Ni igikorwa ngo bashaka ko cyabaho muri gahunda y’uyu muryango yo gusaranganya ubushobozi bw’intwaro za kirimbuzi, Nuclear Sharing program, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Intebe Mateusz Morawiecki.
Yagize ati "Tuzabiganira n’abafatanyabikorwa bacu."
Yavuze ko mu gihe u Burusiya buheruka gutangaza ko bwashyize zimwe mu ntwaro za kirimbuzi muri Belarus, Pologne na yo "ikeneye ubwirinzi bwo ku rwego rwo hejuru".
Morawiecki yakomeje ati "Dushaka kurushaho gukaza umutekano. Gusangira imbaraga za nucleaire, iyi gahunda yo gufatanya gukoresha imbaraga za kirimbuzi yadufasha gushimangira umutekano."
Ibihugu bituranye n’u Burusiya bikomeje gukaza umutekano, nyuma y’uko muri Gashyantare 2022 iki gihugu cyatangije intambara kuri Ukraine.
Intwaro kirimbuzi ubu zimaze imyaka hafi 80 ziriho, kandi ibihugu byinshi bizibona nk’intwaro yo kwiyizeza umutekano wabyo.
Ibihugu icyenda ku isi nibyo bifite intwaro kirimbuzi. Ni u Bushinwa, u Bufaransa, u Buhinde, Israel, Korea ya Ruguru, Pakistan, u Burusiya, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Imibare yose y’intwaro kirimbuzi ni igenekereza, ariko ikigo Federation of American Scientists kivuga ko u Burusiya bufite imitwe y’intwaro kirimbuzi (warheads) 5,977 - nubwo aho harimo izigera ku 1,500 zitagishobora gukoreshwa.
Amerika ifatwa n’irangaje imbere NATO yo ifite 5428. U Bushinwa bufite 350, u Bufaransa bukagira 290, naho u Bwongereza bufite 225.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!