00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ugomba kumva ko udafite igitutu: Tom Close yaremye agatima urubyiruko rushaka kugera ku nzozi huti huti

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 July 2023 saa 06:47
Yasuwe :

Umuhanzi Tom Close uri mu bakomeye mu Rwanda yaganirije urubyiruko rusaga 300, agaragaza ko atari ngombwa kwishyiraho igitutu mu gihe uharanira kugera ku nzozi zawe, kuko bishobora gutuma ukora ibidakwiye.

Ni ikiganiro yatanze mu gikorwa cyiswe "Ijambo Ryahindura Ubuzima Summit"
cyateguwe hagamijwe kugira inama abiganjemo urubyiruko, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "Nta Gihe Nyacyo Kiruta None".

Tom Close uhuza ubuhanzi no kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yahuriyemo n’abarimo Muganga Rutangarwamaboko usanzwe ari umuvuzi gakondo.

Muri iki kiganiro cyabaye ku wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023, uyu muhanzi yavuze ko kugera ku ntego zawe ndetse n’inzozi bisaba kutiyumvamo igitutu cyangwa ko hari uwo muhanganye.

Yavuze ko buri wese ahorana ibyifuzo by’ibyo ashaka kugeraho, ari nayo mpamvu umuntu aba agomba guhora yiteguye kugira ngo atazatungurwa igihe bya bintu yarotaga azaba abigezeho, nubwo byafata igihe gito ugereranyije n’igihe yumvaga bizatwara.

Tom Close yavuze ko kugera ku nzozi zawe bisaba gukoresha neza ubwonko bwawe, kuko iyo ubukoresha burakura.

Ibi abihuza n’imitekerereze y’umuntu ukora siporo, kuko umubiri we ugenda wiyubaka uko bucyeye n’uko bwije, ni nako bigenda ku muntu ukoresha ubwonko bwe.

Tom Close yavuze ko gushaka kwihuta bidasanzwe mu rugendo rugana ku nzozi, biri mu bituma bamwe bahabwa akazi cyangwa se inshingano ugasanga bakoze ibidakwiye birimo no kwiba, kugirango basingire inzozi zabo mu gihe gito.

Ati "Cyane cyane reka mbwire abantu bakiri n’urubyiruko, impamvu bazagushyira mu kazi runaka ukiba ni uko uhita ushaka kugera ku nzozi zawe mu gihe gito. Mbese ni nko kubona amahirwe wumva ko utarotaga kugira kandi utazigera wongera kugira."

Yagarutse ku muziki we

Tom Close yavuze ko abafana ba mbere agira ari abana be. Muri iki gihe ngo umukobwa we w’imfura akunze indirimbo uyu muhanzi atarashyira hanze.

Avuga ko imibanire n’abana be ariyo ituma ahanga indirimbo abasha kumva ari kumwe nabo. Akavuga ko ubuhanzi bugizwe na 30% n’aho 70% ikajyana n’ibindi bigize ubwo buhanzi.

We avuga ko buri wese agira ibyo akunda kandi akisanisha nabyo kugira ngo agire aho agera, biri mu mpamvu zituma agaragara uko ari. Ati "Njyewe rero icyo mpa agaciro ni ikiva mu muhanzi."

Muri iki kiganiro, Tom Close yavuze ko yakuranye inzozi zo kuba umuganga bitewe n’ubuzima yabanyemo n’umubyeyi we (nyina), kuko yamubereye icyitegererezo, binatuma muri we asaba Imana kuzamuha abana b’abakobwa.

Uyu mugabo avuga ko Nyina yitabye Imana afite imyaka itandatu, kandi ko mu buzima bwe yanagize amahirwe yo kubana na Sekuru wamwigishije byinshi mu buzima bwe.

Yavuze ko ubwo yari asoje amashuri yisumbuye yashatse kujya ku ishuri ry’ubuhanzi n’ubugenzi ku Nyundo, ndetse ko ubwo yari asoje amashuri yisumbuye mbere yo kujya muri Kaminuza yabonye amahirwe yo kujya mu gisirikare.

Ati "Ni nk’uko nsoje amashuri yisumbuye, mbere yo kujya i Butare nari mbonye amahirwe yo kujya mu gisirikare, ariko sinakijyamo."

Tom Close avuga ko icyo gihe yari abonye amahirwe yo kujya mu ishuri rya mbere ku Isi mu bya gisirikare ariko hazamo akantu atamenya ako ariko, birangira bipfuye.

Avuga ko atekereza ko ari Imana yabikoze, kuko icyo gihe iyo abijyamo atari kuba ari Tom Close, kandi ntiyari kuba umuganga nka za nzozi yagize ari umwana.

Uyu mugabo avuga ko ubuzima umuntu abayemo adakwiye kubwegeka ku bandi, ahubwo akwiye guharanira nawe kubugiramo uruhare.

Yavuze ko atekereza ko amahirwe yari abonye yo kujya mu gisirikare atari gutuma yinjira mu muziki cyangwa se ngo yandike ibitabo n’ibindi akora muri iki gihe.

Uretse ikiganiro cyatanzwe na Tom Close; Diplomate yaririmbye ashyira akadomo kuri ibi biganiro byanatanzwemo impanuro n’abarimo Rutangarwamaboko, wikije cyane ku buzima bwo muri iki gihe, na Dr Francis Habumugisha washinze Goodrich TV, waganirije urubyiruko ku rugendo rwo kwiyubaka kugeza abaye uwo ari we ubu.

"Ijambo Ryahindura Summit" ni igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere, ariko biteganyiijwe ko kizajya kiba buri mwaka.

Ni ibiganiro byashibutse ku Ijambo Ryahindura Ubuzima, igice kiri mu biganiro Dashim atambutsa kuri Fine FM.

Tom Close yaremye agatima urubyiruko rwumva ko ejo hazaza harwo hazaba hagoye mu minsi iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .