00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rishi Sunak yashyizwe ku gitutu kubera ukwivanga k’urukiko mu kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 July 2023 saa 01:54
Yasuwe :

Abadepite bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs mu Bwongereza bari gutegura guha Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, nyirantarengwa yo gushyira mu bikorwa isezerano rye ryo ‘gukora ibishoboka byose’ agahagarika ubwato buto bujyana abimukira muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba badepite barashaka ko Rishi Sunak akora uko ashoboye agahangana n’inzitizi zose ziterwa no kuba u Bwongereza buri mu bihugu bigize Urukiko rw’u Burayi rw’uburenganzira bwa muntu.

Urwo rukiko ni rwo umwaka ushize rwahagaritse umwanzuro wari wafashwe n’u Bwongereza, wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni nyuma kandi yuko Urukiko rw’Ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza rwanzuye ko gahunda ya Guverinoma y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye rwihishwa, inyuranyije n’amategeko.

Ikinyamakuru Express cyo mu Bwongereza, cyamenye ko hari abadepite bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs bazashyira igitutu kuri Minisitiri w’Intebe, bamusaba kuguma ku ijambo rye ry’uko azakora ibishoboka byose agahagarika abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo butemewe.

Muri abo badepite harimo uwahoze ari Minisitiri, Sir John Hayes na Danny Kruger. Biragaragara ko kwihanganira ubwato buto butwaye abimukira byamaze kurambirana, ni mu gihe biteganyijwe ko abimukira baziyongera cyane muri iyi mpeshyi.

Kruger yabwiye Express ko Sunak azahabwa amahitamo atatu n’abadepite bo mu ishyaka ry’aba-Conservateurs.

Mbere na mbere Sunak azasabwa gukurikiza urugero rw’uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Winston Churchill, watangije ibiganiro ku rukiko rw’u Burayi rw’uburenganzira bwa muntu.

Kruger ati “Ashobora gukurikira neza urugero rwa Churchill rwo guhamagaza inama mpuzamahanga. Hari ibindi bihugu bafitanye ibibazo n’urukiko rw’i Strasbourg kubera agasuzuguro karwo no gukorera mu nyungu za politiki nubwo bishoboka ko ikibazo cy’u Bwongereza gikomeye cyane kurenza abandi”.

Icya kabiri ni ugushyiraho itegeko rizatuma u Bwongereza butagirwaho ububasha n’urukiko rw’i Strasbourg ku kibazo cy’abimukira. Icya gatatu ni ukwikura mu rukiko rw’u Burayi rw’uburenganzira bwa muntu.

Rishi Sunak, aherutse kuganira n’ubuyobozi bw’Urukiko rw’Uburenganzira bwa muntu bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku ngingo zirimo kuvugurura amategeko rugenderaho ku buryo rutitambika ibihugu binyamuryango ku byemezo bijyanye no guhangana n’ibibazo by’abimukira.

U Bwongereza buherutse gusaba ko mu mategeko urwo rukiko rugenderaho, hashyirwamo uburyo igihugu gishobora kwanga gushyira mu bikorwa umwanzuro rwafashe mu gihe biri mu nyungu z’igihugu n’umutekano rusange.

Mu 2022 nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano, azatuma u Rwanda rwakira abimukira bageze mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Mu gihe bageze mu Rwanda, bazajya bahabwa ibyangombwa by’ibanze, abashaka kuhaba bafashwe gutangira ubuzima, abashaka ibindi bihugu bibakira babihashakire ndetse n’abashaka gusubizwa iwabo bafashwe.

U Bwongereza buvuga ko bizaca intege abakomeje kwishyira mu kaga bakinjira muri icyo gihugu nta burenganzira bwo kucyinjiramo bafite, bigafasha Leta kandi kugabanya ikiguzi itanga ngo ibiteho mu gihe haba hatarafatwa umwanzuro ku kubaha ubuhungiro cyangwa kubasubiza aho baje baturuka.

U Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda kwita kuri abo bimukira mu gihe dosiye zabo zikigwa ndetse no gutanga umusanzu kugira ngo batangire ubuzima bushya.

Byari biteganyijwe ko abimukira ba mbere bagera mu Rwanda muri Nyakanga 2022 ariko byaje guhagarikwa n’urukiko ku munota wa nyuma kuko imiryango irengera abimukira mu Bwongereza yatanze ikirego ivuga ko bitubahirije amategeko.

Rishi Sunak yashyizwe ku gitutu kubera ukwivanga k’urukiko mu kohereza abimukira mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .