00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndifuza indi myaka myinshi ndi kumwe nawe! Umutoma wa Miss Akaliza ku musore yihebeye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 May 2023 saa 07:28
Yasuwe :

Miss Akaliza Amanda yakoze mu nganzo atera imitoma umukunzi we uri kwizihiza isabukuru y’amavuko amwibutsa ko ari we Imana yamuremeye ndetse ko yifuza kumarana na we indi myaka myinshi y’ubuzima bwe.

Ni ubutumwa uyu mukobwa yatambukije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu kwifatanya n’umukunzi we kwizihiza umunsi yavutseho.

Mu magambo ye yuzuyemo imitima yagize ati “Isabukuru nziza ku muntu wanjye, unyuzuza neza! Ni ukuri ndashima ko wabayeho nshuti yanjye. Ntakubeshye, igihe Imana yakuremaga yaravuze iti ’uyu mukobwa w’umusazi reka muremere umugabo utuje’.”

Miss Akaliza yakomeje agira ati “Umpa amahoro, umbera umutuzo mu bihe byanjye bitoroshye, hamwe nawe imitwaro yanjye yose numva itaremereye namba. Imiruho y’ubuzima numva inyoroheye nshoboye kuyiganza. Ntabwo nabona uko ngushimira ko uri wowe, ndifuza indi myaka myinshi ndi kumwe nawe! Ndagukunda mukunzi.”

Muri Werurwe 2023 ni bwo Miss Akaliza Amanda wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021 yizihije umwaka amaze akundana n’umusore babatirijwe rimwe kuri Saint Valentin.

Mu Ugushyingo 2022 ni bwo uyu mukobwa yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto n’amashusho y’uyu musore uzwi nka Jonas bahuriye i Londres mu Bwongereza mu myaka ine ishize.

Amanda mu ntangiriro za Mutarama 2023 yajyanye uyu musore kwa nyirakuru amwigisha gukama n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Akaliza n'umukunzi we babatirijwe rimwe ku Munsi w'Abakundanye uyu mwaka
Mu minsi ishize Akaliza yajyanye umukunzi we kwa nyirakuru
Umwaka urirenze Akaliza atangiye urugendo rwo gukundana n'uyu musore bamenyaniye mu Bwongereza
Akaliza yifurije umukunzi we isabukuru nziza amwibutsa ko amwifuza indi myaka myinshi mu buzima bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .