00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Right To Play Rwanda yahembye abanyeshuri batsinze amarushanwa y’ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 June 2023 saa 10:03
Yasuwe :

Umuryango Mpuzamahanga ufite mu nshingano kurinda, kwigisha no kongerera abana ubushobozi, Right to Play Rwanda, wahembye abana bitwaye neza mu marushanwa yo gukora imishinga y’ikoranabuhanga (Tinkering/Making na Coding), bahabwa ‘tablets’ zizabafasha kunoza imishinga yabo.

Amarushanwa yateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafrika, ahuza abanyeshuri 278 bo mu bigo ukoreramo mu Turere twa Kayonza, Rubavu na Ruhango.

Mu Karere ka Kayonza amatsinda yaje ku mwanya wa mbere ni ayo ku bigo bya GS Kayonza na EP Nyakabungo, mu Karere ka Rubavu ni Gacuba II/B na GS Kayanza na ho mu Karere ka Ruhango EP Gisanga na GS Kabuga M.

Buri mwana uri mu itsinda rya mbere yahembwe ‘tablet’ hagamijwe kumufasha kurushaho kunoza umushinga we.

Umuryango Right To Play watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2003, ni Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ufite mu nshingano kurinda, kwigisha no kongerera abana ubushobozi hagamijwe kubafasha kwivana mu ngorane izo ari zo zose hifashishijwe imikino.

Umwe mu mishinga uyu Muryango ushyira mu bikorwa kuri ubu, witwa “Plug-in Play (PIP)” ugamije guteza imbere ireme ry’uburezi bw’abanyeshuri bo mu mashuri abanza, guhera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu, babafasha kwiga bakina hifashishijwe ikoranabuhanga “Learning through Play with Technology (LtPT)” mu isomo rya SET.

Uyu mushinga uri mu Turere dutandatu, mu bigo by’amashuri 310, ukaba ufasha abarimu 758.

Umuryango Right To Play unakora ibikorwa byo kongerera ubushobozi abarimu, ugakorana n’ababyeyi, abana n’abandi bafatanyabikorwa bawo no gukurikirana uko bashyira mu bikorwa ubwo bumenyi burimo gukoresha imikino mu ishuri kugira ngo kwiga kw’abana bibashimishe, bibatere gukunda kwiga, bibafashe kumva vuba ibyo biga kandi nta n’umwe uhezwa, hubahirizwa ihame ry’uburinganire no kurengera umwana.

Uyu muryango ukorana bya hafi na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .