Ibi birori byabaye nyuma y’iminsi 10 aba bombi basezeranye mu mategeko. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku Irebero muri Mlimani Garden, gusezerana imbere y’Imana bibera muri Paruwasi ya Kanombe, mu gihe abatumiwe basubiye kwakirirwa muri Mlimani Garden.
Ubu bukwe bwitabiriwe n’abanyamupira benshi biganjemo abanyamakuru, abakinnyi ndetse n’abandi benshi bihebeye imikino muri rusange.
Uyu musore azwi cyane nk’umunyamakuru w’imikino wanyuze mu binyamakuru bitandukanye birimo Isango Star akorera ubu, Umuseke, Radio1, Radio Flash n’ibindi binyuranye.
Uretse kuvugira Rayon Sports, Nkurunziza asanzwe ari n’umukunzi w’iyi kipe igira abafana benshi mu Rwanda, kongeraho Manchester United yo mu Bwongereza.
Gogo warushinze na Nkurunziza ni umufana ukomeye wa APR FC na Arsenal FC yo mu Bwongereza.
Muri bimwe byaranze ubu bukwe ni aho mbere gato yo gutanga impano bateye indirimbo ya Rayon Sports yitwa Murera mu gihe abasangiye na Gogo kwihebera APR FC na bo bahise bazamura indirimbo yayo.
Kuba aba bombi basanzwe bafana amakipe y’amakeba biri mu byatumye benshi batangarira urukundo rwabo rwashinze imizi kuva mu myaka icyenda ishize.
KANDA UREBE ANDI MAFOTO MENSHI YARANZE UBUKWE BWA NKURUNZIZA NA GOGO
Amafoto: Shumbusho Djasiri
Video: Irakoze Excellent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!