00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impano ye yaratangariwe! Umusanzu wa Hirwa Sandrine mu bwubatsi bwo muri Amerika (Video)

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 22 June 2023 saa 07:29
Yasuwe :

Bijyanye n’imyaka yashize abagore n’abakobwa barahejwe mu mirimo itandukanye, u Rwanda rwashyize ingufu mu kubateza imbere mu buyobozi, mu ikoranabuhanga, mu kwihangira imirimo ibyara inyungu n’ibindi ku buryo rumaze kuba ikimenyabose mu kubaha umwanya wo kugaragaza ubushobozi bafite.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 mu Rwanda ku bijyanye n’abakozi mu nzego zitandukanye z’abikorera, bwagaragaje ko mu bakozi bose, abagore bangana na 44.8%. Mu bijyanye n’imirimo ya siyansi n’ikoranabuhanga usanga abagore ari 31% mu gihe abagabo ari 69%.

Nubwo imibare ikiri hasi hari intambwe yatewe ku buryo abagore n’abakobwa bisobanukiwe aho usigaye usanga umukobwa mu kigo runaka ashinzwe imirimo kera yitwaga ko ari iy’abahungu, kandi akayikora neza.

Ingero ni nyinshi. Urwa hafi ni urwa Hirwa Elyse Sandrine ukora mu kigo Migthy Engineering Co. gikora inyigo (designs) z’ibikoresho by’imirasire y’izuba bishyirwa ku nyubako zo guturamo n’iz’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri ubu afatwa nka rya shyiga ry’inyuma ryavamo hakangirika byinshi kuko atanga umusanzu ukomeye muri iki kigo.

Hirwa Elyse Sandrine ari ku isonga mu bakozi b'intangarugero muri Migthy Engineering Co. ndetse abakiliya bakorana nacyo banyuzwe n'umurimo w'intoki ze

Migthy Engineering Co. yatangijwe mu Rwanda mu Ugushyingo 2022 bigizwemo uruhare na Jean Claude Kayigana na Jean Bosco Nizeyimana.

Mbere bakoreraga mu mahanga, nyuma babona ko no mu Rwanda bahagurira ibikorwa mu gufasha abarangiza kaminuza kubona akazi.

Iki kigo cyari kimaze hafi imyaka itatu gikora. Gifite icyicaro mu Mujyi wa Charlotte muri Leta ya North Carolina muri Amerika, kuri ubu gifite abakozi barenga 200 mu bice bitandukanye by’Isi, birimo Amerika Philippines, u Buhinde n’u Rwanda [rwihariye abagera kuri 60% byabo].

Mighty Engineering Co. ikora ‘design’, zikagurishwa ku bigo bishyira imirasire y’izuba ku nyubako, aho kuri ubu imaze gukora imishinga ku zigera ku 20.000 zo guturamo na 2000 zo gucururizamo.

Abenjeniyeri bahera ku kureba imirasire y’izuba ikenewe ku gisenge, uko izahuzwa n’ibindi. Baba bafashe amafoto na drones, ahantu ibikoresho bizajya niba hari izizajya ku butaka bakahashushanya.

Ni ukuvuga ngo iyo umuntu wo muri Amerika ashatse ko umurasire ku nzu ye, abakozi b’ikigo Mighty Engineering Co. ikorana na bo baragenda bakayipima, bakareba ingano y’umuriro ukenewe, aho iyo mirasire izashyirwa, uko inzu ingana, hanyuma ibyo bipimo byose bikoherezwa mu Rwanda no ku yandi mashami bya Mighty Engineering Co. inyigo zigakorwa.

Mu gukora inyigo Hirwa na bagenzi be bita kuri buri kantu kose n'ibiti biteye hafi y'inzu kugira ngo hatazagira ibituma umushinga utagenda neza

Hirwa, ishyiga ry’inyuma muri Mighty Engineering Co.

Muri abo bakozi bose barenga 200, Hirwa Elyse Sandrine ni ‘havamo umwe twashira’ aho kuva iki kigo cyatangira mu Rwanda amaze gukora inyigo zirenga 1000.

Kuri ubu amazina ye ari muri leta zitandukanye zo muri Amerika nka Massachusetts, Texas, New York n’ahandi, nyamara ibi akora ntaho yabyize uretse gukunda umurimo no guhora ashaka kumenya.

Ubusanzwe yize ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Aloys i Rwamagana akomereza mu Butabire mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu yahoze ari KIST.

Ati “Nkimara gusoza amasomo namaze imyaka itandatu nta kazi mfite. Nyuma naje kubona itangazo rya Mighty Engineering Co. bashaka gutanga akazi. Ntitaye ko ibyo bagenderagaho ntabyize natanze ubusabe ngira amahirwe baramfata. Baduhaye amahugurwa ndatsinda.”

Akazi ka Mighty Engineering Co. kagizwe n’ibice bitatu harimo abakora inyigo zo gushushanya ahazashyirwa imirasire (design), abakora ibijyanye no kubaka bya kinyamwuga (professional engineering) ndetse n’abashyira imirasire ku nzu bagendeye ku nyigo zakozwe (Complete Design Package).

Iyo umushinga ugiye gutangira abakorera kuri site zitandukanye zo muri Amerika bafotora buri kimwe cyose, bagafata ibipimo byose bisabwa, ndetse bakerekana n’ubwoko bw’igisenge mbese buri byose bituma utari kuri site asa n’uhari akamenya uko ashushanya.

Mu birebwa harimo no kureba ’installation’ izakenerwa, urusinga ruzatwara amashanyarazi, niba hashyuha hakagenerwa urwaho, ahakonja naho bikaba gutyo, gusiga umwanya unyuramo abashobora kuzimya inkongi n’ibindi.

Hirwa ati “Icyo njye nkora ni ugufata umwanzuro nkareba niba bikwiriye kuko inzu zose zitajyaho imirasire. Hari ubwo iyo mirasire iba iremereye itajya ku gisenge bikaba byateza impanuka. Nk’umunyamwuga iyo mbonye bidashoboka nanzura ko umushinga ufungwa ntitaye ku mafaranga twari gukorera.”

Buri kantu kose kitabwaho, kuko umuntu ashobora gushyira imirasire mu cyerekezo kidaturukamo izuba, cyangwa ugasanga hari ibiti byinshi bikingiriza inzu n’utundi tuntu twose dushobora kubangamira umushinga.

Hirwa ati “Ibyo byose mbyitaho kugera no kuri santimetero imwe kuko iyo ibaye nini cyangwa nto akazi kanjye kaba kapfuye. Iyo umutekinisiye yatanze ibipimo bito cyangwa binini byose ndabibona, haba hari ibiti byinshi ngasaba bakabikata. Byose bigakorwa mbirebera muri sisiteme dufite. Bisaba ubushishozi.”

Zimwe mu nyigo zikorwa n'abakozi ba Migthy Engineering Co.

Imbogamizi ntizibura

Nk’indi mirimo yose Hirwa na we ahura n’imbogamizi z’akazi ariko agahangana na zo kugeza acyuye umubyizi.

Avuga ko hari ubwo asanga umuntu uri kuri site yo muri Amerika yamuhaye amakuru atari yo, kwiga uko aho hantu hateye bikamuyobera ku buryo aba ashobora kumara amasaha 10 ari gukora ku mushinga.

Yatanze urugero rw’umushinga w’igisenge cy’inzu yo muri Massachusetts, ibi bifite mpandeshatu, yigeze gukoraho ukamugora cyane.

Ati “Nabimazeho umwanya munini. Gushushanya aho umurasire uzajya byarangoye ku buryo namaze amasaha menshi ndwana n’icyo gisenge ariko mpindura uburyo birakunda.”

Ubusanzwe ibintu by’ubwubatsi noneho byifashishije ikoranabuhnga bikunze gutinywa n’igitsinagore bitewe no kwitinya, Hirwa akavuga ko ari imyumvire idafite aho ishingiye abantu bagakwiriye kureka.

