00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruxelles: Abasaga 50 bahawe impamyabushobozi ku bufatanye bw’ikigo cyashinzwe n’Umunyarwanda (Video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 July 2023 saa 06:23
Yasuwe :

Abantu 57 barimo abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu bahawe Impamyabushobozi mu bijyanye n’imari ku bufatanye bwa European Business University of Luxembourg n’ikigo CTC (Clear Trust Consulting) cyashinzwe n’Umunyarwanda Janvier Nzamutuma.

Abahawe impamyabumenyi barimo abakomoka ku mugabane wa Afurika n’abo mu Rwanda, aho bahawe amasomo atandukanye ajyanye n’ubucuruzi, ubukungu n’imari.

Mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’Abanyarwanda batuye mu Mahanga, IGIHE yasuye Ikigo CTC (Clear Trust Consulting) cya Janvier Nzamutuma ubwo hatangwaga izo mpamyabushobozi, aho abazihawe biganjemo abasanzwe bakora indi mirimo idafitanye isano n’ibigo by’imari.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo ari na we wagishinze Nzamutuma yagize ati “Twishimiye ko uyu munsi twongeye guha impamyabushobozi abanyeshuri bagera kuri 57, bazafasha mu banki, mu bigo by’ubwishingizi n’ahandi, kuko abarangije aha niho bashaka akazi kandi twishimira ko ababanjirije benshi bahise babona akazi mu Banki y’ino.”

Nzamutuma yavuze ko hari benshi bahinduriwe ubuzima n’ayo masomo bahabwa, aho yatanze urugero rw’uwahoze atwara Taxi ubu akaba ari umukozi wa banki.

Ati “Nta muntu kuri iy’Isi udashoboye cyangwa uvuka ari hasi y’abandi, umuntu agomba kwishakamo imbaraga zimurimo n’ubushobozi afite kimwe n’abandi bose kugira ngo atere imbere, yige kandi amenye kuko ntabwo ari ibintu byahariwe bamwe gusa.”

Nzamutuma akomeza agira ati “Kenshi bajyaga batubwira ko umwirabura adashoboye ariko sibyo rwose, twese dufite ubwenge ikiba gisigaye ni ukubukoresha uko bigomba no kwiga ngo habeho kumenya ibyo wazakoresha mu kazi cyangwa mu buzima.”

Nzamutuma yavuze ko ajya gushinga iki kigo, yari amaze igihe akorera za banki zitandukanye muri Luxembourg, u Bubiligi n’u Bwongereza asanga akeneye gutanga umusanzu mu guhugura abandi cyane cyane abanyafurika, bakamenya imikorere yabyo.

Ati “Ikindi cyatumye nshinga iki kigo cya CTC (Clear Trust Consulting) ni ivanguraruhu nabonaga mu kazi henshi, bavuga ko twe abirabura tudashoboye cyangwa tugenewe imirimo runaka iciriritse, ibi biri mubyo ndwanira cyane mu buzima bwanjye bwose. Sinzabyemera kuko natwe turashoboye.”

Yavuze ko hari bamwe mu banyafurika bazaga gusaba serivisi z’imari muri Luxembourg, bakazimwa kubera ko ari abanyafurika.

Ikigo CTC gutanga amahugurwa y’igihe gito mu by’imari ku bantu bashaka ubumenyi muri urwo rwego.

Ati “Ndifuza ko umuntu wese utarabashije kujya muri za kaminuza wumva ashaka kwiga, amarembo arafunguye. Ibindi bisobanuro byisumbuyeho yabanza akadusura kuri www.cleartrustconsulting.com .

Iki kigo cyatangiye tariki 26 Ukwakira 2019, kikaba kimaze gutanga impamyabushobozi zitandukanye ku bufatanye na European Business University of Luxembourg, ari nayo Kaminuza igaragara ku mpamyabushobozi.

Umuyobozi Mukuru wa CTC (Clear Trust Consulting) yishimiye uko igikorwa cyo guha impamyabushobozi abanyeshuri bagera kuri 57 cyagenze
Inzobere mu masomo atangwa muri CTC, akaba umwe mu bakozi bakuru muri banki muri Luxembourg, Yitwa Anca Datcu, yatanze ikiganiro
Pierre Diaw ni inzobere mu by'amategeko agenga ibijyanye n'iyezandonke (Anti Money Laundering) akaba n'Umuyobozi wa Centre of Excellence of AML/KYC
Nzamutuma Janvier washinze Ikigo CTC (Clear Trust Consulting) aramukanya n'umunyamakuru wa IGIHE i Burayi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .