Mu byo iyo miryango yashinje Tshisekedi nk’uko Radiookapi yabitangaje, harimo guta muri yombi abantu mu buryo butemewe n’amategeko no gushimuta abaturage bikozwe n’inzego z’umutekano, bagahimbirwa ibirego ko babangamiye umutekano w’igihugu.
Iyo miryango ishingiye ku ijambo Tshisekedi aherutse kuvuga ry’uko atazazuyaza kwikiza ushaka kubangamira umutekano w’igihugu, yavuze ko nta kabuza ko ari we uri inyuma y’ibyo bikorwa bitubahiriza amategeko bikorwa n’inzego akuriye.
Bavuze ko bihabanye n’amategeko igihugu kigenderaho, aho ukekwaho ibyaha afite uburyo afatwa bitandukanye n’uko bigenda kuri ubu.
Hashize iminsi hatabwa muri yombi abanyapolitiki batandukanye muri Congo, bashinjwa gushaka guhirika Tshisekedi cyangwa kubangamira umutekano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!