00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyakwitabwaho ngo ‘ubwenge buremano’ bwimakazwe mu rwego rw’igenagaciro

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 30 June 2023 saa 12:07
Yasuwe :

Ubwenge buremano (Artificial Intelligence: AI) ni ikoranabuhanga riri gufata indi ntera muri iki Kinyejana cya 21 bijyanye n’uko aho bukoreshwa harangwa n’amakosa make ndetse imirimo igakorwa vuba bidasabye imbaraga z’umurengera za muntu.

Uretse aho AI iri kwifashishwa mu mirimo myinshi, nko mu buvuzi, uburezi, ubukungu n’ibindi, abo mu rwego rw’igenagaciro na bo ngo bahagurukiye kuyishingiraho mu mirimo yabo nk’uko byagarutsweho mu nama iherutse kubera mu Rwanda ihurije hamwe inzobere mu by’igenagaciro.

Muri iyi nama yateguwe n’Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda (Real Property Valuers, RPV), abo mu Karere bagaragaje ko bafashe iyo gahunda kugira ngo birinde amakosa yo kwibeshya n’andi mayeri ashobora kudatahurwa byoroshye mu gutanga serivisi z’igenagaciro.

Igenagaciro ni ikintu gikomeye ku buryo urikoramo iyo atarebye neza ashobora gufata umutungo umuntu yavunikiye imyaka n’imyaniko akawuhindura ubusa yaba abishaka cyangwa atabigambiriye.

Ku rundi ruhande ariko hari ubwo na nyirawo ashobora gupfunyikira ikibiribiri ababa muri urwo rwego, akunguka amafaranga atajyanye n’umutungo we, byose bishingiye ku kudashingira ku makuru y’ukuri.

Ibi bijyana n’uko uko ibikorwa by’iterambere bishyirwa mu bice bitandukanye ari ko agaciro k’imitungo itimukanwa ibiherereyemo kagenda kazamuka ku buryo bisaba ubushishozi no kwifashisha ikoranabuhanga mu kwirinda kubogama.

Aha ni ho AI itanga igisubizo gishobora gufasha abakora muri uru rwego gutanga serivisi zinoze.

Iyo bavuze ubwenge buremano ni ha handi abahanga mu ikoranabuhanga bakora porogaramu zishyirwa muri mudasobwa, ku buryo zigira ubushobozi bwo gutekereza no kwishakamo ibisubizo nk’ubw’umuntu cyangwa se ikaba yanamurenza ubushobozi.

Mu igenagaciro, AI ifasha nko kumenya imbibi z’ahantu, imiterere y’ubutaka n’ibindi, gukusanya amakuru y’ibiciro by’ahantu, kumenya aho uwo mutungo uherereye no kugena agaciro k’umutungo mugari mu gihe gito.

Nko ku ruhande rwa Leta iyo hari nk’ahantu hagiye gushyirwa ibikorwaremezo bizasaba abaturage kwimurwa, AI itanga umusanzu mu gupima ha hantu mu gihe gito kandi buri muturage wese akabona amafaranga ajyanye n’umutungo we bitari bya bindi byo kugenekereza, cyangwa umugenagaciro akaba yabogama.

Inzobere mu bijyanye n'igenagaciro zerekanye ibigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo uru rwego rwimakaze ikoranabuhanga ry'ubwenge buremano

Ibigomba gushyirwamo imbaraga

Kuri ubu u Rwanda rwashyizeho politiki yihariye y’ikoranabuhanga by’umwihariko ijyanye n’ubwenge buremano ku buryo mu myaka itanu izakoresha miliyari zirenga 80 Frw mu kuryinjiza mu mirimo itandukanye no kubaka ibikorwaremezo bizatuma rishinga imizi.

Umusesenguzi wa Minisiteri y’Ibidukikije n’iy’Ibikorwa by’Ubutabazi, Akumuntu Athanase, avuga ko iyo politiki ireba imishinga yose ishingiye kuri AI kandi n’urwego rw’igenagaciro rutibagiranye.

Ati “Ni ibintu tutagomba gukora mu kavuyo. Abagenagaciro bagomba kubanza kumenya ibikubiye muri iyo politiki mukamenya inzira bagomba kunyuramo bari gushyira mu bikorwa imirimo yabo ya buri munsi.’’

Inzobere mu bijyanye n’iby’Ubutaka n’Iterambere ry’imijyi, Rhona Nyakurama Butare, na we yunzemo ati ‘‘U Rwanda rwagakwiriye guteza imbere uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha kubika amakuru y’uruhererekane y’imitungo (blockchain) aho umuntu ashobora kubona ahava ayizewe.”

Imikorere ya AI ishingira ku makuru ahari, ikayakusanya ndetse ikayerekana mu buryo umugenagaciro asobanukiwe hanyuma na we agafata ibyemezo ashingiye ku byo iryo koranabuhanga rimuhaye.

Niba ushaka kumenya amakuru y’ubutaka wenda buri i Rusizi, bisaba kumenya agace buherereyemo, uko ubwaho bugurwa, imiterere yaho, ibikorwaremezo biri muri ako gace n’ibindi.

Si iri koranabuhanga rizajya kubishaka ahubwo bizabanza gushyirwa muri sisiteme runaka hanyuma AI yo ijye ikusanya ayo makuru yose iyashyire aho byorohera umugenagaciro kuyabonera hafi.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umugenagaciro w’umwuga, Tuyishime Cardinal, agaragaza ko we ubwe yatangiye umwitozo wo kugena agaciro k’umutungo n’inyubako bya Leta nka bumwe mu buryo bwo kubanza gushaka amakuru AI ishobora gushingiraho yoroshya imirimo.

Ati “Ntibishoboka ko uyu mwuga wakorwa neza mu gihe AI itahawe umwanya uhagije. Niba ugiye kugena agaciro k’umutungo runaka ariko ukaba udafite amakuru ahagije kuri wo, icyo ugiye gukora ni ukuyobya abantu mu bijyanye n’ibyemezo uzafata. Ariko ufite amakuru yose usabwa, AI ibigufashamo neza.”

Yavuze ko icyo bari gukora ari ukubanza gukusanya amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga hanyuma na yo agasesengurwa hifashishijwe bwa bwenge buremano.

Ati “Mudasobwa iyo utayihaye amakuru ahagije na yo iguha umusaruro udahagije. Icya mbere ni ukubanza tugakusanya amakuru yibanze kugira ngo dukoreshe AI mu igenagaciro ryagutse.”

Akumuntu avuga ko abantu bafite amakuru baba bagomba kuyasangiza abandi ariko bigakorwa nk’aho bari mu kigo kimwe.

Ati “Nk’ubu turi gukoresha amakuru ava muri IRPV nk’abagenagaciro ariko mu gihe aramutse asangijwe abandi batari muri urwo rwego byaba ari ikibazo. Niba hari ikindi kigo kiyakeneye dushyiraho amasezerano buri ruhande rukamenya ibyo rugomba kubaha.”

U Rwanda ruri mu nzira nziza mu kwimakaza ikoranabuhanga rya ‘‘AI’’

U Rwanda rumaze gutera intamwe ifatika mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano ku buryo no mu mitungo itimukanwa naho rutasigaye.

Urugero rwa hafi ni uko umuntu ashobora kubona icyangombwa cy’ubutaka atavuye iwe, ndetse kuri ubu ubutaka bwose bwamaze kwandikwa ku buryo iyo umuntu agiye kubugura n’undi biba byoroshye kumenya ibikorwa bihateganyirijwe.

Ubusanzwe RPV isanzwe ikoresha AI kuko ifite sisiteme (Land Administration Information System) ifasha kujya gushaka amakuru mu nzego za Leta mu gihe bari kugena agaciro k’umutungo runaka.

Izo sisiteme za Leta zibaha amakuru yaba aya ba nyir’imitungo mu kumenya koko niba ari iyabo no kubona uko ubutaka bungana.

Zifasha kandi mu kumenya niba hari umutungo wagurishijwe mu gihe runaka, amafaranga wagurishijwe n’ibindi bigafasha mu kumenya igiciro nyakuri kigomba kugenderwaho, hanyuma sisiteme ikabyegeranya ikabitanga bisobanutse.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda, IRPV, Mugisha John, ati “Uretse ibyo hari ubwo dukora igenagaciro kuri banki cyangwa undi mukiliya ku nzu runaka bakaduha icyemezo cy’ubutaka. Turacyifashisha tukagera kuri uwo mutungo nta muntu wundi utujyanye. Urumva AI niyo idufasha ikatuyobora tukahigerera mu kurinda ko twabeshywa.”

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abagenagaciro mu Rwanda, Mugisha John, yavuze ko u Rwanda rwatangiye kwifashisha AI mu mwuga w'igenagaciro ku mutungo utimukanwa

Ihumure ku bakeka ko AI ishobora kubambura imirimo

Abantu benshi baterwa ubwoba n’uburyo uko AI irushaho gutera imbere no kwinjizwa mu mirimo itandukanye, izagabanya imirimo ku bari basanzwe barikora. Ni nako bimeze ku bagenagaciro kuko bakeka ko iri koranabuhanga rishobora kubakura mu kazi cyane ko rishobora kugakora vuba kandi neza.

Inzobere mu igenagaciro akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Iyandemye Samuel, avuga ko iri koranabuhanga rigamije gufasha mu kwirinda amakosa, kurengera umwanya watakaraga no gutanga amakuru ya nyayo umugenagaciro ashobora gushingiraho mu gufata ibyemezo.

Ati “Nk’urugero, ni inshingano za RPV kugena ibiciro by’imitungo bya buri mwaka ariko kubera ubumenyi n’ubunyamwuga bisabwa ntibyari byoroshye kuri uru rugaga. Ubu ibintu byarahindutse, AI yabaye igisubizo. Ishobora gukusanya ayo makuru neza kandi vuba. Uko ni ukunganira abagenagaciro aho kubasimbura mu kazi.”

Ashimangira ko ubwenge buremano bugira uruhare mu kugena agaciro k’umutungo utimukanwa haba ubutaka uriho, igikorwaremezo kibwubatseho cyangwa byombi kurusha uko umuntu yabikora ariko hari ahakenerwa ubwenge bwa muntu, bivuze ko itazamusimbura burundu.

Ati “Bukunze gukoreshwa mu igenagaciro rigamije gutanga ingurane, kwishyura imisoro, bushobora no gukoreshwa mu kugenzura ibintu bitandukanye ariko ku mutungo wihariye ufite ibintu byinshi bigomba kugenderwaho byihariye, ntabwo bwakora neza kurusha uko umuntu yabikora.”

Yunganirwa na Butare uvuga ko AI ifasha kunganira umuntu mu mirimo ye ya buri munsi kugira ngo agere ku musaruro yifuza kandi wagutse, izafasha umugenagaciro guteza imbere umurimo we.

Tuyishime Cardinal yerekanye ko kugira ngo AI yifashishwe mu igenagaciro abantu bagomba kubanza gukusanya amakuru izakenera
Inzobere mu bijyanye n'Ubutaka n'iterambere ry'imijyi, Rhona Nyakulama Butare, yavuze ko AI izanafasha kumenya ubwoko bw'umutungo utimukanwa n'ibiwugize ngo hagabanywe no kwibeshya
Dr Iyandemye Samuel yahumurije abakeka ko AI izasimbura abagenagaciro mu mirimo burundu
Akumuntu Athanase yasabye abagenagaciro kubanza kumva neza politiki ya AI u Rwanda rwashyizeho hanyuma bakayishingiraho bazi neza icyo igamije
Abahanga mu igenagaciro ku mitungo itimukanwa baherutse guteranira i Kigali bareba uko urwo rwego rwatera imbere hifashishijwe ikoranabuhanga
Abagenagaciro bo mu Karere baherutse guteranira mu Rwanda barebera hamwe uko ikoranabuhanga ryashingirwaho mu kazi kabo ka buri munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .