00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’imigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 August 2017 saa 12:29
Yasuwe :

Indorerezi z’imiryango u Rwanda ruhuriramo n’ibindi bihugu muri aka karere zagaragaje ko amatora yabaye ku wa 4 Kanama ubwo abanyarwanda bihitiragamo uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere, yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.

Kuri iki cyumweru nibwo indorerezi z’imiryango ya EAC, COMESA na ICGLR zatangazaga iby’ibanze babonye mu itora ryo ku wa 4 Kanama, bagahera ku migendekere y’ibikorwa byo kwiyamamaza, itora nyir’izina no kubarura amajwi.

Moody Awori wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya wari uyoboye indorerezi z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yavuze ko nubwo hari ibyo babonye bikwiye kongerwamo imbaraga, amatora yagenze neza nk’uko raporo yabi ibivuga.

Yagize ati “Raporo y’indorerezi z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yanzuye ko amatora yabaye mu mutuzo ku buryo bujyanye n’amahame mpuzamahanga, ay’umugabane n’ay’akarere agenga amatora anyuze muri demokarasi.”

Mu byo bagaragaje byakomeza kunozwa harimo itegeko rigenga amatora ryakomeza kuvugururwa hagamijwe guha komisiyo iyashinzwe ububasha buhagije, n’uburyo abakandida bose babasha kubona ubushobozi kuko hari umukandida wababwiye ko yagowe no kubona amikoro.

Mu bindi byashimwe kandi harimo uburyo inzego z’umutekano zatumye arushaho kugenda neza.

Awoori yakomeje agira ati “Ingabo na polisi bagizi uruhare rukomeye mu mutekano w’ibikoresho by’itora. Komisiyo yafashije mu guhugura abapolisi ku bireba n’amatora ku rwego rwo hasi, mbere yo kubohereza ku biro by’itora.”

Ainaitwe Rwakajara wari uyoboye indorerezi za ICGLR zihagarariye ibihugu 13, yavuze ko abakozi ba komisiyo y’amatora bakoranye umurava, kandi bagaragaje ko bafite ubushobozi buhagije mu birebana n’amatora.

Yakomeje agira ati “ICGL kandi yabonye umubare munini w’abitabiriye itora, ibyumba by’itora byari biteguye neza kandi abashinzwe umutekano babaga bari hanze aho ntabwo bigeze barogoya imigendekere y’amatora.”

Yavuze ko banakurikiye ibikorwa byo kubarura amajwi, bagasanga byarabaye mu mucyo no mu bwisanzure, ku buryo nabo basanga amatora y’u Rwanda yaragenze neza, agakurikiza amahame mpuzamahanga cyane cyane n’aya ICGLR agaruka kuri “demokarasi n’imiyoborere myiza.”

Bishop Mary Nkosi wari uhagarariye indorerezi za COMESA, yavuze ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahabwa ingengo y’imari ihagije ngo ikomeze kwigisha abaturage ibirebana n’amatora.

COMESA nayo yagaragaje ko Komisiyo y’Amatora “yagaragaje ubunyamwga bwatumye amatora abasha kugenda neza.”

Ainaitwe Rwakajara wari uyoboye indorerezi za ICGLR zihagarariye ibihugu 13, yavuze ko abakozi ba Komisiyo y’Amatora bagaragaje ko bafite ubushobozi buhagije mu birebana n’amatora
Bishop Mary Nkosi wari uhagarariye indorerezi za COMESA, yavuze ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahabwa ingengo y’imari ihagije ngo ikomeze kwigisha abaturage ibirebana n’amatora
Moody Awori wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya wari uyoboye indorerezi z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yavuze ko nubwo hari ibyo babonye bikwiye kongerwamo imbaraga, amatora yagenze neza
Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’imigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda
Abantu batandukanye bari bitabiriye imurikwa rya raporo y'izi ndorerezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .