Politiki y’ikoranabuhanga mu burezi iteganya ko abanyeshuri bagomba kuba bashobora kwishakira ibisubizo by’ibibazo bibugarije bijyanye n’igihe bagezemo.
Inkingi ya 64 ya Gahunda y’Igihugu y’Imyaka irindwi igamije kwihutisha Iterambere (NST1: 2017-2024) igena ko u Rwanda rugomba kongera imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize, binyuze mu kwagura ‘Smart Classrooms’ no gukwirakwiza mu mashuri ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Iyi gahunda yaje ikurikiye iya mudasobwa imwe kuri buri mwana mu mashuri abanza n’isomero rifite mudasobwa mu mashuri yisumbuye.
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mashuri 3532 yigamo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari hagati y’imyaka itandatu na 17 barenga ibihumbi 289 bashobora gukoresha internet buri munsi, mu gihe abarenga 3.281.016 batabona internet umunsi ku wundi mu masomo yabo.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika ku wa 16 Kamena 2023, yatangaje ko umubare w’abana bari mu mashuri bagerwaho n’ikoranabuhanga ukiri muto ariko hari gukoreshwa imbaraga nyinshi ngo abanyeshuri bose bagerweho n’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Iyo urebye ibigo by’amashuri dufite n’afite umuyoboro wa internet, turi gukora ibishoboka byose ngo buri kigo cy’amashuri kigire ‘Smart Classroom’. Ubu mu mashuri arenga 3500 yigamo abanyeshuri benshi kuriya, abagera ku 218.984 ni bo bashobora gukoresha internet buri munsi kubera izo ‘smart classroom’.”
“Ni umubare muto ariko tugendeye ku muvuduko uri gukoreshwa mu kugeza mudasobwa ku mashuri, no kuba turi kugenda tugeza internet mu bigo by’amashuri, hari icyizere ko imibare izajya igenda izagenda yiyongera.”
Minisiteri y’Uburezi ibarura abanyeshuri barenga miliyoni 3,5 bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari hagati y’imyaka itandatu na 17.
Kugeza ubu hari amashuri 6256 arimo aya Leta n’ayigenga. Afite internet muri yo ni 66% mu mashuri abanza, naho mu yisumbuye ni 80%.
Baguma yavuze ko kugira ngo abanyeshuri bamenye gukoresha mudasobwa neza no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga hakenewe kubanza guhugura abarimu kuri iri koranabuhanga kugira ngo bazabone uko baryigisha.
Hari amasomo ashobora kwiyongeramo
Mu masomo y’ikoranabuhanga yigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye basanzwe biga gukoresha mudasobwa na internet muri rusange.
Baguma yavuze ko mu nteganyanyigisho y’aya masomo bateganya kuzongeramo n’isomo ryo kurinda umutekano w’umwana mu ikoranabuhanga, rikazigishwa mu byiciro byose.
Ati "Ni byo twigisha gukoresha mudasobwa [ICT] turakora byinshi ariko hakenewe mu nteganyanyigisho isomo ryigisha kurinda umutekano w’umwana mu ikoranabuhanga mu byiciro byose kugira ngo babigireho ubumenyi hakiri kare.”
Yavuze ko abana batangira guhura n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bakiri bato ku buryo no mashuri y’incuke iyi gahunda yagezwayo.
Mineduc itangaza ko iteganya gushyiraho amarushanwa y’ikoranabuhanga yibanda ku kurinda umutekano w’abana mu ikoranabuhanga kugira ngo bagaragaze ko ibyo biga babyumva ariko binafashe ababyeyi gukangukira kumva neza ko abanyeshuri bakeneye kurindwa ibishyirwa ku mbuga zitandukanye bishobora kubangiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!