Lukashenko yatumiye aba barwanyi mu mbwirwaruhame yavuze kuri uyu wa Gatanu ku munsi w’Ubwigenge bwa Belarus.
Yagize ati “Ku bw’amahirwe make ntibari hano [abacanshuro ba Wgner], iyaba abarimu babo, nk’uko nabisabye, bari baje bakatwigisha amayeri y’urugamba, twabyemera.”
Lukashenko yavuze ibi nyuma y’icyumweru kimwe agize uruhare mu gutuma abarwanyi bwa Wagner badahungabanya igisirikare cy’u Burusiya nk’uko inkuru ya CNN ibivuga.
Mu bikorwa byahungabanyije ubutegetsi bwa Putin harimo icy’umuyobozi w’abacanshuro ba Wagner, Yevgeny Prigozhin wigometse ku buyobozi bwa Putin ashaka gukuraho bamwe mu bayobozi b’ingabo.
Perezida wa Belarus yumvishije Prigozhin ko akwiriye guhagarika ibyo arimo.
Kuir uyu wa Gatanu, Lukashenko yavuze ko nta bwoba yari afitiye abacanshuro ba Wagner kuko yari amaze igihe kirekire abazi.
Ati “Bariya ni abantu barwanye hirya no hino ku isi. U Burayi na Amerika barabanga by’intangarugero.”
Yashinje Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika guha intwaro Pologne mu buryo bwihuse no kuyihindura ikibuga cy’imyitozo ya gisirikare izakoreshwa mu kurwanya Belarus n’u Burusiya.
Ku bwe ni indi mivurungano n’ibirindiro bishya birimo kuremwa bigizwemo uruhare n’igihugu gikomeye cyamenyereye ubushotoranyi-ari cyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!