00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC igiye guhabwa milliyoni 700 z’Amayero yo guteza imbere imishinga iganisha ku Iterambere Rirambye

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 1 July 2023 saa 09:38
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Abafaransa cy’Iterambere, AFD bwatangaje ko bwageneye ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba inguzanyo igera kuri miliyari 700 Frw muri gahunda yo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye.

Byatangajwe kuri uyu wa 30 Kanama 2023 ubwo ubuyobozi bwa AFD bwagaragarizaga itangazamakuru ibyavuye mu nama iherutse kubera mu Bufaransa igamije kwiga ku mikoranire mishya hagati y’ibihugu n’ibigega by’imari byo mu Burayi, aho ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bizajya bihabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi.

Umuyobozi wa AFD muri Afurika, Yoka Christian yavuze ko iyi nguzanyo bagiye kuzajya baha ibihugu n’ibigo bitandukanye izibanda ku nkingi enye.

Zirimo kurwanya ubukene, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, gukoresha umutungo uhari mu kugera ku ntego ibihugu byihaye, kubakira ubushobozi abikorera, gufasha ibihugu kwivana mu myenda ibiremereye n’ibindi.

Yagize ati “Ibihugu bigomba gukora ku buryo bikoresha umutungo w’imbere mu gihugu mu kugera ku ntego byihaye cyane ko natwe dufite ubushake bwo kufatanya na byo kugira ngo zigerweho.”

Yavuze ko ari gahunda bazashyira mu bikorwa bibanda no ku gushyigikira abikorera kuko bagira uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga muri EU, Mathieu Remond, yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere bikeneye hafi miliyari ibihumbi bine ku mwaka kugira ngo bigere ku iterambere rirambye.

Yerekanye ko ari yo mpamvu EU mu 2021 yatangije umushinga wo guhangana n’ibibazo ibihugu bitandukanye bifite haba mu buzima, ikoranabuhanga, ubwikorezi, uburezi n’irindi shoramari (Global Gateway Initiative), ukazamara imyaka itandatu. Uzarangira utwaye miliyari zirenga 300 z’Amayero.

Uretse kugira uruhare mu bikorwa by’Iterambere muri EAC, kuva umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uzahuwe, AFD yasubukuye ibikorwa byayo byo gushyikigira ibikorwa by’iterambere mu Rwanda.

Kuri ubu igira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi, kubakira ubushobozi ba rwiyemezamirimo, uburezi, guteza imbere imyuga by’umwihariko mu Karere ka Rulindo, gushyigikira abagore bihangiye imirimo n’ibindi.

Iki kigo kandi gifasha Abanyarwanda kwimakaza siporo binyuze muri gahunda cyatangije izwi nka ISONGA-AFD aho kugeza ubu abanyeshuri bagera ku 2100 bakina imikino ngororangingo bamaze kungukira muri iyo porogaramu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi iki kigo cyatanze ibikoresho ku bigo by’amashuri 17 byo hirya no hino mu gihugu bifite agaciro k’arenga miliyoni 160 Frw, mu mikino itandatu itandukanye irimo Football, Volleyball, Basketball, Netball, Imikino Ngororangingo ndetse na Handball.

Iki kigo kuri ubu kimaze kugira uruhare mu mishinga irenga 3250 y’iterambere no guhangana n’ibizabo bitandukanye mu bihugu 115.

Uretse gukorana n’ibihugu, AFD ikorana n’ibigo bitandukanye, imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu, ibigo by’ubushakashatsi, kunganira za banki aho kuri ubu ikorana na banki z’iterambere 530 ndetse 27 muri zo mu myaka 10 ishize zihurije hamwe zikora ihuriro ry’iterambere mu by’imari, IDFC rikayoborwa na AFD.

AFD Group mu 2022 yashoye imari ya miliyari 12.3 z’amayero mu bihugu bitandukanye, igamije kugera ku ntego zayo zo gufasha mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye ku Isi hose.

Mu 2022 kandi iki kigo cyafashije imishinga 380 mu bihugu 100 mu bikorwa bibarirwa agaciro ka miliyoni 341 z’Amayero binyuze mu kigo cy’u Bufaransa gifasha kuzamura imishinga ishingiye ku myuga cya Expertise France.

Mu Bufaransa haherutse guteranira inama igamije kureba uko ibigo byo mu Burayi byafasha ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere kugera ku Ntego z'Iterambere Rirambye
Ni inama yitabiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente Edouard anatangamo ikiganiro
Umuyobozi wa AFD muri Afurika yagaragaje ko iki kigo ayoboye giteganya guha EAC miliyoni 700 z'Amayero azafasha ibihugu kugera ku Iterambere Rirambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .