Nimir Abdel Rahman yatangarije BBC ko "ubu impande zose ziyemeje guhagarika imirwano kandi imirwano."
Yavuze ko itsinda ryabahuza n’inararibonye ku bufatanye na guverinoma, batangiye gusubizaho ibikorwa by’ibanze zirimo iz’ubuzima, amazi n’amashanyarazi. Kugeza ubu ngo amasoko rusange arafunguye ariko arinzwe n’ingabo zihuriweho n’impande zombi.
Amasezerano hagati y’itsinda ry’abahuza n’impande zihanganye agena ko ibikorwa by’ubutabazi bigomba gucungirwa umutekano. Icyakora Guverineri yavuze ko atizeye neza ko ingabo zizakomeza kubahiriza ayo masezerano.
Imirwano hagati y’umutwe wa RSF n’Igisirikare cya Sudani yatangiye muri Mata uyu mwaka kubera gutinda gusubiza ubuyobozi abasivili nyuma y’imyaka ine hahiritswe ubutegetsi bwa Omar al-Bashir.
Iyi ntambara yakomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa kuwa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta na RSF, bakanemeranya ku muntu ugomba kuziyobora.
Umutwe wa RSF ugizwe n’abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019. Guverinoma y’inzibacyuho yari yiganjemo abasivili nayo yakuweho n’abasilikare ba Leta bafatanyije na RSF mu 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!