Ati “Namaze icyo gihe cyose nta kazi mfite. Naratinyutse bibanza kungora ariko ubu amazina yanjye yanditswe muri leta zitandukanye zo muri Amerika nanjye ntarageramo. Iyo nkoze inyigo yandikwa ku nzu nakoze. Aho hose baranzi. Bisaba kwiyemeza kuko ubushobozi bwo turabufite.”

Bijyanye n’uko amaze kumenyera iyo mirimo ngo uruhare rwe ni ukwigisha n’abashya baza muri ako kazi “simbe njyenyine ukomeza gutumbagira muri ubwo bumenyi ahubwo na bagenzi banjye bakungukira ku buntu nagiriwe.”

Ati “Maze kumenyera. Iyo dutangiye umushinga mbona ko ushoboka cyangwa ko udashoboka sinirirwe ntinda mu nzira. Ubu ntibikintwara umwanya munini.”

“Abo bakozi bo mu mahanga turakora tukanabarusha ndetse tukanarenzaho. Ndeba abo bantu bose dukorana, siniyumvishe uko nza no mu ba mbere. Ni ishema nzakomeza gusigasira.”

“Kugura ikibanza ni nko kunywa amazi”

Aka kazi ko gukora inyigo kamaze kugeza Hirwa kuri byinshi aho ubu ashobora kwitunga n’umuryango we ndetse akanakemura ibindi bibazo.

Ati “Ubu nakwibeshaho, nakubaka, nagura inzu. Umwana w’umukobwa nkanjye atekereza kugura ubutaka, akubaka ndetse ukaba yanagura imodoka. Ubu hari ibibanza nibikiye ku ruhande kandi ndizera ko uko mara igihe muri aka kazi nzagera kuri byinshi.”

Hirwa avuga ko nta hantu hose ataba “haba no hanze nshobora kujyayo nkibeshaho. Byose mbikesha iki kigo cyampaye akazi.”

Nyuma yo gutangira gukoresha abenjeniyeri b’Abanyarwanda, Migthy Engineering Co. kuri ubu ikorana na Sunrun, Ikigo cy’Abanyamerika kimaze imyaka 16 mu bucuruzi bw’imirasire y’izuba.

Abakozi b’iki kigo baheruka gusura u Rwanda aho baganiriye n’abakozi ba Migthy Engineering Co. mu rugendo rwari rugamije kureba imikorere ya Hirwa na bagenzi be, bakorana umurava, ugereranyije n’abandi bakorana.

Sunrun Inc. ifite icyicaro i San Francisco, ifite isoko rya 20% muri Amerika ndetse ni cyo kigo cya mbere ku Isi mu gucuruza imirasire y’izuba. Mu 2022 yacuruje imirasire y’izuba ifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 990.

Mighty Engineering Co. ikora inyigo ku bigo biri muri Leta 25 muri Amerika. Muri uyu mwaka yakoze inyigo zifashishijwe mu guha imirasire y’izuba ingo ibihumbi 25 muri California.

Indi nkuru wasoma: Abenjeniyeri bo mu Rwanda baharuriwe inzira yo gukorana n’ibigo bikomeye muri Amerika

Kayigana Jean Claude ari mu batangije Migthy Engineering Co., sosiyete igamije gufasha Abanyarwanda kubona akazi no kwerekana ubumenyi bafite
Jean Bosco Nizeyimana ni umwe mu batangije Migthy Engineering Co. ikora inyigo zifashishwa mu gushyira imirasire y'izuba ku nzu muri Amerika
Izo ni zimwe mu nzu zo muri Amerika zikunze gushyirwaho imirasire
Gutunganya inyigo z'ahazashyirwa imirasire y'izuba ku nyubako zo guturamo n'iz'ubucuruzi ni byo Hirwa na bagenzi be baba bari gukora umunsi ku wundi
Bisaba kuba uzobereye ibijyanye n'ubwubatsi kuko ikosa rimwe rizambya umushinga wose
Buri murasire n'ibiwuherekeza aho bizajya ku nzu haba harashushanyijwe ku buryo abakozi bo kuri site bagenda babishyira mu bikorwa gusa

Video: Iraguha Jotham


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .