00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pete Davidson akomeje kuryoherwa mu rukundo n’uwo yasimbuje Kim Kardashian

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 April 2023 saa 10:47
Yasuwe :

Umunyarwenya Pete Davidson n’Umukinnyi wa Filime Chase Sui Wonders bakomeje kuryoherwa n’urukundo nyuma y’ukwezi urukundo rutangiye gufata umurongo muzima.

Aba bombi bamaze igihe kitari kinini cyane urukundo rwabo rutangiye kumenyekana cyane mu itangazamakuru. Ubwo Pete Davidson yamurikaga Ikiganiro cy’Urwenya agiye gutangiza yise “Bupkis” uyu mukobwa ni umwe mu bari bagiye kumushyigikira.

Gusa, birinze gutambukana ku itapi itukura ahubwo bongeye kugaragara bahuje urugwiro ubwo bitabiraga Ibirori bya ‘After Party’. Muri uwo mugoroba buri umwe agaragaza akanyamuneza bahuje urugwiro.

Wonders afite imyaka 26 mu gihe Davidson afite 29.

Muri Kanama umwaka ushize nyuma y’amezi icyenda bakundana Pete Davidson yatandukanye na Kim Kardashian bakundanaga.

Mu Ukwakira 2021 ni bwo Kim yahuye na Davidson ubwo yari yatumiwe mu Kiganiro cy’Urwenya, Saturday Night Live (SNL), i New York.

Bahise baba inshuti nyuma y’ukwezi batangira gukundana ariko ntibabishyira hanze cyane ko Kim yari amaze gusaba gutandukana n’uwari umugabo we, Kanye West.

Mu Kiganiro ‘The Kardashians’, Kim yavuze ko ubwo yahuraga na Pete, yahise yumva hari amarangamutima amufitiye. Yaje gushakisha nimero ye asanga na we ni uko ahubwo yarabuze aho amuhera.

Kim yaje gushyira ukuri kose hanze arabyerekana ndetse anavuga ko afite ibyishimo byinshi ko uyu munyarwenya atandukanye cyane n’abandi bagabo bakundanye.

Gusa, batandukana umwe mu bantu babo ba hafi yabwiye itangazamakuru ko Kim na Davidson batandukanyijwe n’ikinyuranyo cy’imyaka barushanya ndetse n’ubuzima buri wese abayemo.

Kim Kardashian afite abana bane yabyaranye n’umugabo we Kanye West. Kim yari afite imyaka 41 mu gihe Pete yari afite 28.

Chase Sui Wonders yakundanye na Charles Melton mu 2022, nyuma baza gutandukana.

Pete Davidson na Chase Wonders Sui bari mu munyenga w'urukundo
Aba bombi bamaze igihe gito batangiye gukundana bya nyabyo
Kim Kardashian w’imyaka 42 n’Umunyarwenya Pete Davidson bakundanye amezi icyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .