00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB yasabye Abanya-Rusizi kwirinda ibyaha byo kwangiza ibidukikije

Yanditswe na Akimana Erneste
Kuya 20 June 2023 saa 02:04
Yasuwe :

Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ushinzwe kugenza ibyaha byangiza ibidukikije, David Bwimba yasabye abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye ukijijwe na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kwirinda ibyaha birimo kwangiza ibidukikije kuko bihanwa n’amategeko ahubwo bakaba aba mbere mu ku kubirinda.

Ni mu bukangurambaga bwiswe "Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka". Bwatangijwe ku wa Mbere tariki 19 Kamena 2023 mu Kagari ka Rasano mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.

Bwimba yavuze ko kurinda ibidukikije ari inshingano za buri wese kugira ngo “dushobore kugira ubuzima bwiza. Iyo ubibungabunze uba wishakira kubaho neza ndetse na mugenzi wawe. Ni inshingano za buri wese.Ubonye uwangiza ibidukikije agomba gutanga amakuru kugira ngo izo nshingano zigerweho.”

Yakomeje avuga ko uwafashwe yangiza ibidukikije nko kwica inyamaswa ziri mu itegeko ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi, abasaba kwirinda ibyo bihano.

Bamwe mu batuye muri uyu Murenge ukikijwe na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bavuga ko bari basanzwe bazi ko kwangiza ibiri muri iyi Pariki bibujijwe cyakora batari basobanukiwe ko ibihano birimo no gufungwa imyaka 10.

Ayirwanda Callixte avuga ko bakangurirwa buri gihe kutajya kwangiza Pariki nk’uko byahoze hagaragara abatwika ishyamba ndetse n’abahigamo inyamaswa.

Yagize ati "Twari tuzi ko kujya muri Pariki bibujijwe ariko atari icyaha. Ariko twasobanuriwe turabimenya ndetse batugaragiza n’ibyiza byo kuyibungabunga ndetse no kurwanya abangiza ibidukikije".

Kagwera Eugenie avuga ko bibujijwe kujya muri Pariki guhiga, gucukura zahabu ndetse no kwangiza ibidukikije.

Yagize "Badusobanuriye ko tugomba kurinda ibidukikije kandi ko iyo tubikoze byuzuzanya bityo tukagira ubuzima bwiza ndetse n’umusaruro wa Pariki n’akamaro ugirira abayituriye."

Yakomeje avuga ko bagiye gufata iya mbere mu kwigisha abahirahira kuyijyamo ko ari icyaha aho kuyangiza ahubwo bakayirinda.

Uretse kwigishwa uburyo bakwirinda ibyaha byo kwangiza ibidukikije, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bafite barabisubizwa, ibindi basezeranywa ko bizashakirwa umuti urambye.

Ishami ryo kugeza ibyaha bikorerwa ibidukikije ryatangiye muri 2015 riri muri Polisi y’u Rwanda ariko aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugiyeho ryahise ryimurirwamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .