00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo ku baturage bahawe amashyiga na Gaz bibungabunga ibidukikije

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 June 2023 saa 08:01
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingufu (REG) buratangaza ko hari icyizere ko umwaka utaha u Rwanda ruzaba rwagabanyije ikoreshwa ry’inkwi ku kigero cya 42%, hagendewe kuri gahunda zitandukanye zigamije kugabanya ikoreshwa ryazo.

Iki cyizere gituruka ku musaruro w’itangwa ry’amashyiga arimo guhabwa abaturage kuri nkunganire ya leta, aho ingo ibihumbi 100 zimaze kugezwaho ayo mashyiga. Biteganyijwe ko ingo ibihumbi 500 zizaba zahawe aya mashyiga mu 2026.

Abamaze guhabwa aya mashyiga baravuga leta y’u Rwanda imyato kubera inkunga ya nkunganire barimo guhabwa.

Buregeya Samuel wo mu Murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze avuga ko yatunguwe no kubona ahawe amashyiga ya gaz ku mafaranga ibihumbi 15Frw gusa.

Ati ’’Ntunguwe no kubona gaz ku bihumbi 15Frw nk’umuturage wo mu cyiciro cya kabiri mfashe umwanzuro wo kujya kuyazana nkatahana amashyiga ya gaz ntandukane n’imyotsi. Ndashima leta kuko yadushyiriyeho nkungare kuko hanze irimo kugura ibihumbi 45Frw”.

Mukangamije Immaculée wo mu Karere ka Muhanga, avuga ko inkwi n’amakara byahenze, ashimira umukuru w’igihugu kuba imiryango iciriritse yarazirikanywe.

Ati ’’Inkwi n’amakara byarahenze, gucana byatugoraga, leta yagize neza kuko njyewe ndabona ari nk’ubuntu. Turashima Perezida wa Repubulika kuba yarazirikanye abantu bo mu byiciro biciriritse’’.

Umukozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) mu gashami gashinzwe ingufu z’ibicanishwa, Karera Issa, avuga ko imbabura zemewe ari izigabanya 50% by’ibicanwa.

Yasabye abaturage kwitabira iyi gahunda kuko leta yashoyemo nkunganire ku gipimo cyo hejuru.

Ati "Ku nkwi n’amakara dutanga ni amashyiga arondereza ibicanwa ku kigero cya 50% hari n’arenzaho’’.

Karera yavuze ko uhereye mu 2021 hari intego yo kuzaba bahaye ingo ibihumbi 300 aya mashyiga muri 2026, zivuye ku ngo ibihumbi 100 bamaze guha.

Ati “Ndasaba abaturage kwitabira iyi gahunda kuko nkunganire ya leta iri hejuru, ibyo umuturage asabwa ni bike ugereranyije n’igiciro, aho icyiciro cya mbere cyunganirwa 90%, icya kabiri ni 70% naho icya gatatu ni 45%’’.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi y’impinduka zo kwihutisha iterambere (NST1), biteganyijwe ko Abaturarwanda bazashishikarizwa kwitabira gukoresha ingufu zidahumanya zirimo gaz, biogas, ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ubundi buryo butangiza ibidukikije.

Ibyo bigamije kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mashyamba, kugeza nibura ku rugero rwa 42% mu 2024 bivuye kuri 83% muri 2011 na 79.9% muri 2018.

Leta y’u Rwanda kandi yanashyigikiye imishinga yo gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Amashyiga atangwa arimo ay'inkwi, amakara n'aya gaz
Abaturage biyandikishije ngo bahabwe amashyiga
Abanya-Musanze bitabiriye igikorwa ari benshi
Karera yasabye abaturage gufata neza amashyiga bahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .