00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyeshuri wo ku Nkombo mu rugendo rwo gukora inkoni y’abatabona

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 19 June 2023 saa 11:03
Yasuwe :

Kuva mu 2008, Minisiteri y’Uburezi yatangiye gushyira ikoranabuhanga mu mashuri ihereye kuri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana. Iri koranabuhanga abanyeshuri begerejwe harimo abatangiye kuribyaza umusaruro, bavumbura ibikoresho bitandukanye byitezweho gukomeza gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Abo barimo Shombo Rubibi Hubert, wiga ku ishuri ryisumbuye rya St Pierre Nkombo wakoze inkoni ifasha abafite ubumuga bwo kutabona, kumva ikintu kiri imbere yabo batagikozeho.

Ni inkoni yitezweho kuba igisubizo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga kuko mu bice bitandukanye by’Isi hakigaragara abafite ubumuga bwo kutabona bagorwa no kwivana ahantu hamwe bajya ahandi.

Shombo w’imyaka 17 mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yabyirutse abona mu Mudugudu avukamo hari abantu bafite ubumuga bwo kutabona bagenda ari uko babarandase.

Ibi byamukoze ku mutima, ku bw’amahirwe ageze ku ishuri rya GS Saint Pierre Nkombo ahasanga ibikoresho abona aramutse abihuje byavamo inkoni iyobora abafite ubumuga bwo kutabona.

Iyi nkoni y’ikoranabuhanga iyobora abatabona ifite akuma kajyaho kode, ikagira akuma gasohora ijwi, ikagira n’agafite ubushobozi bwo kumva (sensor) n’amabuye atanga umuriro.

Ati "Iyi nkoni ukuntu ikora, iyo umuntu utabona ageze ahantu hari ikintu imbere ye irasona, akamenya ko gihari akagikatira. Ndamutse mbonye ibikoresho byinshi nakora inkoni nyinshi. Inkoni imwe ifite agaciro kari hagati ya 50,000 na 60.000Frw".

Iyi nkoni yifashisha utubuye duto 8, ibintu bituma isa n’iremera mo gake, gusa Shombo avuga ko afite intego yo gukomeza ubushakashatsi ku buryo narangiza kuyitunganya izaba ari inkoni ifite bateri ntoya ishobora gusharizwa (charger) ku mashanyarazi.

Ati "Icyo nasaba abashinzwe guteza imbere ubushakashatsi mu by’ikoranabuhanga mu Rwanda ni uko baduha ibikoresho byisumbuyeho kugira ngo dukore inkoni nziza kurushaho".

Iyi nkoni ni bumwe mu buvumbuzi abanyeshuri bo ku Nkombo baretse abayobozi ku Munsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, wizihijwe tariki 16 Kamena 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti "Uburenganzira bw’umwana mu Isi y’ikoranabuhanga".

Uretse iyi nkoni, abana biga ku ishuri rya G.s. st Pierre Nkombo banakoze ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka, kwatsa no kuzimya amatara ukomye amashyi, bakora n’umuti wica ibiheri.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu, Mukasine Marie Claire yibukije abana ko iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe neza riteza imbere urikoresha, ariko ko iyo rikoreshejwe nabi riteza ibibazo.

Ati "Ibikorwa abanyeshuri bavumbuye bifashishije ikoranabuhanga, ni ibikorwa byiza cyane. Turashishikariza abarezi gukomeza kubaba hafi, imishinga yabo igashyigikirwa kugira ngo bigere no ku bandi bize ari igisubizo cy’ibibazo igihugu cyacu gifite."

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika ukomoka ku gikorwa kitarimo ubumuntu cyakorewe abana bo muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa SOWETO, tariki 16 Kamena 1973.

Abanyeshuri barenga 20.000, bakoze imyigaragambyo nyuma y’uko bari bashyiriweho kwiga mu buryo busubiza inyuma ireme ry’uburezi, abapolisi barabarasa hapfamo 576.

Nyuma y’imyaka 15 ibi bibaye, inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yashyizeho uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika mu rwego rwo kuzirikana ubwo butwari bw’abo bana no gushishikariza buri wese kubahiriza uburenganzira bw’abana.

Shombo Rubibi Hubert yakoze inkoni iyobora abafite ubumuga bwo kutabona
Abanyeshuri bo ku Nkombo bakoze imishinga y'ikoranabuhanga irimo inkoni y'abatabona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .