Ubusanzwe sosiyete zikora amavuta n’ibindi basiga mu maso, zabanzaga kubigeragereza ku nyamaswa mbere yo kubishyira ku masoko.
Kubera ibinyabutabire biba muri ayo mavuta, rimwe na rimwe byangizaga izo nyamaswa byageragerejweho ndetse hakaba ubwo zinapfuye.
Canada yasohotse itegeko ribuza ibyo bintu, risaba ababikoraga gushaka ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwo kumenya ko ibyo bakora nta ngaruka ku buzima bw’abantu.
Canada igiye ku rutonde rw’ibindi bibugu nka Australia, u Bwongereza, Koreya y’Epfo, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byamaze guhagarika igerageza rikorewe ku nyamaswa hifashishijwe amavuta y’ubwiza n’ibijyana nayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!