Perezida Ndayishimiye yahamije ko yagiye ku butegetsi binyuze mu mahitamo y’abaturage, bitandukanye n’uko benshi bavuga ko yaburazwe na Pierre Nkurunziza yasimbuye.
Yagize ati “Bisobanuye iki kuba umuzungura wa Pierre Nkurunziza? Habayeho igihe cye, uyu munsi ni njyewe, nta bindi.”
Ikinyamakuru Burundidaily cyanditse ko Perezida Ndayishimiye yavuze aya magambo kuwa 17 Kamena 2023, umunsi wagenewe kwibuka Pierre Nkurunziza, agerageza kwitandukanya n’uwo yasimbuye ku butegetsi wanamutoje.
Hari abavuga ko Ndayishimiye yafashe umurongo we nyuma kuko ngo akijya ku butegetsi byagaragaye ko yashakaga gukomereza kuri politiki ya Nkurunziza.
Mu ijambo rya mbere Perezida Ndayishimiye yavuze ajya ku butegetsi yagize ati “Pierre Nkurunziza tuzahora tumwibuka nk’umuntu w’ingirakamaro, uhagarara ku ijambo, waharaniye ubwiyunge, waharaniye amahoro mu Burundi no ku Isi. Yadusigiye u Burundi bwigenga. Icyubahiro u Burundi bumugomba tuzakimuha amanywa n’ijoro.”
Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko hari ibyahindutse mu mitegekere y’u Burundi ariko ko iby’ingenzi bitarakosoka, birimo akarengane no kubangamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!