00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso yahagaritse sheni ya televiziyo y’Abafaransa amezi atatu

Yanditswe na Charles Nyandwi
Kuya 1 July 2023 saa 04:59
Yasuwe :

Urwego rushinzwe itangazamakuru muri Burkina Faso, rwahagaritse sheni ya televiziyo y’Abafaransa ya LCI, mu gihe cy’amezi atatu kubera gukwirakwiza ibinyoma ku bikorwa by’ihohoterwa by’abarwanyi b’aba-Jihadiste.

Inama Nkuru y’Itumanaho CSC, yashinje shene ya LCI, kuvuga ko Aba-Jihadiste bari kwigarurira icyo gihugu byihuse kandi ko ingabo za leta zakoreshaga abakorerabushake kugira ngo bahagarike ibyo bitero.

Muri Mata guverinoma muri Ouagadougou yirukanye abanyamakuru bakorera ibinyamakuru byo mu Bufaransa nka Le Monde na Liberation.

Ibindi bitangazamakuru bibiri by’Abafaransa ari byo France 24 na Radio France International, na byo byarahagaritswe burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .