00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Seat Mo, Scooter Volkswagen ishaka kugeragereza mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 June 2023 saa 09:42
Yasuwe :

Volkswagen iri kwiga uburyo yageza mu Rwanda Scooter zikoresha amashanyarazi, zizakoreshwa harebwa niba zishobora gutanga umusaruro mu gihugu cyangwa se n’ahandi muri Afurika.

Uru ruganda rwa mbere runini ku Isi mu gukora imodoka, rukomeje kwagura imikorere yarwo binyuze mu bufatanye rugirana n’ibindi bigo. Ku batabizi, Volkswagen Group ni yo ibarizwamo SEAT yo muri Espagne, Lamborghini, Bugatti, Audi, Bentley, Porsche, Škoda yo muri Tchèque, Ducati yo mu Butaliyani, Scania, Man na VW.

Magingo aya, iri guteganya gushyira ku isoko Scooter ikoresha amashanyarazi mu gufasha abantu cyane mu mijyi y’ubukerarugendo, ku buryo bajya bazikodesha mu ngendo zabo.

Ibikorwa bya Volkswagen muri Afurika, bikuriwe na Volkswagen SA, ishami ryayo ryo muri Afurika y’Epfo, ari naryo rigenzura ibikorwa by’uru ruganda mu Rwanda n’ahandi kuri uyu mugabane.

Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika, Martina Biene, yabwiye IGIHE ko uyu mushinga bateganya kuwugeragereza mu Karere ka Bugesera aho iyi sosiyete ifite n’undi wo gukoresha imodoka zifashishwa mu buhinzi.

Martina ati “Binyuze mu mushinga wa GenFarm mu Rwanda, turashaka umufatanyabikorwa wo kugeza Scooter ku bantu benshi nk’uburyo bw’ibanze bubafasha mu ngendo kuko ni nziza kandi zikoresha amashanyarazi ziberanye na Afurika. Nitubona umufatanyabikorwa tuzareba uruhare Volkswagen ishobora kugira.”

Izo Scooter Volkswagen ifite igitekerezo cy’uko nk’abazajya bakora mu mushinga wa GenFarm mu Bugesera, bazajya bazifashisha mu ngendo zabo bajya cyangwa se bava mu kazi.

IGIHE yabashije kugenzura imikorere y’izi Scooter mu rugendo iherutsemo mu bice bitandukanya bya Afurika y’Epfo nko mu gace ka Kariega, ahari uruganda runini ruteranyirizwamo imodoka muri Afurika.

Iyi Scooter ikoresha amashanyarazi yitwa Seat MÓ 125. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu 2040, Scooter na moto cyangwa se ibindi binyamitende, aribyo bizaba byiganje mu mihanda yo muri Afurika ugereranyije n’imodoka zisanzwe.

Ibyo ariko nanone bizashingira ku ikoreshwa ry’amashanyarazi mu bijyanye no gutwara abantu kuko ariyo ashingiyeho ahazaza ho gutwara abantu n’ibintu ku Isi yose muri iki gihe ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuba ihurizo.

Moto cyangwa se ibinyamitende bikoresha amashanyarazi ni byo bihanzwe amaso.

Binyuze muri Sosiyete yitwa SEAT isanzwe ibarizwa muri Volkswagen Group, yatangiye gukora Scooter aho ubu hari gahunda yo kuzigereragereza muri Afurika.

SEAT MÓ 125 ni scooter nto, ifite ubushobozi bwo kugenda ikagera ku muvuduko w’ibilometero 133 ku isaha, ndetse mu masegonda 3,9 ishobora gufata umuvuduko wa kilometero 50 ku isaha. Ibi biyihesha ubushobozi bwo kuba yakora neza mu mijyi minini kandi yihuta.

Ingufu z’umuriro wayo ni kilowatt 7,5 ndetse ishobora no kugeza kuri kilowatt 9. Iyo uyishyizemo umuriro, ushobora kumara amasaha ari hagati y’atandatu n’icyenda igenda neza nta kibazo.

Ifite uburyo bubiri bwo guhindura vitesse mu kuyongerera umuvuduko, hakiyongeraho na vitesse ya gatatu yo gusubira inyuma. Umuvuduko wo hejuru ishobora kugenderaho ni uwa kilometero 105 ku isaha.

Batiri yayo y’amashanyarazi ikozwe muri Lithium-ion (Li-ion), iba ipima ibilo 41, iyo yuzuye iba ifite volte 51. Ushobora kuyishyiramo umuriro ukoresheje socket iyo ariyo yose, bivuze ko wanayicyura mu rugo, ukayicomeka aho uba usanzwe ucomeka televiziyo, radiyo na telefoni.

Birashoboka ko batiri yayo yahindurwa, hagashyirwamo indi. Bivuze ko niba uri ku rugendo, umuriro ukagushiriraho, ushobora kujya ahabugenewe, bakaguhindurira batiri.

Kugira ngo nibura umuriro ugere kuri 80%, bisaba kuyicomeka amasaha atanu, kandi iyo yuzuye neza 100%, ihita yihagarika. Aho umuntu yicara, habamo ububiko bushobora kujyamo casques ebyiri.

Ikoranye porogaramu ya telefoni ifasha umuntu kugenzura umuriro aho ugeze, ibilometero imaze kugenda, n’ingano y’imyuka yangiza ikirere imaze gukumira ko yoherezwa mu kirere bitewe n’uko ikoresha amashanyarazi.

Kuyatsa no kuyizimya bikorwa hifashishijwe urufunguzo rw’ikoranabuhanga rugezweho kandi bishobora gukorerwa kuri iyo porogaramu ya telefoni.

Unyuze kuri iyo porogaramu, ubona aho umuriro ugeze, ibikenewe gukorwa kuri moto niba hari ikibazo cya tekiniki ifite n’ibindi.

Kugeza ubu, iri mu mabara atatu harimo umutuku, umweru n’ikijuju. Yose avanze n’umukara kuko ariwo mwinshi ugaragara ku mapine n’ahandi.

Seat Mo zigiye kugeragerezwa mu Rwanda
Ni Scooter ikoresha amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .