00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvugizi wa Rayon Sports yarongoye Nkusi ’Gogo’ wihebeye APR FC (Amafoto & Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 July 2023 saa 11:49
Yasuwe :

Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe. Aya ni amagambo yo muri Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro 2:24. Umunyamakuru akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul n’umukunzi we Nkusi Goreth "Gogo" ufana APR FC babihamije mu isezerano ryo kubana akaramata bagiranye kuri iki Cyumweru, tariki 2 Nyakanga 2023.

Ibi birori byabaye nyuma y’iminsi 10 aba bombi basezeranye mu mategeko. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Irebero muri Mlimani Garden, gusezerana imbere y’Imana bibera muri Paruwasi ya Kanombe, mu gihe abatumiwe basubiye kwakirirwa muri Mlimani Garden.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abanyamupira benshi biganjemo abanyamakuru, abakinnyi ndetse n’abandi benshi bihebeye imikino muri rusange.

Uyu musore azwi cyane nk’umunyamakuru w’imikino wanyuze mu binyamakuru bitandukanye birimo Isango Star akorera ubu, Umuseke, Radio1, Radio Flash n’ibindi binyuranye.

Uretse kuvugira Rayon Sports, Nkurunziza asanzwe ari n’umukunzi w’iyi kipe igira abafana benshi mu Rwanda, kongeraho Manchester United yo mu Bwongereza.

Gogo warushinze na Nkurunziza ni umufana ukomeye wa APR FC na Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Muri bimwe byaranze ubu bukwe ni aho mbere gato yo gutanga impano bateye indirimbo ya Rayon Sports yitwa Murera mu gihe abasangiye na Gogo kwihebera APR FC na bo bahise bazamura indirimbo yayo.

Kuba aba bombi basanzwe bafana amakipe y’amakeba biri mu byatumye benshi batangarira urukundo rwabo rwashinze imizi kuva mu myaka icyenda ishize.

KANDA UREBE ANDI MAFOTO MENSHI YARANZE UBUKWE BWA NKURUNZIZA NA GOGO

Aba bombi bashyingiwe nyuma y'imyaka igera ku icyenda bari bamaze bakundana
Abageni bari bashagawe bihambaye
Umuhanzi Rugamba Yvan wamamaye nka Yverry ni we waririmbye muri ubu bukwe
Umuhanzi Yverry yaririmbiye Nkurunziza n'umugore we
Babanje kuragiza Imana ibirori byabo
Nkurunziza na Munyakazi wamubereye 'parrain' basangiye icyo kunywa
Nkurunziza na Gogo banyujijemo babyina ingwatira
Baririmbanye babwirana amagambo y'urukundo
Abageni bafatanye urunana bacinya akadiho
Nkurunziza na Nkusi basangiye n'icyo kunywa
Nkurunziza na Nkusi bakata umutsima
Berekanye uko bazajya bakira ababagendereye
Nkurunziza na Nkusi banyuzagamo bakongorerana utugambo twiza
Munyakazi Sadatte wari 'Parrain' n'Umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth wari 'Marraine' banyuzagamo bakabyina
Benshi bafataga amafoto y'urwibutso y'ubukwe bwa Nkurunziza na Gogo
Umunyamakuru akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul n’umukunzi we Nkusi Goreth "Gogo" ufana APR FC bari bafite akanyamuneza ku munsi wabo
Umunyamakuru wa RBA, Fiston Habineza, ni we wayoboye ibi birori
Ahishakiye Patrick wakoreye Radio 10 ni uko yaserutse
Maxime umenyerewe cyane muri Basketball aho yihebeye Ikipe ya REG BBC yishe icyaka
Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yari 'Parrain' wa Nkurunziza Jean Paul bakoranye
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Umuvugizi wa Rayon Sports yarongoye Nkusi ’Gogo’ wihebeye APR FC
Ubukwe bwari bubereye ijisho
Nkurunziza yaririmbiye umugore we Gogo indirimbo ya Yverry yitwa "Amabanga"
Binjiye ahabereye ibirori bafite akanyamuneza
Gogo asanzwe ari umufana ukomeye wa APR FC
Nkusi 'Gogo' yari afite umunezero udasanzwe
Uyu aba ari umunsi w'ibyishimo!
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yifurije urugo rwiza umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul
Perezida w'Abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude, yishimiye umuhanzi Yverry
Umunyamakuru wa Ishusho TV, Mugenzi Faustin uzwi nka Simbigarukaho, yari yanigirije
Umunyamakuru wa Flash FM, Kayiranga Ephrem n'umufasha we bari mu batashye ubukwe bwa Nkurunziza na Nkusi
Umunyamakuru wa B&B FM- Umwezi, Fuadi Uwihanganye, yari yishimiye kubona Nkurunziza arongoye
Umukinnyi wa Police FC, Kayitaba Jean Bosco, ni umwe mu batashye ubukwe bwa Nkurunziza na Nkusi
Umufana ukomeye wa REG BBC, Maxime yari yizihiwe
Uhereye ibumoso: Abanyamakuru b'imikino Mugenzi Faustin wa Ishusho TV, Bob wa Rayon Sports, Fuadi Uwihanganye wa B&B FM- Umwezi na Nuwamanya Amon wa Kigali Today [uhagaze inyuma] bashyigikiye mugenzi wabo basangiye umwuga wo gutangaza amakuru
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru b'Imikino, Jean Butoyi, ari mu batashye ubu bukwe
Ni ubukwe bwatashywe n'abakuru n'abato
Ni ubukwe bwitabiriwe n'abantu benshi biganjemo abakunda siporo
Uyu we yahisemo kwibikaho agafoto ku rwibutso
Umunyamakuru w'Imvaho Nshya, Bugingo Fidèle, na we ari mu bagiye gushyigikira Nkurunziza na Nkusi mu bukwe bwabo
Umunyamakuru wa RBA, Mugaragu David, na we ntiyahatanzwe
Umunyamakuru w'Imikino kuri Kiss FM, Jado Max, yanyuzagamo agatera akajisho kuri telefoni areba amashusho yafashe
Umunyamakuru wa Royal FM, Umuhire Rebecca na Kanyamahanga Jean Claude [Kanyizo] bagiye gushyigikira Nkurunziza bakoranye
Umunyamakuru wa RBA, Giramata Anny Lescano yari kumwe na Gisele wa Isango Star
Giramata Anny Lescano, Umunyamakuru wa RBA, yari yabyambariye
Umunyamakuru wa Power FM, Umutoni Claire na Mugenzi Faustin wa Ishusho TV akanyamuneza kari kose mu bukwe bwa mugenzi wabo

Amafoto: Shumbusho Djasiri

Video: Irakoze Excellent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .