mu muryango we, agaragaza ko ariko atiteguye kumwerekana kubera impamvu zitandukanye, zirimo kuba kumushyira ku karubanda byababangamira nk’uko byagiye bigenda ku bandi bakundanye.

Yavuze ko uyu musore bari guteretana wahawe akazina ka “Fred” bwa mbere bahuriye ahantu hihereye muri New York. Arangije ati “Yujuje ibyo nifuza.”

Mu Ugushyingo umwaka ushize Kanye West (Ye) yahawe gatanya na Kim Kardashian mu buryo bwemewe n’amategeko, asabwa kwishyura indezo uyu mugore ingana n’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 200 Frw.

Ibi byabaye nyuma ya gatanya yasabwe na Kim Kardashian w’imyaka 42 muri Gashyantare 2021 nyuma y’imyaka irindwi bakoze ubukwe.

Indezo Kanye West yasabwe izajya yishyura ½ cy’ikiguzi cy’ubuvuzi, amashuri n’umutekano w’abana be yabyaranye na Kim Kardashian.

Muri Gashyantare 2021 mbere y’uko Kim Kardashian asaba gatanya yavuze ko yari yasabye Kanye West ko batandukana mu ibanga, ariko Kanye West agakomeza gushyira hanze amabanga y’urugo rwabo bituma yaka gatanya kugira ngo abe ingaragu mu buryo bwemewe n’amategeko abone uko akira ibikomere yatewe n’uyu mugabo.

Mu Ukuboza umwaka ushize Kim Kardashian yasutse amarira ubwo yari abajijwe uko arera abana bane babyaranye, nyuma yo gutandukana.

Aheruka kugaragaza ko atorohewe no kurera abana yabyaranye na Kanye West mu gihe batandukanye, avuga ko ari kimwe mu bintu bimukomereye yahuye na byo mu buzima bwe.

Kim Kardashian nyuma yo gutandukana na Ye yahise akundana na Pete Davidson batarambanye. Ye we aheruka kurushinga na Bianca Censori.

Kim Kardashian yavuze ko yabonye umukunzi ujyanye n'ibyo yifuzaga
Kim Kardashian yavuze ko yongeye gusubira mu bijyanye n'urukundo
Kim Kardashian na Pete Davidson yari yasimbuje Kanye West na we bakaza gutandukana
Kanye West na Kim Kardashian baheruka gutandukana bafitanye abana bane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .