Biteganyijweko ko kuri uyu wa Mbere yakira Perezida w’umutwe w’abadepite Yaël Braun-Pivet ndetse na Perezida wa Sena, Gérard Larcher, naho ku wa Kabiri akazahura na ba meya "ba komini zirenga 220 zagizweho ingaruka n’imyigaragambyo" yatangiye mu minsi itandatu ishize, nk’uko byemejwe na Élysée, ibiro by’umukuru w’igihugu.
Itangazo rikomeza riti "Perezida kandi yasabye Minisitiri w’Intebe Elisabeth Borne kwakira ba perezida b’imitwe ya politiki mu nteko ishinga amategeko, kuri uyu wa Mbere."
Byatangajwe ko Perezida Macron yifuza kumva ahereye mu mizi impamvu zatumye ibintu bigera aha hose, mbere y’uko hagira imyanzuro ifatwa.
Kuri iki Cyumweru kandi Macron yagiranye inama na Minisitiri w’Intebe ndetse n’abaminisitiri batandatu, barimo Minisitiri w’Umutekano Gérald Darmanin, na Dupond-Morett, Minisitiri w’Ubutabera.
Iyi myigaragambyo yatumye Perezida Macron asubika uruzinduko mu Budage, yatangiye nyuma y’uko ku wa 27 Kamena 2023, umwana w’imyaka 17 witwa M. Nahel wari utwaye imodoka mu gace ka Nanterre gaherereye mu birometero 11 uvuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa Paris, yahuye na polisi iramuhagarika we arakomeza, polisi ihita imurasa mu gituza.
Uyu musore ufite igisekuruza cyo muri Algeria, bikekwa ko atari afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kuko imyaka afite itabimwemerera. Ngo ni we nyina yari afite gusa.
Akimara kuraswa abaturage bo mu mijyi itandukanye y’u Bufaransa, nk’umurwa mukuru Paris, Marseille, Lille, Lyon, Nice na Strasbourg n’iyindi biraye mu mihanda basabira ubutabera uyu mwana, ariko ingabo na polisi by’iki gihugu bikora ubutaruhuka kugira ngo bayitatanye.
Polisi y’u Bufaransa ivuga ko kuri iki cyumweru, nibura abantu 719 bigaragambya batawe muri yombi. Nibura abapolisi 45 bo barakomeretse.
Ni mu gihe Minisiteri y’Umutekano muri icyo gihugu ivuga ko yohereje abashinzwe umutekano 45,000, mu kugerageza guhosha akokavuyo, aho uretse gutwika ibikorwa remezo bitandukanye, harimo no gusahura amaduka n’izindi nyubako.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!