00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yashinjwe kwifashisha igisirikare mu guhonyora uburenganzira bw’abaturage

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 July 2023 saa 11:19
Yasuwe :

Imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje Perezida w’icyo gihugu Félix Tshisekedi kwifashisha inzego z’umutekano mu guhonyora uburenganzira bw’abaturage.

Mu byo iyo miryango yashinje Tshisekedi nk’uko Radiookapi yabitangaje, harimo guta muri yombi abantu mu buryo butemewe n’amategeko no gushimuta abaturage bikozwe n’inzego z’umutekano, bagahimbirwa ibirego ko babangamiye umutekano w’igihugu.

Iyo miryango ishingiye ku ijambo Tshisekedi aherutse kuvuga ry’uko atazazuyaza kwikiza ushaka kubangamira umutekano w’igihugu, yavuze ko nta kabuza ko ari we uri inyuma y’ibyo bikorwa bitubahiriza amategeko bikorwa n’inzego akuriye.

Bavuze ko bihabanye n’amategeko igihugu kigenderaho, aho ukekwaho ibyaha afite uburyo afatwa bitandukanye n’uko bigenda kuri ubu.

Hashize iminsi hatabwa muri yombi abanyapolitiki batandukanye muri Congo, bashinjwa gushaka guhirika Tshisekedi cyangwa kubangamira umutekano.

Tshisekedi yashinjwe kwifashisha inzego z'umutekano mu guhonyora uburenganzira bw’abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .