00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanywa itabi mu Rwanda bagabanutseho 5.8 ku ijana

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 3 July 2023 saa 06:18
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye n’ibyongera indwara zitandura (NCDs) bwerekanye ko mu gihe cy’imyaka icyenda abanywa itabi bavuye kuri 12.9 % bagera kuri 7,1 %. Abo mu Majyepfo bahiga abandi mu gutumura itabi ku rugero rwa 9,8% .

Ubu bushakashatsi bwasohowe ku wa 30 Kamena 2023, bwerekanye ko kugeza uyu munsi abagore banywa itabi bangana na 3,7% bavuye kuri 7,2% mu 2013 mu gihe abagabo bavuye kuri 19,2% bagera ku 10,4%.

Itabi ni kimwe mu bintu nyamukuru bigira uruhare mu kongera indwara zitandura mu bantu, zirimo kanseri, indwara z’umutima, stroke, indwara z’ibihaha, diabetes n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Aho ribera ribi ni uko umuntu urinywa ashobora no kwanduza abari aho arinywera, ku buryo iyo bititaweho abantu bashobora kwisanga barwaye izo ndwara kandi batanywa itabi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko itabi ryica hafi kimwe cya kabiri cy’abarinywa, aho buri mwaka ryica abarenga miliyoni umunani barimo zirindwi z’abarinywa n’abarenga miliyoni bahumeka umwuka w’abarinywa.

Abaturage barenga 80% banywa itabi babarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi akavuga ko kugabanyuka kw’abarinywa mu Rwanda kwatewe n’ingamba igihugu cyashyizeho.

Ati "Hariho amategeko abuza kunywa itabi mu ruhame, hari n’abuza kwamamaza itabi, ngira ngo nta cyapa mukibona cyamamaza kunywa itabi. N’abandi bamaze kumeya ko itabi ari uburozi. Aho bakinywera itabi ni muri za hoteli n’utubari ariko na bo turakorana cyane. Byibuze ubona ko hari ahagenewe kurinywera hatuma imyotsi itagera kuri benshi."

Yemeza ko kuzamura imisoro ku itabi biri gufasha mu kurigabanya, ariko bidahagije, ahubwo hakenewe ubundi bukangurambaga no kongera amategeko arica intege, ku buryo kurinywa bizacika.

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo nibo bayoboye mu kunywa itabi ryinshi aho bafite imibare ya 9,8%, bagakurikirwa n’abo mu Burasirazuba bafite 8,8%, Umujyi wa Kigali ugakurikira na 6,9%. Intara y’Amajyaruguru igira abanywa itabi bangana na 5,0% mu gihe abo mu Ntara y’Iburengerazuba banywa itabi ku rugero rwa 4,2%.

Uretse itabi, mu bindi byakoreweho ubushakashatsi bigira uruhare mu kongera indwara zitandura birimo ikoreshwa ry’umunyu mwinshi mu biryo, aho kuri ubu Abanyarwanda barya umunyu ungana na garama 8,8 ku munsi, ikigero kiri hejuru ya garama eshanu OMS igena.

Abagabo nibo bari hejuru mu kongera umunyu mwinshi mu biryo ku rugero rwa garama 12 mu gihe abagore bo bongeramo umunyu wa garama 5,7 ku munsi.

Ku bijyanye no kurya ibiryo byakorewe mu nganda birimo umunyu mwinshi, impuzandengo y’umunyu Abanyarwanda babiryamo ingana na garama 2,8, aho abagabo barya ibirimo umunyu wa garama 2,3 mu gihe abagore bo barya ibirimo umunyu wa garama 3,4.

Uburasirazuba nibwo buyoboye mu kugira abaturage bongera umunyu mwinshi mu biryo, aho bashyiramo byibuze ungana na garama 9,1, bagakurikirwa n’abo mu Majyaruguru bashyiramo ungana na garama 9, abo mu Majyepfo bagashyiramo ungana na garama 8,7 mu gihe Umujyi wa Kigali n’abo mu Burengerazuba bongera umunyu mu biryo ungana na garama 8,6.

Itabi riri mu biza ku isonga mu gutera indwara zitandura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .