00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubuga rwa Twitter rwamaze amasaha rwavuyeho

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 1 July 2023 saa 08:37
Yasuwe :

Abakoresha urubuga rwa Twitter bahuye n’ibibazo byo kureba amakuru aranga nyiri konti hamwe no gushakisha amakuru y’uru rubuga.

Urubuga rwa Downdetector ruzobereye mu kuvumbura ibibazo abakoresha internet bahura na byo rwabonye ibibazo birenga ibihumbi bibiri by’abantu bakoresha Twitter bananiwe kugira icyo bakora kuri konti zabo.

Igihe abantu bandikaga aho bashakishiriza babonaga ubutumwa buvuga ko hari ikibazo, bukabasaba kongera gutangira.

Abenshi bahise bayoboka imbuga nkoranyambaga bandikaho bati “Twitter yavuyeho [#Twitterdown]" na "Twitter yanjye [#MonTwitter]".

Ubuyobozi bwa Twitter ntacyo bwigeze butangaza kuri izi ngorane abakoresha uru rubuga bahuye na zo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .