00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ibyihebe RDF ikomeje guhashya muri Mozambique byubatse imikorere ndengamipaka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 June 2023 saa 10:24
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame aheruka gutangaza ko mu bibazo biri muri Mozambique, nibura 80% by’ikibazo byakemutse. Ni intambwe ikomeye imaze guterwa, kuva muri Nyakanga 2021 ubwo abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bahagurukaga bwa mbere, berekeza muri Mozambique.

Ni mu bihe byari bikomeye, kuko ibyihebe byo mu mutwe wa Al Shabaab cyangwa Ahl al-Sunna wal-Jama‘a (ASWJ) byari bimaze kwigarurira Intara ya Cabo Delgado mu duce nka Mocimboa da Praia, bitangiye no kototera izindi ntara.

Ibikorwa birakomeje, uduce twinshi ubu tugenzurwa na Leta, ariko si twose bitewe n’imikorere igoye y’uyu mutwe, yirukanywe n’Ingabo z’u Rwanda ikigira hirya, ku buryo bigoye kuyitsinsura.

Amakuru mashya agaragaza ko uyu mutwe nubwo ukorera muri Mozambique, ibikorwa byawo birenze icyo gihugu kuko ufitanye imikorere yubatse neza na ADF yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Islamic State - Somalia, ifatwa nk’umubyeyi w’iyi mitwe.

Ni ibikorwa byerekana ko hagiye habaho ukuzenguruka kw’ibikorwa byaba amafaranga, guhanahana amakuru, ubumenyi mu gukora ibisasu, gusangira abarwanyi n’ibindi.

Raporo iheruka y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri RDC, ivuga ko kuva mu mpera za 2021, habaye inama nyinshi n’abahagarariye imitwe ya Da’esh cyangwa Ahl al-Sunna wal-Jama‘a ukorera muri Mozambique, zibera muri Kivu y’Amajyepfo, haganirwa ku buryo bw’imikorere ndetse n’imirwanire.

Ni amatariki ahura neza n’igihe Ingabo z’u Rwanda zari muri Mozambique, mu guhangana n’uyu mutwe.

Imwe mu nama zivugwa ni iyabereye i Shabunda muri Kamena 2022, yakurikiraga indi nama yabereye i Kigoma muri Tanzania muri Kanama 2021.

Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2023, Ibn Omar na Sheikh Abu Yassir Hassan, abayobozi bakuru ba Ahl al-Sunna wal-Jama‘a muri Mozambique, bagiye muri Kivu y’Amajyepfo, bahura n’abayobozi bakuru ba ADF.

Nanone, ngo ADF yaje guhura n’umutwe wa Mai-Mai Malaika ukorera muri Salamabila, mu Ntara ya Maniema.

Raporo ikomeza iti “Kugeza hagati muri Mata 2023, ADF yari imaze kwica abantu hafi 100 mu gihe kitageze ku kwezi. Da’esh yigambye byinshi muri ibyo bitero, birimo icyagabwe ku wa 8 Werurwe no ku wa 8 Mata 2023.”

Amafaranga anyuze muri Afurika y’Epfo yahindutse igicumbi cy’iterabwoba

Amakuru agaragaza neza ko hari umuyoboro wubatswe neza unyuzwamo amafaranga akoreshwa n’iyi mitwe yitwaje intwaro, wubakiye ahanini kuri Da’esh yo muri Somalia, inazwi nka IS-Somalia.

Umwe mu bantu b’ingenzi muri icyo gikorwa ni uzwi nka Suhayl Salim Mohammed Abdelrahman alias Bilal al-Sudani, umwe mu bayobozi ba Da’esh muri Somalia, ukuriwe na Yusuf Abulqadir Mumin, uyobora uwo mutwe.

Ku mabwiriza ya Sudani, uwitwa Abdirizak Mohamed Abdi Jimale wo muri Somalia yatangiye gukora mu ishami rishinzwe imali muri Da’esh muri Somalia, nyuma yo kwinjiramo mu 2016.

Nibura hagati y’imyaka ya 2019 na 2020, Jimale yohereje asaga 400.000$ ku bakozi babiri ba Da’esh mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Maisa Cissa ukomoka muri Uganda na Sheikh Abdi Oromay ukomoka muri Ethiopia.

Ni amafaranga ngo yanyujijwe ku kigo Heeryo Trading Enterprise, cyanditswe muri Somalia na Afurika y’Epfo, kuri Bashir Abdi Hassan ukomoka muri Somalia, uba muri Johannesburg.

Cissa na Oromay ngo basabye Abdi Hassan ko igice cy’ayo madolari ayoherereza Abdiweli Dubat Dege, Umunya-Kenya uba i Nairobi, na we ayoherereza abantu baba muri Uganda, Tanzania na Mozambique.

Ibyo bigaragaza inzira ndende amafaranga anyuzwamo, ku buryo biba bitoroshye gutahura ko ari umugambi wagutse wo gutera inkunga iterabwoba.

Icyo gihe ngo nibuta 60.000$ muri ya yandi 400.000$, yakiriwe n’abantu bakorana na ADF muri Uganda, bakorana bya hafi n’umuyobozi wa ADF, Meddie Nkalubo, wanababwiye uko bagomba kuyakoresha.

Raporo ikomeza iti “Nabo bagejeje ayo mafaranga ku bandi bambari ba ADF, barimo Hamidah Nabagala, washinjwe uruhare mu gutera ibisasu mu mujyi wa Kampala mu Ukwakira 2021.”

Iyi raporo ivuga ko ku nshuro ya mbere, yabashije kubona ibimenyetso bihamya imikoranire y’imitwe itandukanye ya ADF na ASWJ wo muri Mozambique, kandi bikabera muri Afurika y’Epfo.

Bamwe mu bakomeje kugira uruhare mu kugeza amafaranga kuri iyi mitwe y’iterabwoba ni Abdella Hussein Abadigga na Farhad Hoomer, bombi bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Werurwe 2022, kubera imikoranire bafitanye na Bilal al-Sudani na Da’esh. Banakorana n’undi uzwi nka Patrick Modise.

Nibura ngo mu 2017, Abadigga yajyanye n’abandi bantu batatu i Goma bavuye muri Afurika y’Epfo, baza gufatwa n’ubuyobozi bwa Congo bashaka kujya muri ADF.

Ubwo bafatwaga, Abadigga yari afite drones ebyiri na camera imwe bigenewe ADF. Haje kubabo uruhare runini rwa bagenzi babo barimo Farhad Hoomer wanagiye muri RDC mu ntangiro za 2018, birangira barekuwe.

Abadigga yaKomeje kuyobora ibikorwa bya Da’esh, aza gufatirwa muri Afurika y’Epfo ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba. Kugeza ubwo ngo nta wongeye kumuca iryera.

Imikoranire ya ADF na ASWJ

Mu buryo bweruye, kuva mu 2019, Da’esh ivuga ku barwanyi ba ADF ndetse na ASWJ muri Mozambique, yakomeje kubita Islamic State Central African Province cyangwa ISCAP, nk’aho iyi mitwe yombi yemeye imikoranire na Da’esh.

Raporo ivuga ko ADF yahawe ububasha kuri ASWJ, mu bitekerezo ndetse n’amafaranga, ibikoresho n’ibindi nk’imyitozo, kuyifasha kubona abarwanyi bashya cyangwa kuyoherereza ku bo isanganywe.

Abayobozi b’imitwe yombi ngo bakomeje kuvugana, aho Umuyobozi wa ADF, Musa Baluku, amakuru yemeza ko yagiye muri Mozambique, mu gihe abayobozi ba ASWJ bagiye muri RDC mu 2017 na 2023.

Raporo ikomeza iti “Nk’uko byatangajwe na bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba ADF ndetse n’abashimuswe nayo, mu gihe bamwe mu barwanyi bageraga muri RDC bavuye muri Mozambique kugeza ahagana mu 2018, abarwanyi benshi bo muri RDC by’umwihariko mu nkambi za ADF zo muri Baraka muri Kivu y’amajyepfo, bagiye muri ASWJ muri Mozambique nyuma y’uko iyo nkambi yasenywe mu 2017.”

Icyakora ngo haje kubamo ikibazo cy’imiyoborere ahanini ishingiye ku kutavuga rumwe ku mikoreshereze y’umutungo, imiyoborere n’imyemerere y’idini.

Hari inyandiko zo muri Nyakanga 2018 zigaragaza ibiganiro bya Abwakasi yihaniza Hoomer kubera kuvugana no kohereza amafaranga muri ASWJ, avuga ko bitewe n’uko ASWJ yemeye kugendera kuri ADF, itumanaho ryose n’inkunga bigomba kubanza guca kuri ADF.

Ibyo ngo byatumye ASWJ itangira gusaba guhabwa ubwigenge, ku buryo yajya itanga raporo zayo kuri Da’esh zidaciye ahandi.

Raporo ikomeza iti “Amakuru yakuwe muri mudasobwa zafatiwe mu nkambi za ASWJ agaragaza ko mu 2021, ASWJ yoherezaga raporo zayo ku muyobozi wa IS Somalia, Mumin, nk’urutonde rw’abarwanyi, imiterere y’inzego ziyoboye ASWJ n’ibikorwa byayo.”

Ibyo ngo bigahura n’uko kuva muri Gicurasi 2022, Da’esh yatangiye kwita uyu mutwe wo muri Mozambique “Wilayah Mozambique”, nyuma yo kuyita ISCAP, ubwo yigambaga ibitero bya ASWJ kuva mu 2019, mu buryo bumwe yogambagamo ibitero byo muri RDC.

Da’esh yakomeje kwita ISCAP ishami ryayo ryo muri DRC, mu matangazo iheruka gukora.

Abasesenguzi bagaragaza ko ibi byose bigaragaza ko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ishyize imbere amahame akaze yitirirwa Idini ya Islam biri mu mugambi wagutse, ku buryo kuwuhashya atari imbaraga zo mu gihugu kimwe, ahubwo ari byinshi. Ibyo bikanakorwa hafungwa amayira anyuzwamo inkunga z’amafaranga n’intwaro, hakanarebwa impamvu zose zituma bafata intwaro.

Ibyo bikanagendana no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano n’igisirikare by’ibihugu byugarijwe n’iterabwoba, ari nacyo cyiciro RDF na Polisi y’u Rwanda bagezeho muri Mozambique.

RDF yirukanye ibyihebe, ifata bumwe mu bubiko bw'intwaro byakoreshaga
Ingabo z'u Rwanda na Polisi bakomeje gucunga umutekano muri Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .