00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bugiye guhagarika kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 3 July 2023 saa 07:54
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yavuze ko igihe kizagera Abarundi ntibongere kwizihiza Ubwigenge nk’umunsi wo kwigobotora ubutegetsi bwa mpatsibihugu, ahubwo bakajya bizihiza Umunsi Mukuru w’Igihugu.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Nyakanga 2023, ubwo yari i Gitega mu birori byo kwizihiza imyaka 61 ishize u Burundi bubonye Ubwigenge.

Yagize ati "Ndagira ngo mbabwire ko njye mbifuriza ikintu cyiza. None tuzavuga ko twakolonijwe kugeza ryari? Mu isabukuru y’imyaka 75 tuzajya twizihiza umunsi mukuru w’Igihugu."

"Tuzahora tuvuga ngo twagiye mu Bukoloni? Uyu munsi nta muntu urimo kudukoloniza, muze dukore kugeza ubwo tuzaba tuvuga ngo turizihiza umunsi w’igihugu. Abazi ko batazahagera mbifurije urugendo rwiza."

Yasabye Abarundi gufatanya gutegura icyo cyerekezo, kugira ngo igihugu cyabo kizabe cyarageze ku ntego cyifuza, amahanga yose aza kukigiraho.

Ndayishimiye yavuze ko kuri ubu igihugu ayoboye cyabonye Ubwigenge, kandi cyubashywe ku ruhando mpuzamahanga.

Ati "Cyera kugira ngo ukore igenamigambi ry’amafaranga uzakoresha mu mwaka wabanzaga guhamagaza abaguha imfashanyo, uti ’tubyemeze cyangwa tubyihorere’, bakabanza kureba ko bazayabona ayo baguha."

"None ubu turakora nk’igihugu, tukabona amafaranga akora ibikorwa dushaka kugeraho nk’abaturage, tutarindiriye uzaduha imfashanyo. Turigenga, ni ukuvuga ngo ubu tubasaba gufatanya natwe kuko ubu turakomeye. Ubu nababwira ko u Burundi bwaribohoye."

Kuri ubu u Burundi butangiye intambwe yo kujya mu myaka 75 ishize bubonye ubwigenge, ibintu bifite igisobanuro gikomeye cyane ku Barundi n’igihugu muri rusange.

Ni igihe ngo u Burundi buzaba ari igihugu kitagisaba imfashanyo z’amahanga ahubwo kizaba gishobora gutanga ubufasha ku bindi bihugu.

Perezida Ndayishimiye ati "Murumva bizaba bimeze bite? Ni imyaka 15 […] buri wese agende iwe mu muryango we atekereze icyo yakora kugira ngo ntazongere kubaho agomba gusaba, yitunze, yigaburira."

Leta y’u Burundi kuri ubu ikomeje gushyira imbaraga mu mpinduramatwara yo kwimakaza imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu n’ibikorwaremezo.

Abarundi n’inshuti zabo ku wa 1 Nyakanga 2023 bitabiriye Ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ubwigenge mu Burundi, hazirikanwa ubutwari bwaranze Igikomangoma Louis Rwagasore n’abandi Barundi baharaniye Ubwigenge.

Igikomangoma Louis Rwagasore yagizwe Minisitiri w’Intebe mbere gato y’Ubwigenge, ariko araswa nyuma y’amezi atandatu n’umucuruzi w’umugereki wari kumwe n’abarundi batatu, kuri hoteli i Bujumbura, ku wa 13 Ukwakira 1961. Ni mbere y’amezi make ngo hatangazwe Ubwigenge ku wa 1 Nyakanga 1962.

Rwagasore ni umwe mu ntwari z’Abarundi ndetse yanitiriwe Stade Nkuru y’Igihugu. Afite amashuri n’imihanda yagiye imwitirirwa. Rwagasore yari umuhungu mukuru w’Umwami Mwambutsa IV.

Perezida Ndayishimiye ubwo yitabiraga Umunsi w'Ubwigenge ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .