Lukashenko ni umwe mu nshuti za Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ndetse mu cyumweru gishize ni we wagize uruhare mu kumvikanisha Putin n’Umuyobozi Mukuru wa Wagner, Yevgeny Prigozhin wari wigumuye ku butegetsi.
Bivugwa ko Prigozhin yemerewe ubuhungiro muri Belarus ariko ntabwo biramenyekana niba yaramaze kugerayo.
Kuri uyu wa Gatanu mu ijambo yageneye umunsi w’ubwigenge, Perezida Lukashenko yavuze ko byakabaye byiza abasirikare bagize Wagner batoje ingabo ze.
Ati “Kubw’amahirwe make, abo barwanyi ntabwo bari hano. Biramutse bishobotse ko abatoza babo baza hano nkuko nabibasabye, badufasha kwihugura mu bijyanye n’imirwano.”
Wagner ni umutwe w’abacanshuro washingiwe mu Burusiya mu 2014 bigizwemo uruhare na Yevgeny Prigozhin, nyuma yo guhabwa uburenganzira na Perezida Putin.
Uyu mutwe wafashije cyane ingabo z’u Burusiya mu ntambara zirimo muri Ukraine, nubwo ubuyobozi bwawo bwakunze kwinubira ko budafatwa neza n’abashinzwe igisirikare cy’u Burusiya, ari nabyo byabateye kwigumura mu minsi ishize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!