Amakuru yaturutse muri kilometero miliyoni 321 uvuye ku isi, aho icyo kigendajuru cyiswe OSIRIS-REx (Origins, Spectral Interpretation, Resource Identification, Security, Regolith Explorer) giherereye, yahamije ko cyabashije kurambura ukuboko kwacyo gifata ku ibuye ringana na metero 500, rizwi nka Bennu.
Bitewe n’uko Bennu ari ibuye rifatwa ko rimaze igihe kirekire mu isanzure kuko ryabayeho mu myaka miliyari nyinshi ishize, abashakashatsi bakeka ko ibimenyetso byariturukaho bishobora gutanga amakuru y’uburyo ku Isi habaye ubuzima, n’inkomoko y’imibumbe irimo Izuba, kuva mu myaka miliyari 4,5 ishize.
Nubwo igikorwa cyo gukora kuri iryo buye cyagenze neza, biracyasaba gutegereza nibura icyumweru kimwe kugira ngo abakurikirana OSIRIS-Rex bemeze niba hari utuntu yabashije kuvungura kuri iryo buye, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri. Intego yari ukuvanaho nibura garama 60, byanashoboka zikarenga.
Biteganyijwe ko mu gihe haba hafashwe ingano ikwiye, iki kigendajuru kizahabwa amabwiriza yo gutangira kugaruka ku Isi muri Werurwe 2021, kikazahagera mu 2023. Bitabaye ibyo, abayoboye ubwo butumwa bazahita bategurira Osiris-Rex urundi rugendo guhera muri Mutarama.
Umuyobozi wa NASA, Jim Bridenstine, yavuze ko ari intambwe ikomeye igezweho mu kurushaho kwagura ubumenyi, no kurenga ku mbogamizi zagiye zibaho.
Yakomeje ati "Uru rwego, amashuri n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga batumye bishoboka ko twagira mu biganza byacu ikimanyu cy’umwe mu mibumbe igaragiye izuba.”
Osisris-Rex yafashe amashusho menshi, ariko ntiyabasha guhita iyohereza ku Isi, akazajya ahabona mu minsi mike iri imbere.
The back-away burn is complete 🛑✅ I'm now moving to a safe distance away from Bennu. pic.twitter.com/bXk2ufSneS
— NASA's OSIRIS-REx (@OSIRISREx) October 20, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!