00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Colombia: Indege za gisirikare zagonganye hapfa babiri

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 July 2023 saa 08:11
Yasuwe :

Indege ebyiri z’igisirikare cya Colombia zagonganye kuri iki cyumweru, hapfa abantu babiri bari bazirimo.

Itangazo cy’igisirikare cy’iki gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo, rivuga ko hapfuye umupilote umwe n’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant.

Izi ndege za kajugujugu zagonganiye hafi y’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Apiay.

Mu mashusho yashyizwe kuri internet agaragaza indege nyinshi za gisirikare ziri mu kirere zegeranye, ibaba ry’imwe rikaza kwaka umuriro.

Bivugwa ko izi ndege zari mu myitozo yitegura imyiyerekano iteganyijwe tariki 20 Nyakanga uyu mwaka.

Inzego zishinzwe igisirikare zatangaje ko zohereje itsinda ry’inzobere kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka.

Izi ndege zagonganye ziri mu myitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .