00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Imyigaragambyo yafashe indi ntera

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 2 July 2023 saa 05:58
Yasuwe :

Abantu barenga 2600 bamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’u Bufaransa, mu myigaragambyo imaze iminsi itanu yatewe n’urupfu rw’umwana w’imyaka 17, warashwe na polisi nyuma yo kumuhagarika atwaye imodoka ariko agakomeza urugendo.

Minisitiri w’Umutekano w’u Bufaransa, Gerald Darmanin yatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, byibuze abarenga 486 batawe muri yombi.

Yemeza ko iki gihugu cyohereje abapolisi barenga ibihumbi 45 mu bice bitandukanye by’igihugu, mu guhoshya iyo myigaragambyo.

Ni imyigaragambyo yatumye Perezida Emmanuel Macron asubika uruzinduko rw’akazi mu Budage.

Ku wa 27 Kamena 2023 M. Nahel wari utwaye imodoka mu gace ka Nanterre gaherereye mu birometero 11 uvuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa Paris, yahuye na polisi iramuhagarika we arakomeza, polisi ihita imurasa mu gituza.

Uyu musore ufite igisekuruza cyo muri Algeria, bikekwa ko atari afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kuko imyaka afite itabimwemerera. Ngo ni we nyina yari afite gusa.

Akimara kuraswa abaturage bo mu mijyi itandukanye y’u Bufaransa, nk’Umurwa Mukuru Paris, Marseille, Lille, Lyon, Nice na Strasbourg n’iyindi biraye mu mihanda basabira ubutabera uyu mwana, ariko ingabo na polisi by’iki gihugu bikora ubutaruhuka kugira ngo bayitatanye.

Bikiba Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yanenze ibyo bikorwa, yerekana ko urupfu rw’uyu mwana rugaragaza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse ko bitazihanganirwa na busa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, iyi myigaragambyo yakomereje mu Mujyi wa Marseille aho byasabye ko polisi yifashisha imyuka biryana mu maso ngo itatanye abigaragambya ndetse abagera kuri 56 batawe muri yombi.

Mu Mujyi wa Paris naho kuzuye abapolisi benshi cyane cyane mu gice gituyemo Umukuru w’Igihugu (Champs-Élysées), cyane ko abaturage bari bapanze kuhahurira ngo bahigaragambirize ariko inzego z’umutekano ziburizamo ibyo bikorwa.

BBC yanditse ko ibikorwa byo gushyingura uyu musore byabereye ku Musigiti wa Nanterre kuri uyu wa Gatandatu, aho abari babyitabiriye bose babujijwe gufata amashusho, ndetse ibikoresho biyafata nka tefoni ntibyari byemewe kugezwa aho bari gushyingura.

Kugeza ubu umunyamategeko w’umupolisi warashe Nahel akurikiranyweho icyaha cyo kwica arashe abigambiriye, ndetse ngo yamaze gusaba imbabazi abagize umuryango w’uyu mwana.

Urupfu rwa Nahel rwatumye Abafaransa bongera kugaruka ku mabwiriza yo mu 2017 ataravuzweho rumwe, aho yemeza ko umuntu utwaye imodoka iyo ahagaritswe ntabyemere agakomeza kugenda agomba guhita araswa.

Abigaragambya bakomeje gutwika ibintu bitandukanye
Abapolisi boherejwe mu mihanda y'u Bufaransa ku bwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .