00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka itatu y’umushinga CADIE wabaye imbarutso y’ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 June 2023 saa 02:00
Yasuwe :

Uko iminsi ishira ni ko ikoranabuhanga ryimakazwa mu ngeri zose z’ubukungu bw’isi bitewe n’uko icyerekezo 2050 kizaba gishingiye ku bukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu bikataje mu ikoranabuhanga rwashyizeho politiki irigenga mu burezi ku buryo umunyeshuri mu byiciro byose agomba gutegurwa no guhabwa ubumenyi bumufasha guhatana ku isoko ry’umurimo.

Mu gushyira mu bikorwa iyi politiki hagiye hatekerezwa icyakorwa ngo zimwe mu mbogamizi zikurweho ku buryo umwana w’Umunyarwanda uri mu kigero cyo kwiga abashe kugerwaho n’ikoranabuhanga anarikoreshe.

Muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1 [kuva mu 2017 kugeza mu 2024] biteganyijwe ko amashuri yo mu Rwanda azaba afite internet 100% ndetse buri munyeshuri akaba abasha gukoresha ikoranabuhanga mu burezi no gukora ubushakashatsi.

Guhera mu 2019, binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, u Rwanda rwasinyanye amasezerano yo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cy’Abanyakoreya, KOICA.

Ni amasezerano yari ateganyijwe mu gihe cy’imyaka itatu hakorwa umushinga ugamije kongera ubumenyi n’ubushobozi mu burezi n’ ubushakashatsi hakoreshwa ikoranabuhanga. Uyu mumushinga uzwi nka Capacity Development for ICT in Education (CADIE).

Mu bikorwa byari biteganyijwe harimo guhugura abarimu mu bijyanye n’ikoranabuhanga, guhugura abashinzwe uburezi n’abagenzuzi b’uburezi ku rwego rw’Akarere n’Umurenge, gutegura imfashanyagisho mu birebana n’ikoranabuhanga no kubaka ibyumba bigezweho by’ikoranabuhanga.

Binyuze muri uyu mushinga mu mwaka wa 2019, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze (REB) cyashyikirijwe arenga miliyari 5,5 Frw yatanzwe na KOICA mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.

Umuyobozi Wungirije Uhagarariye KOICA mu Rwanda, Kwon Ho Kim, yavuze ko bahisemo gutera u Rwanda inkunga mu rwego rw’ikoranabuhanga bijyanye n’intego zabo zo kubaka ejo hazaza heza ku isi.

Kwon Ho yagaragaje ko binyuze muri uyu mushinga hari byinshi byagezweho kandi biteguye gukomeza gukorana na REB mu mishinga itandukanye yimakaza ikoranabuhanga mu burezi.

Yashimye uko umushinga wa CADIE wageze ku ntego wari wiyemeje ndetse ukanazirenza, ibintu bitanga icyizere cyo gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ICT n'amashuri ya TVET Irere Claudette ubwo yasuraga ibikorwa by'abanyeshuri ku munsi mpuzamahanga wo guhanga udushya kuri mwarimu

Mudasobwa ku mwarimu n’umunyeshuri

Mu Kiganiro na IGIHE, Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga mu rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere ry’uburezi bw’ibanze (REB), Shyaka Emmanuel, yagaragaje ko nubwo hasigaye amezi abiri gusa ngo igihe cyagennwe cy’umushinga ugamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi kigere, intego zawo zamaze kugerwaho 100%.

Yagaragaje ko umushinga watangiranye intego yo guhugura abarimu 24.000 mu gihugu hose ariko ubu hamaze guhugurwa 25.076, abashinzwe uburezi mu mirenge 416, abarimu bahugura abandi (Master Trainers) 129, abashinzwe uburezi mu turere 60, abagenzuzi b’uburezi 30 ndetse abarimu 14.030 babashije kubona impamyabushobozi itangwa n’Ikigo cya Microsoft.

Binyuze muri iyi gahunda kandi hubatswe ibyumba by’ikoranabuhanga by’icyitegererezo 61 aho muri buri Karere hubatswemo bibiri uretse Akarere ka Rusizi kahawe umwihariko hongereweho icyubatswe ku Kirwa cya Nkombo.

Ibi byumba byashyizwemo mudasobwa 3.172, projecteurs 61, intebe 3111, ameza 579, ibikoresho by’amajwi 61 ndetse n’ibikoresho 61 bitanga urusaku ruburira mu gihe cy’umutekano muke mu cyumba bizwi nka alarm.

Ibi byafashije abarimu bamwe gutangira kugira impinduka mu buryo bw’imitegurire n’imikorere yabo kuko batangiye kwifashisha ikoranabuhanga kurusha uko birwanagaho mbere yaho.

Shyaka yagaragaje ko hari impinduka zazanywe n’uyu mushinga mu myigire n’imyigishirize.

Ati “Tubona ko hamwe n’aya mahugurwa yatanzwe, abarimu batinyutse kwegera mudasobwa no kumenya ko bashobora gutegura amasomo badakoresheje amakayi ashaje ndetse byafashije n’abanyeshuri gukora ubushakashatsi mu myigire yabo.”

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo guhanga udushya wa mwarimu uri mu byagezweho muri iyi gahunda, umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kayonza, Atwongyeire Annah Baguma, yagaragaje ko aho uburezi bw’u Rwanda bwerekeza ari heza.

Ati "Ubu nkoresha ikoranabuhanga, mbere hari icyuho mu buryo bwo kwigisha ariko aho haziye gahunda yo gukoresha porogaramu yo kwibanda ku bushobozi bw’umunyeshuri, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryoroheje ibyo dukora."

Abarimu basigaye bifashisha ikoranabuhanga mu gutegura amasomo, gukora ubushakashatsi no kugera ku mfashanyigisho zinyuranye zose zitegurwa na REB cyane ko amasomo menshi asigaye anyuzwa mu ikoranabuhanga.

Ibi ni kimwe mu bifasha cyane mu bijyanye no guhanga udushya na cyane ko bamwe mu barimu bagize amahirwe yo koherezwa muri Koreya kuvoma ubumenyi binyuze muri gahunda izwi nka KOICA Fellowship program (CIAT).

Ku ruhande rw’abanyeshuri, Umutoniwase Aline wiga muri GS St Pierre Nkombo yavuze ko guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri byabafashije kuvumbura bimwe mu bisubizo sosiyete ikeneye.

Ati "Icyo tubona ikoranabuhanga ridufasha ni uko rikomeza kuduteza imbere; nk’abanyeshuri hari urwego tuvaho n’urwo tujyaho bitewe n’uko igihugu kiri kugenda gitera imbere."

REB igaragaza ko nubwo hakiri zimwe mu mbogamizi zigaragara zishingiye ku kuba aho ibi bikoresho biri bitabyazwa umusaruro ndetse na internet igenda gake, bigiye kuvugutirwa umuti.

Yagaragaje kandi ko nubwo igihe cy’umushinga wa “CADIE” kigiye kurangira ndetse n’ibyari biteganyijwe bikaba byaragezweho bikarenga, ku ngengo y’imari yari iteganyijwe hasigaye arenga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu REB yamaze gusaba KOICA kongera igihe cy’umushinga, amafaranga asaguka agakoreshwa kubaka ibindi byumba umunani by’ikoranabuhanga bigezweho mu turere dutandukanye no guhugura abandi barimu 4600.

Umuyobozi wungirije uhagarariye KOICA mu Rwanda, Kwon Ho Kim ahemba umwe mu barimu bitwaye neza
Umuyobozi wungirije uhagarariye KOICA mu Rwanda, Kwon Ho Kim agaragaza ko gushora mu ikoranabuhanga ari ingirakamaro
Smart Classrooms zashyizwemo ibikoresho byose bikenerwa
Umuhuzabikorwa w’Imishinga iterwa inkunga mu rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere ry’uburezi bw’ibanze (REB), Shyaka Emmanuel, yagaragaje uyu mushinga wamaze kugera ku ntego zawo
Iyi ni imwe muri Smart Classroom zubatswe hirya no hino mu gihugu
Abarimu bitwaye neza mu gukoresha ikoranabuhanga barashimiwe ku munsi mpuzamahanga wabo wabahariwe
Ibyumba byubatswe mu buryo bugezweho kandi bitanga icyizere ku banyeshuri
Abanyeshuri bishimira ibi byumba by'ikoranabuhanga bashyiriweho
Abarezi bagaragaza ko ikoranabuhanga ryahinduye imikorere yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .