00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwatanze umuburo w’igitero cy’iterabwoba muri Uganda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 July 2023 saa 04:44
Yasuwe :

U Bwongereza bwaburiye abaturage babwo bari muri Uganda kwigengesera kuko muri icyo gihugu hashobora kugabwa igitero cy’iterabwoba.

Mu butumwa u Bwongereza bwahaye abenegihugu babwo batuye muri Uganda, bwateguje ko mu bice bikoraniramo abantu benshi hagiye kujya hashyirwa bariyeri ndetse no gusaka kwa hato na hato, kuko inzego z’umutekano ziryamiye amajanja.

Abaturage b’u Bwongereza muri Uganda basabwe kwigengesera mu gihe bari mu ruhame kuko ariho abagaba ibitero by’iterabwoba bakunze kwifashisha.

Ubutumwa buvuga ko ibitero nibiramuka bibaye bishobora kugabwa ku bantu bose nta guteguza cyangwa se ababigabye bagatoranya ahahurira abanyamahanga.

U Bwongereza kandi bwavuze ko ku rwego mpuzamahanga hari gutegurwa ibitero bigamije kwibasira inyungu z’icyo gihugu.

Uganda iherutse kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba byagabwe mu Burengerazuba bw’igihugu ku ishuri ryisumbuye, aho banyeshuri 42 bishwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa ADF ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Bwongereza bwateguje ibitero by'iterabwoba bishobora kwibasira Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .