00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imijyi yabaye umusaka: Ibice byari nyabagendwa muri Cabo Delgado, ubu ni amatongo yahindutse indiri y’ibihunyira

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 11 August 2021 saa 01:10
Yasuwe :

Buriya amazina menshi mu rurimi rwa Makonde rukoreshwa muri Mozambique, ku bintu n’abantu afite igisobanuro gikomeye kandi cyiza. Urugero ni nk’izina rya Perezida w’iki gihugu Perezida Filipe Nyusi. “Nyusi” muri uru rurimi bisobanura “Uruyuki”.

Uvuye ku izina rye, indege agendamo izina ryayo na yo rifitanye isano n’irya nyirayo kandi ukumva ko bifite injyana. Mu mpapuro [Registration number] yitwa C9-MEL [C9 ni izina rihabwa indege zose z’abakuru b’ibihugu, soma “Carinayini”; MEL rero byo bisobanura “ubuki”. Ni ukuvuga ngo nyir’indege yitwa “Uruyuki” yo ikaba itanga “Ubuki”.

Ni cyo kimwe n’ibindi bintu byo muri Mozambique, byinshi ni byiza kandi n’igisobanuro cyabyo ni cyiza. Nk’agace ka Palma, karimo ibiti byinshi bya Palme, iyo uhageze usanga imbuto za Coconut zigwirirana mu muhanda ku buryo ushobora gutoragura ukajyana nta kibazo.

Ubu ako gace gafite izina ryiza, kahindutse itongo. Umwanzi koko arakabura amahoro! Ni umutongero [umwe wa Kinyarwanda] nasesenguye neza maze kwitegereza ibice bitandukanye bya Cabo Delgado, Intara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Biragoye kwiyumvisha uburyo muri iki gihe, ha hantu hari hateye nka Paradizo hasigaye amatongo.

Ibyo nabonye muri Palma byanyibukije ikiganiro nigeze kugirana na Haya, umunyamakuru w’inshuti yanjye wo muri Syria. Yambwiye uburyo yabyirukiye mu rusaku rw’amasasu, ukuntu nta joro ryiraga amasasu atavuze mu gace k’iwabo, ukuntu inzu yabo yasenywe akisanga mu buhungiro n’ibindi nka byo.

Palma ni agace kari ku mucanga, usibye umutungo kamere watumye Abafaransa bahashora imari mu mushinga wo gutunganya gaz wa miliyari 20 z’amadolari, gakungahaye ku bintu byose bishobora gukurura ba mukerarugendo.

Ubwo simvuze uburyo ikora ku nyanja y’Abahinde, ikagira ibyambu byinshi n’ibindi. Gusa ubwo bwiza n’ubukungu busa n’ubwayibereye umuvumo by’umwihariko mu myaka itanu ishize.

Kuri ubu abasaga 3000 mu bahoze ari abaturage bayo bari mu nda y’ubutaka bwayo atari amahitamo cyangwa nyamunsi, ahubwo kubera kubuzwa amahoro n’umutwe w’iterabwoba wadutse mu mpera za 2017.

Cabo Delgado inyanyagiyemo inkambi zuzuyemo abaturage bashonje bimwe bigaragarira amaso, atari amahitamo yabo ahubwo kuko amahoro atabaye ku ruhande rwabo.

Icyakora nibura ubu hari agacu k’icyizere nyuma y’aho kuri iki Cyumweru ingabo z’u Rwanda zoherejweyo ku bufatanye n’iza Mozambique babohoye agace ka Mocimboa da Praia kafatwaga nk’ibirindiro bikuru by’inyeshyamba.

Nubwo urugamba rw’amasasu rusa n’urugana ku musozo, inkovu z’umutekano muke umaze iminsi muri Cabo Delgado bizasaba igihe ngo zisibangane.

Nka Palma, muri Werurwe uyu mwaka hiciwe abaturage icumi bakaswe umutwe. Ni ubwicanyi bwabaye ku munsi umwe. Muri uyu mujyi, inzu, ibitaro, amaguriro n’ibindi bikorwa by’agaciro, byose byahindutse umuyonga.

Ngira ngo ni na cyo kimenyetso cyiza ku bashidikanya ubugome bw’imitwe y’iterabwoba, bibwira ko ahari hari ikindi cyiza cyangwa intego. Sinzi uwagirira impuhwe umuntu usenya ibitaro, agatwika kugeza no ku gitanda cy’abarwayi, agafata ikibuga cy’indege, amaduka n’inzu z’abaturage, imodoka zitwara abagenzi byose agashumika, umwumvamo icyerecyezo cy’ejo hazaza, sinzi uko yaba ameze.

Tekereza neza ari nk’umwana wawe cyangwa se bibaye kuri wowe, ko umara imyaka itanu mu nkambi, nta shuri ntaki, amaherezo n’uko mu myaka iri imbere twaba dutegura isi y’ibyihebe gusa.

Ubu muri ako gace nta muntu uhatamba, n’iyo utembereye hafi aho , wakirwa na za gerenade abarwanyi bahataye.

Ni ibyihebe bitatinye n’ingo z’abakomeye. Urugero nk’urugo rw’Umuyobozi w’Akarere Palma ruri mu zatwitswe mbere. Abarwanyi baramuteye, bashumika inzu ye, amaguru ayabangira ingata akiza amagara arahunga. Urwo rugo ni rumwe mu ngo nyinshi zahindutse amatongo muri uyu mujyi.

Icyakora, agacu k’icyizere karahuhera muri Palma na Cabo Delgado yose. Kuri uyu wa Mbere hari agace ingabo z’u Rwanda zasanzemo abaturage bake basigaye bavuye mu byabo muri Palma, barabahumuriza banabizeza ko vuba bazasubira mu byabo, nubwo bo babifata nk’inzoi.

Hari nk’aho Umusirikare wa RDF yabwiye umwe muri abo baturage ati “Abana bazasubira mu ishuri bige. Ni byo rwose.”

Umuturage n’akangononwa ati “ Murakoze cyane mubyeyi. Muri iyi minsi turabashimiye. Twari twugarijwe n’ibibazo. Tugiye gusubira Kiwia, kugera hafi ya Tanzania. Twari tunaniwe rwose. Aha twaratsinzwe muri byose.”

Nyuma yo kugaruza tumwe mu duce twari tumaze igihe mu maboko y’imitwe y’iterabwoba, Leta ya Mozambique irajwe ishinga no gusubiza abaturage mu byabo no kubafasha mu rugamba rw’iterambere dore ko aricyo cyabaye intandaro yo kwivumbura kwagejeje ku iterabwoba.

Izi modoka zari iza Sosiyete y'Abafaransa yashoye imari muri Palma
Polisi n'Ingabo z'u Rwanda bakomeje gucunga umutekano muri aka gace nyuma yo kukirukanamo abarwanyi
Za Ambulance zari zaraguriwe gufasha abarwayi, ubu ziri kubora mu gihe abari bazigenewe bo bishwe nabi abandi bakaba bari kuba mu nkambi
Ibitaro Bikuru byo muri Palma byaratwitswe ibintu byose birangirika. Iyo winjiyemo imbere, ubonamo na za serumu zahiye ku buryo bishoboka ko hari n'abarwayi bapfiriyemo. Agace ibitaro birimo kamaze kubohorwa
Ibitaro byo mu Mujyi wa Palma ni itongo
Abarwanyi b'imitwe y'iterabwoba, hari hamwe bagiye bica abaturage babakase imitwe bakayimanika ku karubanda
Ibi bitaro byari iby'akarere ka Palma ariko ubu byahindutse amatongo
Abari batunze imodoka nta kintu na kimwe zabafashije ngo barokore ubuzima bwabo, ahubwo bazisize aho bakiza amagara
Umuyobozi w’Akarere yahisemo guhungisha ubuzima bwe. Iyo ugeze ahari inzu ye, ubona uburyo yasenywe, ibintu byose bikangizwa
Abari batunze imodoka nta kintu na kimwe zabafashije ngo barokore ubuzima bwabo, ahubwo bazisize aho bakiza amagara
Nta kindi wabona muri Palma usibye inzu zasenyutse...
Kera kari agace gafite amaguriro agezweho ariko ubu ni itongo
Abaturage barenga ibihumbi barahunze bajya gushakira ubuzima mu nkambi
Ibitero byibasiye Palma byatangiye mu 2017, bituma abaturage barenga 700.000 bava mu byabo
Ibitero by'imitwe y'iterabwoba byibasiye Palma byatumye Abafaransa bari barashoye miliyari 20 z'amadolari hafi ahitwa Afungi bazinga utwangushye baritahira. Nyuma yo kukirukamo ibyihebe ubu imirimo yarakomeje
Ahantu hose harengewe n'ibihugu ndetse hari n'aho ugera ugasanga za grenade mu muhanda
Muri aka gace, nta telefoni zikora. Iminara y'ibigo by'itumanaho bibiri bihakorera yose yaraciwe
Ibitaro byo mu Mujyi wa Palma ni itongo
Za Ambulance zari zaraguriwe gufasha abarwayi, ubu ziri kubora mu gihe abari bazigenewe bo bishwe nabi abandi bakaba bari kuba mu nkambi

Amafoto: Philbert Girinema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .