00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Toni zisaga 7000 z’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga na pulasitiki zimaze gukusanywa

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 9 June 2023 saa 12:56
Yasuwe :

Mu 1950 nibwo ubushakashatsi bwagaragaje ko ibikoresho bikoze muri pulasitiki bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima zirimo no gutera uburwayi burimo na kanseri y’ubwonko.

Ibi biri mu byatumye mu 1972, Umuryango w’Abibumbye ushyiraho umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije. Muri 2004 u Rwanda rwakumiriye ikoreshwa ry’amasashe ya pulasitiki, birugira igihugu cya mbere muri Afurika cyafashe iki cyemezo.

Magingo aya imbaraga nk’izashyizwe mu kurwanya amasashe ya pulasitiki ziri no gushyirwa mu kurwanya ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe bikajugunywa.

Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije igaragaza ko kuva mu 1950, ku Isi hamaze kubarurwa toni miliyari 9,2 z’imyanda y’ibikoresho bikoze muri pulasitiki. 10% byazo nizo zitunganywa zigakorwamo ibindi bikoresho mu gihe 76% byazo zinyanyagiye ku misozi no mu mazi, ibintu bituma zigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Ubushakashatsi bugaragazwa ko buri mwaka toni zirenga miliyoni 13 z’ibikoresho bikoze muri pulasitiki zijugunywa mu mazi y’inyanja.

Alphonse Nzarora, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi ku bijyanye n’ibinyabuzima byo mu mazi bitagaragara avuga ko iyo pasitiki ishwanyagurikiye mu mazi, ifi ikayirya, birangira umuntu arobye ya fi akayirya ya pulasitiki ikinjira mu mubiri w’umuntu ikaba yamutera ibibazo birimo na kanseri y’ubwonko.

Ati “Reka mbahe urugero ruto, uzarebe iyo tubonye umuntu unanutse cyane, tuvuga ko ameze nk’uwamize ishashi. Iyo inka imize ishashi iragenda ikizingira mu gifu bikarangira inka imfuye nta kindi bisonanuye ni uko iyo pulasitiki yinjiye mu mubiri w’ikinyabuzima birangiye icyambuye ubuzima”.

Jacqueline Ntukamazina, umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’ubukungu n’ubufatanye mu muryango mpuzamahanga wita kubidukikije ARCOS yabwiye IGIHE ko bafite imishinga itandukanye bari gushyira mu bikorwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

Muri iyo mishinga harimo uwibanda ku kubungabunga Ikiyaga cya Kivu bikorewe ku misozi n’ibibaya bikikije iki kiyaga mu karere ka Rutsiro n’aka Karongi.

Avuga ko kimwe mu bibangamiye ubuziranenge bw’amazi y’Ikivu n’ibinyabuzima biyarimo ari ibikoresho bya pulasitiki bijugunywa ku misozi isuri ikabimanura bikajya mu Kivu.

Ati “Tugomba twese gufatana urunana tukarwanya pulasitiki zijya mu kiyaga cya Kivu, niba uri umurobyi ugomba kumenya ko udakwiye kuroba gusa ushaka ifi, niba ubonyemo pulasitiki ukwiye kuyikuramo”.

Muri 2018 ikigo Enviroserve cyasinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano yo gukusanya no kunagura ibisigazwa bya pulasitiki n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Kuva icyo gihe kugeza ubu kimaze gukusanywa toni zirenga 6500 zirimo toni 1200 za pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe zirimo amacupa, utuyiko n’ibindi.

Mu Rwanda hari amakusanyirizo 16 y’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibya pulasitiki ikoreshwa rimwe. Ibi bisigazwa iyo bimaze gukusanywa bijyanwa mu ruganda bakabisya, bikoherezwa mu zindi nganda zibikoramo ibikoresho bishya.

Iyo umuturage akusanyije amacupa ya pulasitiki akoreshwa rimwe akayajyana ku ikusanyirizo ry’ibisigazwa bya pulasitiki n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ahabwa amafaranga ari hagati ya 200 na 300 ku kilo.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Enviroserve, mu Rwanda, Mihigo Felix avuga ko kugeza ubu ibikorwa byo gukusanya ibigazwa bya pulasitiki n’iby’ibikoresho by’ikoranabuhanga bimaze guha akazi abakozi ba nyakabyizi barenga 1300.

Ati “Ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo ubumara bushobora kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima. Dusaba abaturage ko ibyo bikoresho babikusanya aho biri hose mu ngo zabo bakabijyana ku makusanyirizo.

Kuri pulasitiki icyo twabwira abaturage ni uko ari imari itari ikibazo, ihinduka ikibazo iyo igiye ahantu hatabugenewe. Ibikoresho bya pulasitiki byashaje nibabikusanye babizane tubahe amafaranga”.

Amakusanyirizo 16 y’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga na pulasitiki ikoreshwa inshuro imwe, kuva muri 2018, amaze gukusanya toni 6500 z’ibikoresho by’ikoranabuhanga na toni 1200 z’ibikoresho bya pulasitiki ikoreshwa rimwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .