00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka yarahindutse! Tujyane muri GS Gaseke yahawe bwa mbere internet ya Starlink

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 24 June 2023 saa 06:47
Yasuwe :

Amezi atatu arashize Urwunge rw’Amashuri rwa Gaseke mu Karere ka Gicumbi, rwabaye ishuri rya mbere ryo mu Rwanda rishyizwemo ikoranabuhanga rya internet yihuta itangwa na Starlink.

Iyi internet ya Starlink ikoresha ikoranabuhanga rya satellite, irihuta kandi irahendutse ku buryo izafasha u Rwanda kugeza internet mu bice byari bisanzwe bigoye ko ibonekamo.

Mu gutanga iyi internet, Starlink yifashisha ibyogajuru bisaga 3.500 biri mu isanzure. Ni ubushobozi bukomeza kwiyongera, kuko SpaceX ifite ubureganzira bwo kohereza ibyogajuru 12.000 mu isanzure ndetse yasabye ko byakongerwa, ikemererwa ibyogajuru 30.000.

IGIHE yasuye iri shuri riherereye mu murenge wa Mutete, Akagari ka Gaseke. Abarimu n’ubuyobozi bavuga ko bakataje ku ikoranabuhanga rifasha abanyeshuri babo gukurikirana neza amasomo, bitandukanye n’amateka bari bafite mu bihe byashize.

Bavuga ko umwaka ushize bari bafite internet ikunda gucikagurika, kwigishiriza rimwe abanyeshuri benshi ntibikunde kuko gukoresha internet kuri mudasobwa zitandukanye icya rimwe byari bigoranye.

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Gaseke, Harerimana Theogene avuga ko internet ya Starlink ikorana na Satellite, ari amahirwe barusha ibigo bitandukanye by’amashuri mu Rwanda, igisigaye ngo ni umukoro w’abarimu mu kubyaza aya mahirwe umusaruro.

Ati "Ntabwo tukibura amasomo anyuze kuri murandasi (online), ndetse n’ibitabo dukeneye hari ibyo tubona twifashishije internet, mbere twari dufite internet ya 4G, ariko byakundaga gucikagurika bitewe n’ahantu ishuri ryubatse”.

Harerimana yongeraho ko kuri ubu bashobora kwigishiriza rimwe abana bafite mudasobwa zirenga 40, kandi bari gukoresha internet ifite imbaraga zo gukurura buri kimwe cyose bakeneye.

GS Gaseke ifite Smart Classroom ebyiri bituma abiga mu mashami atandukanye bashobora kwigira rimwe ikoranabuhanga n’andi masomo agendana na ryo.

Mu Rwanda hari amashuri agera ku 6,256 ubariyemo aya leta n’ayigenga, afite internet muri yo ni 66% mu mashuri abanza naho ayisumbuye ni 80%.

Ikoranabuhanga ni bumwe mu buryo bukenewe cyane mu Rwanda ugendeye ku muvuduko isi igezeho, n’ubwo hakiri n’umukoro wo guhugura byimbitse abarimu ku ikoranabuhanga, bakarushaho kuryigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ishuri rya G.S Gaseke rifite abanyeshuri 1262 murib o abagera ku 92 biga mu ishuri ry’inshuke, 758 bari mu mashuri abanza naho 412 biga mu mashuri yisumbuye ari nayo atangirwaho cyane amasomo akeneye ikoranabuhanga.

Iri shuri rifite mudasobwa 52 z’ ubwoko bwa Lenovo zijyamo software zikomeye, bakagira mudasobwa 55 z’ ubwoko bwa positive ndetse n’izizwi nka ‘One laptop per child’ zigera kuri 205 kandi nazo hari porogaramu zikoresha hifashishijwe internet.

Hari na mudasobwa 15 zifashishwa n’ abarimu ku buryo buri mwarimu w’ikoranabuhanga agira mudasobwa ye ngo abashe gutegura amasomo ari bwigishe.

Buri wese aba afite inyota yo gukora ubushakashatsi yifashishije internet
Abana bagaragaza umuhate wo kwiga ikoranabuhanga
Bakoresha internet kuri mudasobwa nyinshi kandi nta kibazo cyo gucikagurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .