00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CANAL+ Rwanda na Kula Project byagiranye amasezerano y’ubufatanye bwo gutera ibiti

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 June 2023 saa 12:40
Yasuwe :

Ikigo gicuruza amashusho ya Televiziyo, Canal+ Rwanda, kibinyujije mu gashami kacyo ko kubungabunga ibidukikije, cyasinyanye amasezerano na Kula, umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa, haba kuyitera no kuyibungabunga.

Amasezerano yashyiriweho umukono ku cyicaro gikuru cya Kula, ku wa Gatanu, tariki ya 16 Kamena 2023.

Kula ni umuryango udaharanira inyungu, wibanda ku bikorwa byo guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa muri gahunda yo kurandura ubukene binyuze mu guteza imbere abahinzi bayo.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal+ Rwanda, Abizera Aimé, yasobanuye ishingiro ry’igitekerezo cyo kugirana ubufatanye na Kula n’uko biyemeje kugishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Ubwo nari mu nzira ngana mu Majyaruguru y’u Rwanda ni bwo nasanze umuhanda wangiritse biturutse ku biza byawibasiriye. Numvise ko nka Canal+ tugomba kugira icyo dukora mu kubungabunga ibidukikije.”

“Icyo gihe twaguze ibiti ndetse turanabitera ariko twumva tugomba gutera ibindi bifitiye akamaro n’umuturage mu kuzamura imibereho myiza ye ya buri munsi nk’uko igihugu kibidushishikariza.”

Abizera yakomeje avuga ko iki gitekerezo yakigejeje ku buyobozi bwa Kula mu Rwanda kugira ngo bashyire hamwe imbaraga mu gushyira mu bikorwa umushinga wo gutera ibiti bibyara inyungu.

Ati “Nkimara kumva ko bishoboka, twasanze hari izindi mbaraga tuzakenera, cyane cyane abasanzwe bakora akazi ko gufasha abaturage mu buhinzi. Navuganye n’umuyobozi wa Kula ambwira ko bishoboka ndetse uyu mwaka tugomba gutangira.”

Umuyobozi Mukuru wa Kula mu Rwanda, Jacky Mutesi, yavuze ko ibiti by’ikawa biba bikeneye kuba munsi y’ibindi biti, bityo imbaraga Canal+ izanye ari ikigaragaza ko ahazaza h’abakora ubuhinzi bwayo ari heza.

Ati “Twigisha abahinzi b’ikawa uko ubuhinzi bwayo bukorwa, tukagira uruhare mu kubaha imbuto no kubafasha kuzikurikirana kugira ngo umusaruro uboneke. Ubufatanye tugize, buzabagirira akamaro kuko ubutaka bwabo buzabungwabungwa kandi umusaruro wiyongere, baniteze imbere.”

Ubufatanye bwa CANAL+ na Kula buzagira uruhare mu gutera ibiti ibihumbi 250, harimo ibihumbi 10 bya CANAL+, bihabwe abahinzi batoranyijwe bari mu turere twa Kayonza, Nyamasheke na Gakenke basanzwe babukora.

Amasezerano y’impande zombi azamara umwaka n’igice aho muri icyo gihe impande zombi zizaba ziri gufatanya gutanga amahugurwa ku bahinzi b’ikawa, kubafasha kuyigeza ku isoko, gucuruza umusaruro no kubafasha kwiteza imbere.

Mu mwaka wa 2022, Kula yafashije abaturage gutera ibiti ibihumbi 600, ifasha abarenga 100 kwihangira imirimo ndetse abahinzi bakorana na yo bageza umusaruro wabo kuri toni 500.

Umuryango Kula ufasha abahinzi gushyira ku isoko ikawa itunganye neza
Umuyobozi Mukuru wa Kula mu Rwanda, Jacky Mutesi, yafatanyije na Abizera Aimé wa Canal+ Rwanda, bashyira umukono ku masezerano
Impande zombi zumvikanye kuzafatanya gutera ibiti ibihumbi 250 no gufasha abahinzi kubyitaho
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal+ Rwanda, Abizera Aimé, ni we wagize igitekerezo cyo gutera igiti
Amasezerano ya Kula na Canal+ Rwanda, azafasha abahinzi kwizamura mu mibereho ya buri munsi ndetse hanabungabungwe ibidukikije
Canal+ izafatanya na Kula gutanga amahugurwa ku bifuza gutunganya ikawa
Nyuma yo gucuruza ikawa, Kula igira icyo igenera abaturage bayihinga
Umuhango wo gusinya amasezerano wabereye ku Cyicaro gikuru cya Kula mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .