00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Loni yahagaritse ubutumwa bwa MINUSMA

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 1 July 2023 saa 09:23
Yasuwe :

Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano katoye icyemezo cyo gukura muri Mali ingabo zari mu butumwa bwo kugarura amahoro, zikazahava bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2023.

Icyemezo cyo gushyira ku iherezo ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Mali, MINUSMA cyatowe kuwa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, nyuma y’uko igisirikare cy’igihugu cya Mali kibyisabiye.

Uyu mwanzuro watowe n’ibihugu 15 byose bigize aka kanama, bivuze ko abasirikare ibihumbi 15 bigomba gutangira kuva muri iki gihugu.

Mu byumweru bibiri bishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali Abdoulaye Diop yavuze ko ubu butumwa bwananiwe kugera ku ntego bityo bukwiye guhagarara.

Kuva mu 2020, ubwo igisirkare cyahirikaga ubutegetsi umubano wa Mali na Loni wajemo agatotsi.

Abasirikare bafashe ubutegetsi bahisemo kujya inyuma y’u Burusiya ndetse banahisemo kuzana abarwanyi b’umutwe wa Wagner bari no gufasha u Burusiya mu ntambara muri Ukraine.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje umuyobozi Mukuru wa Wagner Yvgeny Prigozhin kuba inyuma y’uyu mugambi wo guhagarika ubu butumwa.

Umuvugizi w’Akanama ka USA gashinzwe Umutekano John Kirby yavuze ko Prigozhin yafashije kumvikanisha ihagarikwa ry’ubutumwa bwa Minusma kugira ngo umutwe ayoboye ubone uko ukora wisanzuye.

Yagize ati “Turabizi ko abayobozi bakuru b’ingabo muri Mali bakoranye bya hafi n’abakozi ba Prigozhin mu kumenyesha Umunyamabanga Mukuru wa Loni ko Mali itagikeneye ubufasha bwa Minusma.”

Abasesenguzi bagaragaje ko guhagarika ubu butumwa by’igitaraganya ari inkuru mbi ku baturage ba Mali izi ngabo zacungiraga umutekano.

Ibibazo by’umutekano muke muri Mali bimaze imyaka irenga 10, ariko bikomeye cyane mu majyaruguru no mu bice byo hagati mu gihugu.

Ubu butumwa bwa Minusma buri mu bwari buhenze cyane Loni yari ifite, kuko bwatwaraga miliyari1.2$ buri mwaka, ndetse kuva bwatangira haguye abasirikare benshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .